RFL
Kigali

Narahemutse! Bamporiki yemeye ko yakiriye 'indonke' atakambira Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2022 19:11
0


Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yatakambiye Perezida Paul Kagame n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, abasaba imbabazi ku bwo guhemuka akakira 'indonke'. Yavuze ko umutima we wanze kumuha amahwemo kubera iki cyaha.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 06/05/2022, Edouard Bamporiki ufungiwe iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa akurikiranyweho na RIB, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati "Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye".

Kuwa Kane tariki 05/05/2022 ni bwo Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye y'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho nk'uko byemejewe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Bamporiki "akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo" runatangaza ko afungiwe iwe mu rugo.

Bamporiki Edouard yari amaze imyaka hafi itatu ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MYCULTURE) kuva tariki 04 Ugushyingo 2019. Ni inshingano yagiyeho nyuma y'imyaka isaga 3 yari amaze ari Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, izi nazo akaba yarazigiyeho nyuma yo kuba Umudepite kuva mu mwaka wa 2013. Uretse kuba yari Umuyobozi ukomeye muri Leta, asanzwe ari n'umukinnyi wa filime n'ikinamico, umusizi ndetse n'umwanditsi w'ibitabo.


Ubutumwa Bamporiki yanditse kuri Twitter ku mugoroba w'uyu wa Gatanu

INKURU WASOMA: Ubwenge buzi ubwenge, Ndi idebe ryawe, Nitudafata ruswa nk'urundi rugamba dushobora gutsindwa: Amagambo 30 y'ubwenge yavuzwe na Bamporiki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND