Kigali

Abahanzi basuzuguwe kwa Tayc, umwe yangirwa kuririmba Live! Nel Ngabo, Dj Pius na Kevin Kade ntibaririmbye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2022 8:45
0


Ijoro rya tariki 30 Nyakanga 2022 ryagize ibisobanuro bibiri hagati y’abatumiye umuririmbyi w’umunya- Cameroon w’Umufaransa Tayc n’abahanzi b’i Kigali bari guhurira ku rubyiniro rumwe, imbere y’imbaga n’abantu barenga ibihumbi icyenda (9000).



Ubwitabire bw’iki gitaramo cyabereye muri Bk Arena, ni igisobanuro kigari cy’uko abanyeshuri bari mu biruhuko koko!

Urubyiruko rwambaye rutikwije, inzoga n’itabi basangira, bakata umuziki, bifata amashusho n’ibindi, ni urwibutso rudasaza bazaganiraho igihe kinini basubiye ku ishuri.

‘Tayc live in Kigali’ ni igitaramo cyamamajwe kuva mu mezi atatu ashize! Umusaruro wabyo wigaragaje n’ubwo hari abatashye uko baje.

Umuntu avuze ko ari cyo gitaramo kitabiriwe cyane ku rwego rwo hejuru kuva uyu mwaka watangira, ntiyaba agiye kure y’ukuri. Ururimi rw’igifaransa rwari rwahawe intebe!

Umuhanzi Mukuru yari Tayc ubarizwa mu Bufaransa. Mbere yo kugera i Kigali kwe, hatangajwe abahanzi bo mu Rwanda bazamubanziriza ku rubyiniro.

Ariko bose siko baririmbye. ‘Affiche’ y’iki gitaramo igaragaza Christopher, Nel Ngabo, Kenny K Shot, Ruti Joel, Kivumbi King, Dj Pius, Seyn, Kevin Kade, Inki, Dj Toxxyk, Dj Tyga, Dj Pyfo, Target Band na Urban Song.

Kuva saa kumi n’imwe kugeza saa mbiri n’iminota 16’ ari nabwo igitaramo cyatangiraga, abari muri BK Arena bumvaga umuziki wavanzwe n’abarimo Dj Tyga.

Hacuranzwe indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu mahanga n’abo mu Rwanda, mu murongo wo kubanza gushyushya abanya-Kigali mbere y’uko abahanzi bashyiraho akabo.

Bivuze ko kuva icyo gihe (saa:17H-20H:16’) cyose nta muhanzi wigeze ajya ku rubyiniro, ibintu byagize ingaruka ku bahanzi, bamwe bataha bataririmbye.

Igihe cyabaye ikibazo… , abahanzi b’i Kigali baratsikamirwa!

Iki gitaramo cyafunguwe n’umuhanzi Inki ahagana saa mbiri n’iminota 17, asanganirwa ku rubyiniro na Ruti Joel aririmba indirimbo ye yise ‘Igikobwa’.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo imwe kandi nabwo mu buryo bwa ‘Acapella’. Byaturutse ku kuba abateguye iki gitaramo bamubwiye ko nta gihe gihari, agomba kuririmba umwanya muto akava ku rubyiniro.

Yagerageje gucinya akadiho, asaba abantu gufatanya nawe kuririmba ‘Igikobwa’ ava ku rubyiniro atanyuzwe.

Ruti Joel yavuye ku rubyiniro akomereza mu rwambariro (Back Stage). Mu minota micye umuhanzi Seyn n’abahanzi be, Kivumbi ndetse na Kevin Kade begera hafi y’urubyiniro bitegura kuririmba.

Seyn yaririmbye, akurikirwa na Kivumbi ariko Kevin Kade ntibyakunze ko aririmba.

Kevin yagaragaye hafi y’urubyiniro abaza mu bihe bitandukanye igihe agomba kuririmbira, ariko birangira atagiye ku rubyiniro ava aho igitaramo cyaberaga, ataha ataririmbye.

Umuhanzi Christopher ari kumwe n’itsinda rye ryamufashije mu majwi ndetse n’abacuranzi be baririmbye basiganwa n’igihe, kugeza ubwo uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe azicamo ibice.

Mu gihe yiteguraga gukomeza, umushyushyarugamba yamubwiye ko ahubwo yatinze kuva ku rubyiniro.

Christopher yakoze uko ashoboye aririmba nyinshi mu ndirimbo ze, kugeza kuri ‘Micasa’ aherutse gusohora’.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro aramukanya na Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music yamuzamuye, anasuhuza Tom Close ubundi akomereza muri ‘Back stage’.

Mu kanya gato Christopher yamaze aganira na Clement na Tom Close, niko abacuranzi ba Nel Ngabo bazamuraga ibyuma ku rubyiniro kuko yashakaga kuririmba mu buryo bw’umwimerere ibizwi nka ‘Live’.

Ku rubyiniro hariho ibyuma birimo piano, ingoma za kizungu, indangururamajwi za kwifashishwa n’abaririmbyi babiri bafasha umuhanzi n’ibindi. Hari na gitari yacuranzwe n’uwacurangiye Christopher.

Abaririmbyi ba Nel Ngabo ni byo bashakaga gukoreraho ariko bongeyemo bicye. Bitewe n’uko amasaha yari amaze kwicuma, abateguye iki gitaramo banze ko Nel Ngabo aririmba mu buryo bwa Live, basaba ko ari ‘Play Back’ kugira ngo ibintu byihute.

Abashinzwe kureberera inyungu ze barabyanga, bagaragaza ko kuva yatangazwa nk’umuhanzi uzaririmba muri iki gitaramo yakoze imyitozo yo kuririmba mu buryo bwa Live, bityo ko bitakunda ko aririmba ‘Play Back’.

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ati “Ntibyari gushoboka ko aririmba Play back, kandi bazi neza ko yiteguye kuririmba Live. Ni ukudusuzuguza abahanzi bo mu mahanga, mbese banze guta ikuzo imbere ya Tayc.”

Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu z’abahanzi, avuga ko abateguye iki gitaramo banze ko Nel Ngabo aririmba Live kubera ko ibyuma yari gukoresha byari gusigasira ku rubyiniro bigatanga isura itari nziza kuri Tayc waririmbye mu buryo bwa Play back.

Avuga ko nta gisobanuro Tayc yari kuba afite cyangwa se kuzabwira abantu, ku kuntu yaririmbye play back kandi hari ibyuma byari kumufasha kuririmba Live.

Mu gihe cy’isaha imwe Tayc [Yacumbikiwe muri Marriott Hotel] yamaze ku rubyiniro, yaririmbye mu buryo bwa Play back acurangiwe na Dj. Yagiye kugera ku rubyiniro, ibyuma byose byakuweho.

Umuhanzi Rukabuza Rickie uzwi nka Dj Pius nawe ntiyaririmbye muri iki gitaramo. Asanzwe ari Dj akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe kinini.

Ni umwe mu bari bitezwe muri iki gitaramo, dore ko yari amaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo.

Ntiyaririmbye biturutse ku kuba amasaha atubahirijwe muri iki gitaramo, bigatuma Tayc ahabwa umwanya munini cyane ko yari yasabye abateguye iki gitaramo kumuha umwanya uhagije. Ibyo yasabye byagize ingaruka ku bahanzi b’i Kigali.

Abajijwe impamvu ataririmbye muri iki gitaramo, Dj Pius yabwiye InyaRwanda ati “Umusaza (Tayc) ngo yashakaga igihe gihagije.”

Amakuru avuga ko bamwe mu bahanzi b’i Kigali bari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba muri iki gitaramo batari bagahawe amafaranga yose bemeranyije.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa sita z’ijoro n’iminota 37’ na Tayc, washimye uko yakiriwe i Kigali. Ni umuhanzi w’umuhanga wagaragaje ko kuba yarize ibijyanye no kubyina, afite icyo yari agamije.

Yaririmbye ameze nk’umurika album y’indirimbo ze, kuko yakoze mu nguni zose z’ubuzima bwe bw’umuziki, asoreza ku ndirimbo ‘Le Temps’ yamuhaye ikuzo mu muziki we.

    

Nel Ngabo ntiyaririmbye mu gitaramo cya Tayc kubera ko yangiwe kuririmba mu buryo bwa Live    

Dj Pius yabwiwe ko Tayc akeneye umwanya uhagije mu gitaramo cye, bituma ataririmba 

Kevin Kade yamaze umwanya munini ategereje kuririmba ariko ntiyahabwa umwanya 

Ruti Joel wabashije kugera ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo imwe gusa nabwo mu buryo bwa ‘Acapella’ 


Tayc yasigiye urwibutso abakunzi be i Kigali








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND