RFL
Kigali

Naryamanye n’abasore 2 mu kwezi kumwe none sinzi Se w’umwana uri gukura asa n’uwa kabiri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/08/2022 21:54
0


Umugore w’imyaka 23 wo muri Ghana yasobanuye ko yisanze yaryamanye n’abasore babiri mu kwezi kumwe aratwita ndetse anabyara neza, gusa afite ikibazo gikomeye kuko atazi nyiri umwana kugeza ubu.



Uyu mugore yabivuze ashaka inama z’uko yabigenza nyuma yo kwisanga muri icyo kibaza. Uyu mugore utigeze yivuga izina kubera umutekano we, yavuze ko yakundanye n’abasore babiri gusa atazi umukunda bya nyabyo bituma yisanga yaryamanye nabo bose.

Aba basore yakundanye nabo yibaza niba nta n'umwe uzaza kumusaba umwana mbere undi akaza nyuma dore ko kugeza ubu aba basore bose bazi ko bakundana n’uyu mukobwa na cyane ko nta n'umwe umwereka ko amukunda cyane uretse uwa mbere wabigerageje.

Uyu mukobwa yasobanuye ko izi ari zimwe mu ngaruka umuntu ahura nazo mu gihe yagiye mu rukundo n’abantu barenze umwe icyarimwe. Yavuze ko ku bwe akeka ko umwana ashobora kuba ari uw’umusore baryamanye mbere kuko ari we babikoranye mbere.

Ubushakashatsi kenshi bwagiye bugaragaza ko ibyo uyu mugore atekereza bidahura kenshi. Ibyo kuvuga ko uwambere ariwe se w’umwana, bituruka ku mahitamo ye bitewe n’uko abona abo basore baryamanye akibanda ku mukobwa uzamugirira akamaro mu gihe yaba abyaye.

Uyu mugore yavuze ko yabwiye umusore babikoranye ubwa kabiri ko atwite, umusore aramwirengagiza kugeza ubwo yabyaraga uyu mwana. N’ubwo uyu musore wa kabiri yirengagije uyu musore ngo ntabwo byabaye ikibazo ku mukobwa kuko yari yamaze guhitamo uzaba se w’umwana.

Ubwo umusore wambere waryamanye n’uyu mukobwa yamenyaga amakuru ntabwo yigeze ashidikanya na cyane ko ataraziko uyu mukobwa yaryamanye n’abandi basore. Yaramufashije kugeza umwana avutse akamuha n’amazina.

Agisha inama, uyu mukobwa yavuze ko umwana atangiye kugaragaza ishusho y’umusore wa kabiri, ari nayo mpamvu uyu mukobwa yabuze apfo na ruguru, ashaka inama.

Inkomoko:  Quora.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND