RFL
Kigali

Umunya-Cote D'Ivoire yabimburiye abanyamahanga guhamagarwa bushya n'Amavubi y'u Rwanda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/09/2022 19:35
0


Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou, Umunya-Cote d'Ivoire w'imyaka 33 y'amavuko yahamagawe mu ikipe y'u Rwanda 'Amavubi', abimburira abandi banyamahanga muri gahunda yari yaravanyweho.



Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri nibwo ikipe ya Aktobe FC yifashishije imbuga nkoranyambaga, yemeza ko rutahizamu wayo Gerard Bi Goua Gohou yahamagawe mu ikipe y'u Rwanda inamwifuriza ibihe byiza.

Ku rubuga rwa Instagram, iyi kipe ibarizwa muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Kazakhstan yagize iti "Gerard Go yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda. Rutahizamu wa Aktobe yatumiwe mu mikino ya gicuti itegura amajonjora y'igikombe cy'Africa. u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Guinea Equatorial, i Agadir muri Marooc."


Ubutumwa bwa Aktobe FC

Inkuru y'ihamagarwa rya Gerard Goua ije mu gihe Amavubi y'u Rwanda yamaze kugera muri Marooc aho azakinira imikino ibiri ya gicuti, hategurwa abakinnyi biganjemo abashya bazifashishwa mu mikino y'amarushanwa itaha.

Ubwo ubuyobozi bwa FERWAFA n'abatoza b'Amavubi bagiraga ikiganiro n'itangazamakuru mu cyumweru gishize, Perezida Nizeyimana Olivier yabajijwe niba hari gahunda yo guhamagara abakinnyi b'abanyamahanga, asubiza avuga ko biteganywa.

Icyo gihe, umutoza mukuru Carlos Ferrer yatangaje abakinnyi bari bahamagariwe kwitabira imikino ya gicuti, ariko avuga ko hari babiri bahamagawe batari bakabona uburyo bwo kwitabira ubutumire.


Gerard Go yabimburiye abandi

Gahunda yo guhamagara abakinnyi badafite inkomoko na ntoya mu Rwanda igarutse mu ikipe y'Amavubi, nyuma y'imyaka igera kuri 7 yari ishize FERWAFA ifashe umwanzuro wo kujya ikoresha abanyarwanda gusa bitewe n'ikibazo cya Etekiama Teddy wahoze akinira u Rwanda, agatuma rusezererwa mu majonjora ya CAN 2015.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwasezereye Congo Brazzaville ariko haza kuvumburwa ko rwakoresheje Teddy Etekiama witwaga 'Daddy Birori', afite ibyangombwa bituzuye kandi biriho amazina anyuranye, ari nabyo byatumye Amavubi avanwa mu irushanwa nk'igihano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND