RFL
Kigali

Jonathan RB yasohoye amashusho y'indirimbo "Nishike Mkono" anakomoza ku mishinga afitanye na Annette Murava na Fabrice Nzeyimana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2022 18:45
0


Jonathan Hagenimana [Jonathan RB] uba i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, wari umaze amezi 5 ashyize hanze amajwi y'indirimbo 'Nishike mkono', kuri ubu yasohoye amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Dubai. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'umuntu wazengurutse Isi akayiburiramo amahoro, akiyemeza kwirundurira mu Mana.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Jonathan RB yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse muri 2020 mu kwezi kwa 5, ikaba irimo ubutumwa buhumuriza abugarijwe n'ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Ati "Ubutumwa nashatse kugira ngo umuntu wese udafite inzira, ubona nta cyo gukora na kimwe, asabe Imana imbaraga imufate ukuboko". Amajwi yayo (Audio) yakozwe na Aimable, Mixisage ikorwa na Nicolas naho amashusho (Video) akorwa na Fleury Legend.

Yakomeje ku zindi ndirimbo ari gukorana n'abandi bahanzi bari mu bakunzwe cyane barimo Annette Murava ukunzwe cyane mu ndirimbo "Niho Nkiri" imaze kurebwa kuri Youtube n'abarenga Miliyoni imwe n'ibihumbi 300 mu mezi 6 gusa, na Fabrice Nzeyimana icyamamare mu muziki wa Gospel mu Karere. Ati "Nyuma y'iyi ndirimbo hari indi twasubiyemo na Annette Murava izaba ari Remix y'iyo yitwa "Nzokuvuga" iri mu Kirundi n'iyindi yindi twatangiye gukora na Fabrice Nzeyimana". 

Jonathan RB yanavuze ko byo amazemo iminsi mu Rwanda dore ko ubusanzwe aba mu Mujyi wa Dubai, ariko akaba amaze iminsi itari micye i Kigali. Yagize ati "Nari nje muri vacation (ikiruhuko) cyane ko mpafite ababyeyi no kugira ngo nkore indirimbo twasubiyemo na Annette Murava. Mu Rwanda nari mpakumbuye na cyane ko ari iwacu n'abantu bose twabonanye twagiranye ibihe byiza".


Jonathan RB yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Nishike Mkono'

Jonathan RB aherutse kubwira InyaRwanda.com ko bimugora cyane gukorera indirimbo nshya i Dubai "kuko studio za ho rizahenze cyane". Yavuze ko iyo yandika indirimbo ze yibanda ku butumwa bwo kuramya Imana kubera byinshi byiza yamukoreye. Ati "Nibanda ku butumwa bwo kuramya cyane nibutse iby'Imana yankoreye n'aho yankuye". Yongeyeho ati "Nkibanda kandi mu kubwira Imana inyongerere inkomezi kuko mu isi hari ibyaha byinshi cyane".

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo "Nishike Mkono" mu mpera za 2021, yaragize ati: "Ubutumwa burimo ni ugusenga utakambira Imana, imfate ukuboko kuko ntari kumwe na yo ntaho nagera. Nagerageje kuzenguruka isi yose nyura mu nzira zose ntacyo nabonye ariko Mwami wabami uri hejuru y'amajuru nkeneye ubufasha buva iwawe kuko isi inaniye". 

Jonathan Hagenimana ahitwa Gikundamvura, yiga amashuri abanza i Bunyereri, akomereza ayisumbuye muri Es Nyabitimbo. Ageze mu wa kabiri, yahise ajya kwiga i Burundi aho bita Lycée Notre Dame i Gitega. Ubwo yari ahavuye, yahise akomereza amashuri ye kuri Lycée Muramvya ahava ajya kwiga aho bita YMCA i Kampala mu gihugu cya Uganda. Jonathan ni umugabo wubatse, akaba asengera muri Gethsemane Gospel Church yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, UAE.


Uyu muramyi yateguje indirimbo nshya zirimo izo azakorana n'ibyamamare


Jonathan RB agorwa no kubona studio nziza idahenze mu Mujyi wa Dubai


Jonathan RB agiye gukorana indirimbo na Annette Murava


Jonathan RB agiye gukorana indirimbo na Fabrice Nzeyimana

REBA HANO INDIRIMBO "NISHIKE MKONO" YA JONATHAN RB







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND