RFL
Kigali

Itorero Mount Olives Temple mu kwizihiza imyaka 14 y’ububyutse n’amavuta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2022 15:46
0


Itorero ry’ububyutse Mount Olives Temple rikorera haruguru y’Umurenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali rirateganya kwizihiza imyaka 14 rimaze rivutse kandi ryomora ibikomere by’abayoboke bayo binyuze muri Yesu Kristu.



Iki giterane cy’umwihariko giteganyije kuba tariki ya 3 Ukuboza 2022 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba kikazabera kuri Olympic Hotel iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Ariko nabwo mbere y’aho kuva tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 4 Ukuboza hazaba iki giterane cy’ububyutse no gushima Imana.

Umushumba Mukuru w’iri torero, Pastor Joseph Mureganshuro avuga ko iki giterane kigamije by’umwihariko gushima Imana kandi hizihizwa imyaka 14 iri torero rimaze rivutse, yagize ati “Turatumira abakristu bavuye hirya no hino kuza kwifatanya natwe muri iki giterane kandi turabizeza ko bazabona ibyo Imana ikora.”

Pastor Mureganshuro yongeye agira ati “Ndabyumva mu mutima ko tuzagira ibihe byiza kandi bizaduhembura mu buzima bwacu, muri iki giterane muzumva ibintu bidasanzwe kandi turabyizeye ko muzahabwa umugisha ku buzima bwanyu kandi gushima by’umwihariko bizakorwa mu kwezi k’Ukuboza, aho twifuza ko gushima kuzinjira mu buzima bwacu neza, kandi bizahindura byinshi muri twe.”

Umwe mu bakristu b’iri torero, Noella Murigo avuga ko nk’abahasengera bizeye kugirirwa neza n’Imana muri iki giterane, yagize ati “Uwiteka Imana azatugenderera cyane, tuzaba dushima Imana kandi tunasenga ngo Imana ikomeze itube hafi mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Iki giterane cyo gushima Imana kandi cyatumiwemo abakozi b’Imana basizwe barimo Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu, Intumwa Charles Tumwine, Pastor Joseph na Placidie N. Mureganshuro. Hazaba kandi hari abaramyi basizwe barimo Pastor Ben na Chance, Agasaro Tracy na Rene Patrick ndetse na Aimee Frank.


Mount Olives Temple igiye kwizihiza imyaka 14


Pastor Joseph Mureganshuro Umushumba Mukuru wa Mount Olives Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND