Kigali

Umuramyi Isaac Gafishi yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo esheshatu ziri mu rurimi rw'Icyongereza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2022 0:32
0


Isaac Gafishi, umuhanzi nyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo eshatu zasohokeye umunsi umwe ndetse zose ziri mu rurimu rw'Icyongereza.



"Don't give up", "Be still" na "You made a way" ni zo ndirimbo Isaac Gafishi yashyize hanze kuri Youtube. Hari izindi eshatu nazo yasohoye ariko zo ziri ku zindi mbuga zicuruza umuziki. Zose zihuriye ku kuba ziri mu rurimi rw'Icyongereza.

Isaac Gafishi avuga ko nubwo Covid-19 yahinduye ibintu byinshi, ariko atari yo yatumye abura mu muziki ahubwo byatewe n'ishuri. Ati: "Ikintu cyatumye mbura cyane ni ishuri narimo ndangiza ukongeraho na Guma mu Rugo, urebye Covid-19 yabigizemo uruhare runini. Ni buzima busazwe".

Uyu muhanzi yabwiye inyaRwanda ko indirimbo "Don’t give up" iri mu zo yasohoye mu minsi micye ishize, yanditswe mu 2017 ubwo yari avuye mu gihe cyo gukoramo indirimbo. Gusa, mbere yaho ni ukuvuga mbere ya 2017, yahuye n'uburwayi bwatumye adakomeza gukora umuziki nk'uko byari bisanzwe

INKURU WASOMA - USA: Umunyarwanda Isaac Gafishi w'imyaka 22 wifuza kubaka amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia ni muntu ki?

Avuga kandi ko kuba uwa mbere ku ishuri mu kwiruka ku maguru, nyuma akaza kurwara, byatumye agira impungenge z'uko ashobora kuzasubira ku ishuri atameze neza muri uyu mukino w yagize umwuga. Umutoza we yaramwihanganishije amubwira bitagoye cyane kuko baziga amezi atatu gusa, anamubwira ko azakomeza kumutoza akanamufasha kurya neza.

Nyina yamubwiye ko naba mu by'Imana, nayo "izinjira mu byanjye". Yavuze ko yakurikije inama yahawe n'umubyeyi we, biba inzira igoye ariko "Imana yarahambereye". Avuga ko kurwara kwe bitamusubije inyuma mu mwuga we wo kwiruka n'amaguru, ahubwo yarongeye asubira ku mwanya we wa mbere ku bwo kwiyegereza Imana no gukora imyitozo.

Ati "Muri make ubutumwa ni ukuvuga ko iby'Imana yakuvuzeho izabishitsa". Yasabye abantu kudacibwa intebe n'ibyo bari kunyuramo biruhije, abasaba kubyereke Imana.

Isaac Gafishi yabwiye inyaRwanda ko tariki 06 Nzeru 2022 yashyize hanze indirimbo esheshatu arizo: "Don’t give up", "You made a way", "Be still", "Joy", "I surrender" na "Letter to mother". Iyo ateranyine indirimbo zose hamwe amaz gukora kuva yakwinjira mu muziki, asanga zigera ku icyenda.

"Ndateganya kuza mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro y'umwaka utaha . Nzaza njye gusura, ndeba uko u Rwanda rumeze" - Ubwo yavugaga ku rugendo ateganya kugirira mu Rwanda. Yunzemo ati "Ubutumwa muri rusange naha abantu ni uko Imana ikiri ku ngoma kandi nta jambo yavuze ngo rihere. Niba hari icyo yakubwiye, "Don’t give up", izabisohoza".

Isaac Gafishi yasoje avuga ko ibihe turimo ari iminsi ya nyuma, yibutsa abantu ko Covid-19 n'ibindi bisa nayo, byose "ni ibintu twumva mu ijambo ry'Imana ko mugiye cy'imperuka, hazaza indwara z'ibyaduka". Ati "Rero ni ukuga ngo ni uguhora twiteguye kuko ntawuzi umunsi n'igihe. Baho iminsi yose nk'aho ari umunsi wawe wa nyuma (Live everyday as your last day)".

Isaac Gafishi yavukiye ku Gisenyi tariki 9 Gicurasi 1996, avukira mu muryango w’abantu 5, akaba ari umwana wa gatanu. Yakuriye mu muryango w’abakristo, akura aririmba muri korali. Yize amashuri abanza mu Rwanda, ayisumbuye ayigira muri Amerika. Aherutse gusoza Master's muri Psychology na Kinesiology.

Gusiganwa ku maguru ni byo byaharuriye uyu musore inzira y'ubukire dore ko byamuhuje n'umutoza waje kumubera umugisha nk'uko abyitangariza. Avuga ko atitoje kwiruka kuva kera, ahubwo yabitangiye yikinira ubwo yari muri Amerika.

mutoza w'abanyeshuri muri ‘High school’ yabonye Gafishi yitambukira amusaba kuza kwitabira imyitozo yabo. Yaramwemereye yitabira imyitozo, biramuhira igihembwe kirangira ari uwa mbere mu banyeshuri bose. Yakomeje kubikunda agera ku rwego rwo kuba uwa mbere muri Leta yose ya Texas.


Isaac Gafishi yanditse indirimbo ku bihe bigoye yamazemo iminsi


Arashima Imana ko yakomeje kuba uwa mbere mu mwuga we wo kwiruka


Yasohoreye icyarimwe indirimbo esheshatu


Isaac aritegurza kuza mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka


Isaac Gafishi ni umuramyi ufite impano ikomeye mu muziki


Kwiruka byaramuhiriye, ubu ni umunyamwuga muri uyu mukino

UMVA HANO "DON'T GIVE UP" YA ISAAC GAFISHI


UMVA HANO "YOU MADE A WAY" INDIRIMBO NSHYA YA ISAAC GAFISHI


UMVA HANO INDIRIMBO "BE STILL" YA ISAAC GAFISHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND