Nk’uko Chorale de Kigali imaze kubigira umuco, buri mwaka ikora igitaramo cy’umwihariko yise “Christmas Carols Concert” mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.
Buri mwaka ishaka umwihariko igenera
abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza
gushimisha abakunzi bayo.
Umwihariko ugaragara muri “Christmas
Carols Concert” ya 2022 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego
rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose
bizaba biri mu buryo ku gihe.
Ikindi ni uko amatike y’igitaramo
yatangiye kugurishwa kare ugereranyije n’indi myaka yose yabanje.
Ikiguzi cy’uwaguze itike mbere
y’igitaramo gitandukanye n’uzayigura ku munsi w’igitaramo. Kuri buri cyiciro
cy’itike haziyongeraho 5000 Frw ku munsi nyirizina.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora
igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki
gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki
uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr
Albert Nzayisenga yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11
Ugushyingo 2022, ko iki gitaramo bakora buri mwaka kigiye kuba ku nshuro ya
cyenda, cyatumye bashinga ibigwi, kandi gituma abantu babiyumvamo.
Ati “Ni igitaramo mu by’ukuri tumaze
kugiraho uburambe ngirango twakoze na ‘Brand’ yacyo muri iki gihugu Chorale de
Kigali n’iyo yagikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013 murumva ko bigiye kuba hafi ku
nshuro ya cyenda. Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye
zaryoshye cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by’amateka yabo.”
Igitaramo nk’iki kizaba ku wa 16
Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri
VIP na 25,000 Frw muri VVIP.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru
cyabereye kuri Saint Paul, Dr Albert yavuze ko bumva neza ko iki gitaramo
kizaba kiryoshye kubera ibikorwa bya Chorale de Kigali, igihe imaze ikora
ibikorwa byo kuririmba n’ibindi byumvikanisha ko nta kujegajega mu mitegurire
y’iki gitaramo.
Yavuze ko ari ukwishimira ko iki
gitaramo kigiye kuba mu bihe byiza aho Covid-19 yagenjeje macye, ingamba
zikoroshywa. Avuga ko umwaka ushize ubwo bakoraga igitaramo nk'iki, babonye abantu
benshi ariko ‘ntabwo bari ku rwego twabyifuzaga’ bitewe na Covid-19.
Ati “Ni igitaramo kizaba kirimo
indirimbo nshyashya nziza. Ariko harimo n’indirimbo zagiye zikundwa mu bihe
byose twagiye dukora ibitaramo.”
Ubu abakunzi ba Chorale de Kigali
batangiye guhitamo indirimbo eshatu zizaririmbwa muri iki gitaramo. Dr Albert
avuga ko babikoze mu rwego rwo guha ibyiza abakunzi babo. Ni ubwa mbere batanze
rugari ku bakunzi babo bagahitamo indirimbo.
Umuyobozi Ushinzwe tekinike muri
Chorale de Kigali, Patrick Shema yavuze ko bamaze kwitegura ku buryo ‘n’ejo
bakora igitaramo’. Yavuze ko uko imyaka ishira bagenda bunguka byinshi mu
bijyanye no gutegura iki gitaramo, bibafasha kurushaho kugitegura neza.
Yavuze ko iki gitaramo kiba kiri mu
murongo wo gufasha abakristu kwizihiza Noheli, ari nayo mpamvu indirimbo
bategura nyinshi ziba zifasha kwinjira mu byishimo bya Noheli.
Bitewe n’uko iki gitaramo kizaba mu
gihe cy’igikombe cy’isi, Patrick yavuze ko abakunda umupira w’amaguru ‘n’abo
ntabwo twigeze tubibagirwa’.
Ati “Abakunzi b’umupira mumenyereye ‘Champions
League (indirimbo)’ ariko muzumva n’izindi. Rero ku rwego tekinike turiteguye
cyane. Kandi iki gitaramo cyateguwe kare ku buryo igitaramo ari ejo korali yaza
kandi ikaririmba neza cyane.”
Imyaka 56 irashize Chorale de Kigali ishikamye- Ibanga ni
irihe ko hari andi matsinda yagiye atandukana?
U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu
muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye
kabiri yaratandukanye.
Si amatsinda y’umuziki aririmba
indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka ‘Secullar’, kuko n’abaririmba indirimbo zihimbaza
Imana bagiye batandukana.
Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo
uruhande rumwe rutumvise kimwe n’urundi. Hari n’amatsinda azwi yatandukanye,
kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n’abandi ko ari we nkingi ya
mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.
Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo
tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be
n’abandi, uruganda rw’umuziki rurahomba!
Imyaka 56 irashize Chorale de Kigali
iri mu muziki. Hari abatangiranye n’ayo bakiyirimo n’abandi bayivuyemo kubera
impamvu z’ubuzima.
Dr Albert Nzayisenga yumvikanisha ko
kuba Chorale de Kigali ari umuryango kandi wisunga amategeko nta muntu uyibamo
“uyisumbya imbaraga.”
Yavuze ko amatsinda menshi asenyuka
kubera ko haba harimo umuntu wumva ko ari we nkingi ya mwamba, wumva ko ari we
rufatiro adahari ritarema.
Bitandukanye no muri Chorale de
Kigali aho uwayijyamo afite ibitekerezo nk’ibyo ng’ibyo “abona kare ko atari
umwanya we akigendera.”
Ati “Abantu bose bafite ku mutima
Chorale de Kigali ko ibaruta. Ko ibikorwa byayo bigomba kwitabirwa nk’uko
amategeko abiteganya n’iyo mpamvu dukomezanya. Kandi ikindi n’uko ntabwo
abayitangije ari bo bakiyirimo abenshi bitabye Imana n’abakiriho bishimira ko
babona abakiri batoya […] Chorale de Kigali ni nk’itorero ryiza rikomeza rizana
izindi ntore zikomeza nyine ingamba.”
Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo “Christmas
Carols Concert” ya 2022:
Chorale de Kigali ni umuryango utari
uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.
Ni umuryango watangijwe n’abahanga
muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n’ahandi.
Ab’ikubitiro ni Leon Mbarushimana,
Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve
Iyamuremye n’abandi.
Chorale de Kigali, ni imwe muri
korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe
ikanaririmbanwa ubuhanga.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari
igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere
binjiragamo.
Chorale de Kigali ya None:
Imyaka 56 irashize ibayeho. Ubu
igizwe n’abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya
18-70. Hari 60% ni urubyiruko.
Muri bo abagera kuri 55% ni abagore.
Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.
Ibihangano byabyo byinshi ubisanga
kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) bagera
kuri 129.432.
Ifite kandi views (abamaze kureba
ibihangano) bagera kuri 17.926.530. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali
ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.
Chorale de Kigali ubu ifite gahunda
igenderaho y’imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y’ibikorwa byari
buri mwaka.
KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE MURIIKI GITARAMO
KANDA HANO UBASHE GUHITAMO INDIRIMBO BAZAKURIRIMBIRA
Chorale de Kigali yatangaje ko “Christmas Carols Concert (CCC) 2022” izarangwa n’indirimbo za Noheli, izigaruka ku gikombe cy’isi n'ibindi
Dr Albert Nzayisenga uyobora Chorale de Kigali, yavuze ko kuba mu mwaka ushize Karidinali Antoine Kambanda yaritabiriye igitaramo cyabo ari ishema rikomeye. Ati “Ntabwo byamutunguye zari inshingano z’umubyeyi ku mwana…”
Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali, Dr Kayitesi Diane, avuga ko kuva mu 2013 bakora iki gitaramo bibereka ko abantu bakunda umuziki uhimbanwe ubuhanga
Rukundo Charles Lwanga uri mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze bahisemo ko iki gitaramo kiba ku wa Gatanu w’icyumweru kibanziriza Noheli kugira ngo bitazabangamira abakunzi b’imikino y’igikombe cy’Isi
Umuyobozi Ushinzwe tekinike muri Chorale de Kigali, Patrick Shema yavuze ko isaha n’isaha biteguye gutaramira abakunzi babo, kuko biteguye bihagije
Uhereye ibumoso: Rukundo Charles
Lwanga, Dr Albert Nzayisenga, Dr Kayitesi Diane na Patrick Shema
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO