Kigali

Vigorous Gang, itsinda ry’abasore bafite impano idasanzwe bakaba n'abafana b'imena ba Bull Dogg na Racine

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:6/09/2022 18:44
1


Vigorous Gang ni itsinda rikora injyana ya Hip Hap, rigizwe n’abasore babiri aribo Tuyizere Dieudonne uzwi nka (Master Mind) nk’izina akoresha mu muziki na Tuyubahe Gad uzwi nka (Wizy Gad).



Kuri ubu imyaka ibiri irashize aba basore binjiye mu muziki nyarwanda. Bavuga ko bakunda umuziki ku buryo bawutangaho ibishoboka kugira ngo bawuteze imbere.

Mu kiganiro na InyaRwanda, bavuze impamvu bahisemo kwitwa Vigorous Gang. Tuyizere Dieudonne [Master Mind] yagize ati: "Izina ryacu ni inshoberamahanga, ubusanzwe Vigorous bisobanura "to Strong, Active" ibintu nk’ibyo”.


Master Mind ubarizwa muri Vigorous Gang

Yakomeje avuga impamvu yahisemo kwitwa Master Mind. Ati: ”Hari igihe "Man" ibintu bitangira ukabona bisa nta mutwe bifite. Niyo mpamvu naje ngo iyi njyana nyibere Master Mind, mu muziki naje nta mutuzo ShowBiz igiye kunyumva”.


Wizy Gad umwe mu bagize itsinda rya Vigorous Gang

Wizy Gad na Master Mind bavuga ko baje kwereka abanyarwanda indi njyana nshya bise “Vigatrap” izatanga itandukaniro n’abandi. Bavuga ko ari abafana bakomeye b’abahanzi Racine na Bull Dog bikomeye, ko babyemeye bakorana indirimbo.

Kuri ubu iri tsında rimaze kugira indirimbo eshatu arizo “Nyamabara”, “Last night” ndetse na “Yebaba” ari na yo bahereyeho batangira umuziki. Bavuze ko kandi mu minsi micye bazashyira hanze indirimbo ebyiri arizo “Nineza” ndetse na “High School” izasohokana n’amashusho yayo.


Ni abafana bakomeye ba Bull Dogg na Racine 

REBA INDIRIMBO ZABO ARI ZO “NYAMABARA” YA VIGOROUS GANG

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nesta twentyone 2 years ago
    ababana kabisa babonye ubatezimbere bazamuka kuko bafite impano



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND