Kigali

Racine yashyize hanze Album ya mbere “RWA HipHop” igizwe n’indirimbo 13 - VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:15/09/2022 13:16
0


Umuraperi Kamatali Thierry wamamaye nka Racine wari umaze umwaka nta gihangano gishya ashyize hanze, ubu aratangaza ko atari yicaye ubusa kuko yari ari gutegura igikorwa gikomeye cya Album ye ya mbere yise “RWA HipHop” yamaze gushyira hanze, ikaba igizwe n'indirimbo 13.



“HipHop ni umuco, HipHop irimo ibintu byinshi, irimo Fashion (imyambarire), irimo ubudije, irimo ibintu byinshi. Hanyuma Rwa isobanuye Rwanda, isobanuye urukundo rwą HipHop cyangwa urwango rwa HipHop. Kuri njye rero HipHop ni umuco kandi umuco ntabwo nawutakaza”. 

Racine yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda ubwo yatugezagaho iyi Album ye ya mbere. Yavuze ko yifuza gukora umuziki mwiza ntateshe agaciro abakunzi be bamugiriye.


Racine yashyize hanze Album yise "Rwa HipHop"

Uyu muraperi avuga ko mu itegurwa ry'iyi Album, hari abahanzi bakomeye yifuje ko bayigaragaraho ariko ntibamwemerera. Arashimira abemeye kumufasha kugira ngo irangire. Ati: “Hari abo nasabye support (inkunga), mbona biri kugorana, ndabihorera, ariko nkorana n'abandi". 

Arakomeza ati "Ndashimira Mpazimaka Prime, Symphony Band n'abandi bahanzi bakiri bato ariko babizi kandi babikoze neza”. Avuga ko mu gihe cya vuba azashyira hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album.


Album ya mbere ya Racine igizwe n'indirimbo 13

Album “RWA HipHop” igizwe n’indirimbo 13, ari zo: “Nkawe” afatanije na Symphony Band, “Leta/Letter/Reta”, “Umwuzukuru”, “Kamatari”, “Ikanzu” afatanije na (Glory Majesty, Ish Teachy, Marcelo Messenger, Umutagatifu Utazwi) n'izindi….



Racine arishimira ko yashyize hanze Album ya mbere

REBA HANO INDIRIMBO "KAMATARI" YA RACINE IRI KURI IYI ALBUM YE NSHYA


REBA INDIRIMBO YAKUNZWE CYANE "OVERNIGHT" YA RACINE FT MUGABA 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND