Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye umuhanzi Masamba Intore ku bwo gususurutsa ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bitabiriye ibirori bye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 48.
Massamba Intore aherekejwe n’abahanzi Ruti Joel ndetse
na Symphony Band, basusurukije ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi
byabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval ku wa Gatandatu
tariki 23 Mata 2022.
Aba bahanzi baririmbye muri iki gitaramo bahuriyemo n’abahanzi
barenga 10 bo muri Uganda, bari batumiwe gususurutsa ibi birori by’umuhungu wa
Museveni.
Masamba Intore yaririmbye indirimbo zirimo ‘Inkotanyi
Cyane’, ‘Hobe Hobe’ n’izindi; Ruti Joel aririmba ‘Igikobwa’ yamamaye cyane muri
iki gihe.
Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, Lt Gen
Muhoozi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko ashima ‘inshuti yungutse’
Masamba ku kuntu yitwaye mu gitaramo gikomeye, aho yataramiye abari bitabiriye
ibirori by’isabukuru ye.
Yavuze ko Masamba n’intsinda ry’abaririmbyi bari bari
kumwe batanze ibyishimo. Ati “Ndashaka gushimira umuvandimwe nungutse, Bwana
Masamba Intore ku bwo kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yanjye.
Twese twakunze uko baririmbye. Masamba n’itsinda rye bahanyuranye umucyo.”
Lt Gen Muhoozi yanagaragaje ko Masamba yamuhaye impano
y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi Cyane’.
Nyuma yo kuririmba muri ibi birori, Masamba yanditse
kuri konti ye ya Instagram ashima Lt Gen Muhoozi wamutumiye mu birori byo
kwizihiza isabukuru ye.
Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, yavuze ko byari
ibirori byiza kandi byuzuye ibyishimo byinshi. Avuga ko muri ibi ibirori
yaririmbye indirimbo ‘Inkotanyi cyane’ nk’uko yari yabimusabye ubwo
yamutumiraga.
Masamba yavuze ko nyuma yo kuririmba yashyikirije Lt
Gen Muhoozi umupira wanditseho ‘Inkotanyi Cyane’. Ati “Maze mushyikiriza impano
ya t-shirt.”
Ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y’amavuko, imihanda
imwe n’imwe muri Uganda yarafunzwe kugira ngo iyi sabukuru yizihizwe mu buryo
butekanye, ndetse abahanzi bo muri Uganda bahawe amafaranga atagira ingano mu
rwego rwo kuririmba muri ibi birori, hanakorwa indirimbo ivuga kuri Lt Gen
Muhoozi.
Umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse
kuri konti ye ya Twitter avuga ko yishimiye kubona urubyiruko mu mihanda ya Kampala
mu mpera z’icyumweru, bifatanyije na Muhoozi kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.
Bigaragaza ko bakuriye mu gihugu cy’amahoro, abasaba gukomeza kuyaharanira.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo
kwizihiza iyi sabukuru, Museveni yashimye umuhungu we Muhoozi. Nk’umubyeyi,
yamusabye kujya atega amatwi abakiri bato/urubyiruko, akabagira inama kandi
ntabahatirize. Perezida Museveni yavuze ko ibi ari byo ahora atoza abana be.
Yavuze ko n’ubwo umuhungu we yitwa Muhoozi akaba ari
nako abantu bose bamuhamagara, we amwitwa Muwooji kuko ubwo bari mu buhungiro
muri Dar-es-Salaam, hari Gen Tito Okello witabye Imana utarabashaga kuvuga neza
iri zina ‘Muhoozi’.
Museveni yavuze ko Gen Tito yajyaga agira ati ‘Mama
Muwooji’ ashaka kuvuga Janet Museveni. Yavuze ko n’ubwo uyu mugabo atakiriho
ariko ‘nishimiye ko ndi kumwe n’umwana we Okello’.
Yavuze ko Okello yari mu myaka y’urubyiruko mu gihe
Muhoozi yari akiri umwana, kandi ko babanye nk’abavandimwe.
Avuga ko Lt Gen Muhoozi ari impano ‘Imana yaduhaye’. Yavuze ko umuhungu we yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira ahitwa Kurasini i Dar es Salam.
Inkuru bifitanye isano: Massamba yaririmbye mu isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, amuha impano y'umupira wanditseho 'Inkotanyi cyane'
Lt Gen Muhoozi yashimye Masamba Intore waririmbye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko
Masamba Intore yahaye impano Lt Gen Muhoozi ku isabukuru ye y’amavuko
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Lt Gen
Muhoozi byitabiriwe na Perezida Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO