Umuhanzikazi Babo akomeje gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye, aho kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo ye nsha yise ‘Yogati’ yakoranye na Bruce Melodie uherutse gusoza ibitaramo bikomeye yakoreraga ku mugabane w’i Burayi.
Bruce
Melodie yari amaze iminsi ararika abafane be n’abakunzi b’umuziki iyi ndirimbo,
yashyizwe ku mbuga zicururizwaho umuziki kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena
2022. Igizwe n’iminota 2 n’amasegonda 56’.
Amashusho
y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Integuza yayo yatangiye kugaragara mu ntangiriro y’iki Cyumweru.
Ni
indirimbo isohotse mu gihe Babo yaherukaga gusohora indirimbo ‘Lose you’
yakoranye na Ariel Wayz.
Babo
yabwiye INYARWANDA ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gukorana n’abandi bahanzi
indirimbo nziza yitezeho kunyura abafana be n’abakunzi be.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko yakoranye indirimbo na Bruce Melodie kubera ko ari
umuhanzi w’umukozi, kandi uhamya ko ari munyakazi koko!
Ati “Impamvu nakoranye na Bruce Melodie ni uko ari umuntu uzi gukora. Kandi agakunda ibyo akora. Dukorana iyi ndirimbo yanyeretse ubushatse bwinshi cyane. Tunabiganiraho anyereka ubushate bwinshi cyane."
Kuri
we, Bruce Melodie amufata nk’umuvandimwe we kandi wihagazeho mu muziki.
Yavuze
ko yakuze akunda indirimbo za Meddy na The Ben cyo kimwe na Bruce Melodie. Ati “…Hari
ukuntu umuntu agenda akura yumva imiziki y'abantu, uko numvaga izi ndirimbo za
ba The Ben ni uko ndi umufana we na Meddy, ariko nanone nkaba umufana wa Bruce
Melodie."
Uyu
muhanzi avuga ko gukorana indirimbo na Bruce Melodie, ari Imana yasubije
icyifuzo cye kuko yahoranye inzozi zo kuzakorana n’uyu muhanzi.
Ati “Kuri njyewe ni umuvandimwe wanjye. Nishimiye no gukorana nawe kubera ko narabyifuzaga. Nkaba mbishimira Imana kuba narakoranye nawe. Cyari icyifuzo cyanje, kandi njyewe nabonaga azi gukora. Ni umukozi, mbese akora ibyo akunda."
Yavuze ko nawe akunda ibyo akora kandi agashyira imbere ibikorwa bye. Uyu muhanzi avuga ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ryamugaragarije ubumuntu bwa Bruce Melodie. Kandi ko ashimishijwe n'uburyo abantu bari kwakira iyi ndirimbo.
Babo na Bruce Melodie basohoye amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Yogati'
Byasabye ko Babo asanga Bruce Melodie [ubwo yari ariyo] muri Uganda kugira ngo bakore iyi ndirimbo
Babo yavuze ko yakuze akunda indirimbo za Meddy, The Ben na Bruce Melodie
Babo
avuga ko yanyuzwe no gukorana indirimbo na Bruce Melode, kandi ngo ni umukozi
Babo yashimye Imana yasubije icyifuzo cye agakorana indirimbo na Bruce Melodie
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOGATI' YA BABO NA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO