RFL
Kigali

Hassan wamenyekanye muri "Zirara Zubakwa" yasezeranye na Claudine bamaranye imyaka 10 - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/09/2022 13:31
0


Hassan Murumba uzwi mu kiganiro "Zirara Zubakwa" cy'impanuro n'inama ku bashakanye, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Claudine bamaze imyaka 10 mu munyenga w'urukundo.



Hassan yamenyekanye cyane mu kiganiro "Zirara Zubakwa" cya Flash Fm. Ni ikiganiro yakoze imyaka umunani mu ntego yo kubaka ingo z'abanyarwanda. Yagikoranagamo na Mutoniwase Fanny, "turatwika koko haragenda harashya" nk'uko abivuga. Yatangiye gukora iki kiganiro abisikana na Vestine wubakiye izina muri iki kiganiro.

Uyu mugabo wafashije ingo nyinshi kubakika binyuze mu biganiro yatangaga byigisha abashakanye uko zubakwa, nawe yafashe umwanzuro wo kurushinga na Claudine bamaranye imyaka 10. Yadutangarije ibintu bibiri yakundiye Claudine, ati "Afite umutima mwiza, azi kubana na bose". 

Hassan na Claudine basezeranye imbere y'amategeko tariki 15 Nzeri 2022 mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ku isaha ya saa munani z'amanywa. Ubu, baritegura gukora indi mihango y'ubukwe irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana.


Hassan yemeye kuba umugabo wa Claudine mu buryo bwemewe n'amategeko


Claudine yemeye kuba umugore wa Hassan mu buryo bwemewe n'amategeko


Basezeraniye ku Murenge wa Kimihurura


Amategeko arabemerera kubana nk'umugabo n'umugore


Byari ibyishimo bikomeye kuri Hassan na Claudine nyuma yo gusezerana


Hassan yamenyekanye mu kiganiro "Zirara Zubakwa"

REBA INCAMAKE Y'UBUKWE BWA HASSAN NA CLAUDINE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND