RFL
Kigali

Huye: Habereye ubukangurambaga ‘MENYA RFL’ hashimwa Perezida Kagame ku bw’umusanzu n’imbaraga ashyira mu butabera-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/08/2022 16:03
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 ni bwo mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye hateraniye abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n'abayobozi b’uturere, abayobozi b’Imirenge n’Inzego zitandukanye zishinzwe umutekano mu gikorwa cy'ubukangurambaga ‘MENYA RFL’.



Mu bukangurambaga bwatangiranye morare nyinshi yatangwaga na Intore Tuyisenge mu ndirimbo zakunzwe zirimo izo yahimbiye Uturere ndetse n’Iyo yahimbiye Rwanda Forensic Laboratory [RFL], abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa banyuzwe cyane n'izi ndirimbo.

Nyuma y’iyo morale n'iyo midiho itandukanye, Umunyamakuru Ephrem Kayiranga wari umusangiza w’amagambo, yashimye abitabiriye bose maze abasaba gukomeza gutega amatwi serivisi za RFL kuko ari ingenzi.

Atangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga "Menya RFL" buri kubera mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye ndetse bukazakomereza no mu bindi bice by'igihugu, Dr. Karangwa Charles Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, yavuze ko ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro aho bwatangiriye i Musanze, akaba yizeye ko n'i Huye bizagenda neza cyane.


Dr Karangwa Umuyobozi wa RFL ageza ikiganiro ku bari bitabiriye

Madamu Alice Kayitesi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yashimiye byimazeyo RFL ku bw’umusanzu wayo ndetse ababwira ko batibeshye kuzana ubu bukangurambaga "Menya RFL" muri iyi Ntara abereye umuyobozi. Yavuze ko ubukangurambaga bwo kumenyekanisha RFL buje mu gihe bwari bukenewe cyane.

Ati "Ubu bukangurambaga buje twari tubukeneye, aba bantu bari ahangaha ni bo bahura n’ibyaha byinshi cyane kandi bikenera gukoresha ibizamini muri za Laboratwari, ariko imyitwarire yacu kugira ngo n’ibimenyetso bye gusibangatana kugira ngo n’ibisubizo bize bihura neza n’ibyabaye, rero ni ngombwa cyane.’’


Madame Kayitesi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ni we wari umushyitsi mukuru

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha serivisi bagenera abaturage kugira ngo haboneke ubutabera bwuzuye kandi ku gihe. Ati: "Impamvu y’ubu bukangurambaga, ni ukugira ngo tubugeze ku bayobozi n’abaturage babumenye kandi batugane kuko twiteguye kubafasha.

Yunzemo ati "Mu bitekerezeho ko mbere hari igihe byafataga igihe kinini hagishakishwa ibimenyetso kuko hari ibyajyaga gupimishwa mu mahanga kandi bigahenda cyane. Hari n’aho washoboraga gusanga bimwe byateshejwe agaciro kubera ko nta byashingiweho byizewe."

Abayobozi batandukanye, intero yari imwe

Arakomeza ati: "Twarabibonye aho wasangaga umuntu yarakatiwe nk’imyaka 25 nyuma ugasanga nta bimenyetso bya gihanga bimuhamya. Tuzakomeza kubikangurira abaturage tugamije ko habaho ubutabera bunoze kandi buhamye. Abaturage icyo tubashishikariza ni ukutugana kuko twiteguye kubafasha dufatanyije nabo n’inzego zindi dukorana."

Dr. Karangwa uyobora RFL yashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku bw'imbaraga yashize mu butabera kuko zongereye cyane ubushobozi bw’iki kigo cya RFL gikomeje gukemura ibibazo binyuranye gikoresheje ibimenyetso bya Gihanga.

Muri ubu bukangurambaga bwa "Menya RFL" buzamara igihe cy’amezi atatu, abaturage n’abayobozi bazamenyeshwa imikorere ya RFL kandi bahabwe na serivisi inyinshi wasangaga bisaba ko zijyanwa mu mahanga zigahenda cyane kandi zigatinda cyangwa hakabaho kwibeshya ntihatangwe ubutabera bunoze.


Inzego zitandukanye zari zihari kubwinshi

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, RFL, yifashishwa mu gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.


Kuva muri 2018 kugeza ubu, RFL imaze kwakira amadosiye arenga ibihumbi 30 amenshi yiganjemo ay’abantu baba bafashwe ku ngufu, ubwicanyi n'ibindi






Ubukangurambaga "Menya RFL" buri kubera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye


AMAFOTO: Sangwa Julien - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND