Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yasoje amatora yasize agaragaje indirimbo eshatu (3) abafana bayo n’abakunzi b’umuziki bahisemo ko izabaririmbira mu gitaramo “Christmas Carols Concert” izakora ku wa 16 Ukuboza 2022.
Ubu buryo bwari bwashyizweho mu rwego rwo guha agaciro
ubusabe bw’abakunzi ba Chorale de Kigali, bakunze gusaba indirimbo
babaririmbira.
Kenshi bikorwa mu gitaramo, rimwe na rimwe ugasanga
hasabwe indirimbo korali itari yateguye ariko ikayiririmba.
Aya matora yaberaga ku rubuga rwa Internet rwa Chorale
de Kigali yarangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo
2022, ahagana saa sita z’ijoro. Yasize indirimbo eshatu arizo zihize izindi
muri 47 zahatanaga.
Indirimbo ‘Funiculi Funicula’ yabaye iya mbere
n’amajwi 153; indirimbo ‘Turate Rwanda’ yabaye iya kabiri n’amajwi 106 naho
‘UEFA Champions’ League Anthem’ yabaye iya Gatatu igira amajwi 100.
Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera
abakunzi bayo ugereranyije n’imyaka yabanje, bigakorwa mu rwego rwo gukomeza
gushimisha abakunzi bayo.
Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert”
ya 2022 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire
ndetse no mu rwego rw’imirimo yindi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri
mu buryo ku gihe.
Ikindi ni uko amatike y’igitaramo yatangiye kugurishwa
kare ugereranyije n’indi myaka yose yabanje.
Ikiguzi cy’uwaguze itike mbere y’igitaramo gitandukanye
n’uzayigura ku munsi w’igitaramo. Kuri buri cyiciro cy’itike haziyongeraho 5000
Frw ku munsi nyirizina.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo
nk’iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo, kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi
ukaririmbanwa ubuhanga.
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga
aherutse kubwira itangazamakuru kuwa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022,
ko iki gitaramo bakora buri mwaka kigiye kuba ku nshuro ya cyenda cyatumye
bashinga ibigwi, kandi gituma abantu babiyumvamo.
Ati “Ni igitaramo mu by’ukuri tumaze kugiraho uburambe
ngira ngo twakoze na ‘Brand’ yacyo muri iki gihugu. Chorale de Kigali niyo
yagikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013, murumva ko bigiye kuba hafi ku nshuro ya
cyenda. Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye zaryoshye
cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by’amateka yabo.”
Igitaramo nk’iki kizaba ku wa 16 Ukuboza 2022 muri
Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni
10,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri
VVIP.
Chorale
de Kigali ya none:
Imyaka 56 irashize ibayeho. Ubu igizwe
n’abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18-70. 60% ni urubyiruko.
Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri
Katederali Saint Michel, ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.
Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya
Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) bagera kuri 129.432.
Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera
kuri 17.926.530. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga
nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.
Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y’imyaka
itanu, ari yo iheraho hakorwa gahunda y’ibikorwa bya buri mwaka.
Inkuru bifitanye isano: Chorale de Kigali yavuze ibyo kwitega mu gitaramo cyayo n’ibanga riyikomeje kuva mu myaka 56
Chorale de Kigali yatangaje ko indirimbo eshatu ari zo zahize izindi mu zo abakunzi bayo bahisemo
Iki gitaramo ntikigomba kugucika! Ni ku itariki ya 16
Ukuboza 2022, muri Kigali Conference and Exhibition Village (Ex - Camp Kigali)
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UEFA CHAMPIONS LEAGUE’
REBA HANO INDIRIMBO ‘TURATE U RWANDA’
TANGA IGITECYEREZO