RFL
Kigali

Babo yakoranye indirimbo ‘Yogati’ na Bruce Melodie, ashima Imana yasubije icyifuzo cye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2022 13:34
0


Umuhanzikazi Babo akomeje gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye, aho kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo ye nsha yise ‘Yogati’ yakoranye na Bruce Melodie uherutse gusoza ibitaramo bikomeye yakoreraga ku mugabane w’i Burayi.



Bruce Melodie yari amaze iminsi ararika abafane be n’abakunzi b’umuziki iyi ndirimbo, yashyizwe ku mbuga zicururizwaho umuziki kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022. Igizwe n’iminota 2 n’amasegonda 56’.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Integuza yayo yatangiye kugaragara mu ntangiriro y’iki Cyumweru.

Ni indirimbo isohotse mu gihe Babo yaherukaga gusohora indirimbo ‘Lose you’ yakoranye na Ariel Wayz.

Babo yabwiye INYARWANDA ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gukorana n’abandi bahanzi indirimbo nziza yitezeho kunyura abafana be n’abakunzi be.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoranye indirimbo na Bruce Melodie kubera ko ari umuhanzi w’umukozi, kandi uhamya ko ari munyakazi koko!

Ati “Impamvu nakoranye na Bruce Melodie ni uko ari umuntu uzi gukora. Kandi agakunda ibyo akora. Dukorana iyi ndirimbo yanyeretse ubushatse bwinshi cyane. Tunabiganiraho anyereka ubushate bwinshi cyane."

Kuri we, Bruce Melodie amufata nk’umuvandimwe we kandi wihagazeho mu muziki.

Yavuze ko yakuze akunda indirimbo za Meddy na The Ben cyo kimwe na Bruce Melodie. Ati “…Hari ukuntu umuntu agenda akura yumva imiziki y'abantu, uko numvaga izi ndirimbo za ba The Ben ni uko ndi umufana we na Meddy, ariko nanone nkaba umufana wa Bruce Melodie."

Uyu muhanzi avuga ko gukorana indirimbo na Bruce Melodie, ari Imana yasubije icyifuzo cye kuko yahoranye inzozi zo kuzakorana n’uyu muhanzi.

Ati “Kuri njyewe ni umuvandimwe wanjye. Nishimiye no gukorana nawe kubera ko narabyifuzaga. Nkaba mbishimira Imana kuba narakoranye nawe. Cyari icyifuzo cyanje, kandi njyewe nabonaga azi gukora. Ni umukozi, mbese akora ibyo akunda."

Yavuze ko nawe akunda ibyo akora kandi agashyira imbere ibikorwa bye. Uyu muhanzi avuga ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ryamugaragarije ubumuntu bwa Bruce Melodie. Kandi ko ashimishijwe n'uburyo abantu bari kwakira iyi ndirimbo.        

Babo na Bruce Melodie basohoye amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Yogati' 

Byasabye ko Babo asanga Bruce Melodie [ubwo yari ariyo] muri Uganda kugira ngo bakore iyi ndirimbo 

Babo yavuze ko yakuze akunda indirimbo za Meddy, The Ben na Bruce Melodie 

Babo avuga ko yanyuzwe no gukorana indirimbo na Bruce Melode, kandi ngo ni umukozi

Babo yashimye Imana yasubije icyifuzo cye agakorana indirimbo na Bruce Melodie 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOGATI' YA BABO NA BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND