Magingo aya intero (hashtag) #WeareallIdrissa, 'Twese turi Idrissa', irimo gukoreshwa cyane ku Isi mu gushyigikira umukinnyi Idrissa Gana Gueye w'ikipe y'igihugu ya Sénégal na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, mu gihe hari ubushyamirane ku bivugwa ko ari urwango ku batinganyi.
Iyo
ntero yateruwe nyuma yuko Gana Gueye, w'imyaka 32, yanze gukinira PSG yambaye
umupira uriho amabara yo gushyigikira abatinganyi.
Ku
wa kabiri, amakipe yo mu Bufaransa yari yatumiwe mu kwizihiza umunsi w'itariki
ya 17 y'ukwezi kwa gatanu, umunsi mpuzamahanga wo kwamagana urwango rugirirwa
abatinganyi n'abafite imiterere yihariye ijyanye n'igitsina.
Bwinshi
mu butumwa bwo kuri Twitter buvuga ku kwemera kwa kisilamu kwa Gueye.
Bukavuga
no ku kuntu mu bihugu byo mu burengerazuba (u Burayi na Amerika) amategeko
yemera kunenga Islam cyangwa igitabo gitagatifu cyayo cya Korowani (Quran),
ariko bukavuga no ku cyo babona nk'ibura ry'ubwisanzure ku kudashyigikira
ubutinganyi.
Ariko
iyo intero irimo no gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango ku batinganyi.
Benshi
ku mbuga za internet barakajwe n'ibivugwa ko ari ibikorwa bya Gueye, bakavuga
ko ari igitutsi kandi ko bigaragaza urwango ku batinganyi.
Ubutinganyi
ntibwemewe n'amategeko muri Sénégal, ndetse buhanishwa igifungo kigera ku myaka
itanu.
Ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa (FFF) bivugwa ko ryandikiye Gueye ngo
asobanure impamvu atitabiriye umukino wa PSG wo ku wa gatandatu wayihuje na
Montpellier, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.
FFF
irashaka ko asaba imbabazi, cyangwa akavuga ko ibihuha ku mpamvu atakinnye uwo
mukino nta shingiro bifite.
Bivugwa
ko iyo baruwa yongeraho ko niba yanze gukina yaba ashyigikiye imyitwarire
y'ivangura.
Hagati
aho, PSG yavuze ko itewe ishema cyane no kwambara imipira y'amabara ashyigikira
abatinganyi.
Mbere,
umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yavuze ko Gueye wenyine ari we utarakinnye
uwo mukino ku mpamvu ze bwite.
Perezida wa Senegal Macky Sall mu masaha macye ashize yagaragaje ko ashyigikiye umwanzuro wa Gana Gueye.
Gana Gueye yanze kwambara umwenda ugaragaraho ikimenyetso cy'abatinganyi
TANGA IGITECYEREZO