Umuhanzikazi uri mu batanga icyizere wo mu Bufaransa, Ocevne yatunguranye mu gitaramo cy’amateka umuririmbyi Julien Bouadjie wamenyekanye nka Tayc yakoreye i Kigali.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki
30 Nyakanga 2022, abanya-Kigali biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bari
bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo ‘Tayc in Live’.
Nicyo gitaramo kinini urebye mu
byari biteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga. Cyaramamajwe karahava, uko
bucyeye n’uko bwije hagatangazwa amakuru ajyanye nacyo.
Urutonde rw’abahanzi byari byitezwe
ko baririmba muri iki gitaramo, rwatumye benshi bihutira kugura amatike
byikomezwa n’igikundiro Tayc afitiwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ze ziri mu
rurimi rw’Igifaransa.
Ni kimwe mu bitaramo Tayc akoze
bihendutse ugendeye ku biciro by’ibindi bitaramo uyu muhanzi azaririmbamo, kugeza umwaka urangiye.
Ni cyo gitaramo kandi atagaragaje mu
mashusho y’indirimbo ‘Sans effet’ aherutse gusohora y’ibyo azakora.
Cyaririmbyemo Kivumbi King, Kenny K
Shot, Seyn, Christopher ndetse na Ruti Joel. Ni mu gihe abahanzi Nel Ngabo, DjPius na Kevin Kade batabashije kuririmba.
Bisa n’aho umwanya (igihe) bari
kuririmbiraho cyahariwe umuhanzikazi wo mu Bufaransa, Ocevne ndetse na Dj wamaze
umwanya munini acuranga. Ariko kandi Tayc yari yasabye ko ahabwa umwanya
uhagije ku rubyiniro.
Ahagana saa yine n’iminota 54’ nibwo
Ocevne yageze ku rubyiniro, yambaye agakubutura kagaragaza amatako.
Uyu mukobwa yaririmbaga aganiriza
abafana b’i Kigali, yumvikanisha ko ari iby’icyubahiro kuba yabashije kuririmba
mu gitaramo cya mugenzi we Tayc.
Hari amashusho Tayc yashyize kuri
konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa gatandatu agaragaza ari kumwe n’uyu
mukobwa muri siporo, mu mihanda yageranye na Marriot Hotel aho bacumbitse kuva
bagera i Kigali.
Yanagaragaje kandi amashusho bari mu
myitozo ngororamubiri bakorera muri ‘Gym’.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu
Bufaransa, bivuga ko uyu mukobwa yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo ze
zirimo nka “Mauvais Rôle", “Dégainer", "Last Time" n’izindi
zitandukanye.
Ni umukobwa w’umuhanga uririmba
agaragaza ingufu ku rubyiniro, akamenya kuganiriza abo aririmbira, kandi
agahuza neza n’abamucurangira.
Konti ye ya Instagram igaragaza ko
ari umuhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya Bosse Management [H24], ahuriyemo n'abarimo Barack, Tayc, Lefa, Titai, Guevn, na Lylah.
Uyu mukobwa afitanye indirimbo na
Tayc yitwa 'Last Time' imaze amezi atandatu isohotse, ari nayo yarebywe cyane. Yaririmbye
i Kigali nyuma y'uko hashize ukwezi kumwe asohoye indirimbo yise 'Mauvais rôle'. Ocevne yatunguranye mu gitaramo 'Tayc
live in Kigali', dore ko atari ku rutonde rw'abagombaga kuririmbamo
Ocevne yaririmbye akanyuzamo
agakaraga umubyimba bikizihira benshi. Ni umukobwa ukiri muto mu myaka, utanga
icyizere mu muziki
Ocevne yagaragaje ko yanyuzwe no
gutaramira i Kigali ahawe umwanya na mugenzi we bahuriye muri Label Mu gitaramo hagati Tayc yikuye ishati
anezeza abanya-Kigali barenga ibihumbi icyenda barebye igitaramo cye
Tayc yaririmbye yimenaho amazina
y'uruganda rw'i Nyange ari nako ayatera mu bari begereye urubyiniro
Tayc yahamagaye ku rubyiniro Ocevne
baririmbana indirimbo yabo bise 'Last Time' yatumye uyu mukobwa amenyekana
cyane
Tayc ni umubyinnyi w'umuhanga.... Afite
impamvu yamaze igihe kinini abyiga mu ishuri
Umutima wishimye kuri Tayc nyuma yo
gukora andi mateka mu rugendo rw'umuziki we Tayc yateraga indirimbo akajya mu
bafana kumva ko bafatanyije nawe kuririmba
Tayc yambaye ibendera ry'u Rwanda, agaragaza ko yanyuzwe
Christopher yaririmbye asiganwa
n'igihe ku buryo zimwe mu ndirimbo ze yaziciyemo
Uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu
ndirimbo ze zo ha mbere zirimo nka 'Byanze', 'Ndabyemeye' n'izindi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LAST TIME’ YA OCEVNE NA TAYC
AMAFOTO: Shemainnocent12
TANGA IGITECYEREZO