RFL
Kigali

Indirimbo eshatu zatsindiye kuririmbwa mu gitaramo cya Chorale de Kigali cyegereje

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2022 22:27
0


Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yasoje amatora yasize agaragaje indirimbo eshatu (3) abafana bayo n’abakunzi b’umuziki bahisemo ko izabaririmbira mu gitaramo “Christmas Carols Concert” izakora ku wa 16 Ukuboza 2022.



Ubu buryo bwari bwashyizweho mu rwego rwo guha agaciro ubusabe bw’abakunzi ba Chorale de Kigali, bakunze gusaba indirimbo babaririmbira.

Kenshi bikorwa mu gitaramo, rimwe na rimwe ugasanga hasabwe indirimbo korali itari yateguye ariko ikayiririmba.

Aya matora yaberaga ku rubuga rwa Internet rwa Chorale de Kigali yarangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2022, ahagana saa sita z’ijoro. Yasize indirimbo eshatu arizo zihize izindi muri 47 zahatanaga.

Indirimbo ‘Funiculi Funicula’ yabaye iya mbere n’amajwi 153; indirimbo ‘Turate Rwanda’ yabaye iya kabiri n’amajwi 106 naho ‘UEFA Champions’ League Anthem’ yabaye iya Gatatu igira amajwi 100.

Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo ugereranyije n’imyaka yabanje, bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert” ya 2022 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo yindi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

Ikindi ni uko amatike y’igitaramo yatangiye kugurishwa kare ugereranyije n’indi myaka yose yabanje.

Ikiguzi cy’uwaguze itike mbere y’igitaramo gitandukanye n’uzayigura ku munsi w’igitaramo. Kuri buri cyiciro cy’itike haziyongeraho 5000 Frw ku munsi nyirizina.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo, kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga aherutse kubwira itangazamakuru kuwa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, ko iki gitaramo bakora buri mwaka kigiye kuba ku nshuro ya cyenda cyatumye bashinga ibigwi, kandi gituma abantu babiyumvamo.

Ati “Ni igitaramo mu by’ukuri tumaze kugiraho uburambe ngira ngo twakoze na ‘Brand’ yacyo muri iki gihugu. Chorale de Kigali niyo yagikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013, murumva ko bigiye kuba hafi ku nshuro ya cyenda. Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye zaryoshye cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by’amateka yabo.”

Igitaramo nk’iki kizaba ku wa 16 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri VVIP.

Chorale de Kigali ya none:

Imyaka 56 irashize ibayeho. Ubu igizwe n’abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18-70. 60% ni urubyiruko.

Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel, ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) bagera kuri 129.432.

Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera kuri 17.926.530. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y’imyaka itanu, ari yo iheraho hakorwa gahunda y’ibikorwa bya buri mwaka.

Inkuru bifitanye isano: Chorale de Kigali yavuze ibyo kwitega mu gitaramo cyayo n’ibanga riyikomeje kuva mu myaka 56 

Chorale de Kigali yatangaje ko indirimbo eshatu ari zo zahize izindi mu zo abakunzi bayo bahisemo 

Iki gitaramo ntikigomba kugucika! Ni ku itariki ya 16 Ukuboza 2022, muri Kigali Conference and Exhibition Village (Ex - Camp Kigali)

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UEFA CHAMPIONS LEAGUE’

">

REBA HANO INDIRIMBO ‘TURATE U RWANDA’

">

REBA HANO INDIRIMBO ‘FUNICULI FUNICULA’

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND