Umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, Masamba Intore yaririmbye mu birori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Byabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu
tariki 23 Mata 2022, ahitwa Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala mu gihugu
cya Uganda.
Biteganyijwe ko ibi birori bikomeza no kubera mu tundi
duce twa Uganda mu rwego rwo kwizihiza byihariye isabukuru y’uyu muhungu wa
Museveni, bivugwa ko ari we uzamusimbura ku buyobozi bwa Uganda.
Imihanda imwe n’imwe muri Uganda yafunzwe kugira ngo
iyi sabukuru yizihizwe mu buryo butekanye, ndetse abahanzi bo muri Uganda
bahawe amafaranga atagira ingano mu rwego rwo kuririmba muri ibi birori,
hanakorwa indirimbo ivuga kuri Lt Gen Muhoozi.
Ibi birori byitabiriwe n’urubyiruko rwitwaje
amabendera arimo n’iry’u Rwanda. Mu masaha y’umugoroba, nibwo habaye igitaramo cy’abahanzi basusurutsa benshi.
Byatambukaga imbonankubone kuri Televiziyo. Mu
butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Masamba yashimye Lt Gen Muhoozi
wamutumiye mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48.
Ibirori bya mbere byabereye ahitwa Lugogo. Masamba
avuga ko ibi birori bikomeza kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022, kandi ko
naho yatumiwe.
Ati “Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu
Isabukuru yanyu @ Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n’ejo muri State
House. Nzaza kandi nzatarama ubucuti n’umubano byose biganisha ku mahoro
arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.”
Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, yavuze ko byari
ibirori byiza kandi byuzuye ibyishimo byinshi. Avuga ko muri ibi ibirori
yaririmbye indirimbo ‘Inkotanyi cyane’ nk’uko yari yabimusabye ubwo
yamutumiraga.
Masamba yavuze ko nyuma yo kuririmba yashyikirije Lt Gen
Muhoozi umupira wanditseho ‘Inkotanyi Cyane’. Ati “Maze mushyikiriza impano ya
t-shirt.”
Ubwo Lt Gen Muhoozi yakiraga inka 10 z’inyambo
yagabiwe na Perezida Paul Kagame, yahise avuga ko abaye ‘Inkotanyi’ byuzuye.
Kuva icyo gihe, hafi y’ubutumwa yanditseho, arenzaho ko ari ‘Inkotanyi cyane’.
Aherutse gutangaza ubutumwa buvuga ko mu ruzinduko
rwa mbere yagiriye mu Rwanda muri Mutarama 2022, yasezeranyije Perezida Paul
Kagame ko abayobozi bo muri Uganda bari mu nzego z’umutekano barwanya u Rwanda, badakwiye kuguma mu kazi kabo.
Masamba yavuze ko yishimiye kuririmba mu isabukuru ya Muhoozi, anamugenera impano y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi cyane’
Masamba yaririmbye indirimbo 'Inkotanyi cyane' yasabwe na Lt Gen Muhoozi
Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi cyaririmbyemo abahanzi bakomeye muri Uganda bahawe ibifurumba by’amashilingi
Ibyo kurya no kunywa byari byateguwe ku bwinshi kugira ngo buri wese atahe anezerewe
Lt Gen Muhoozi yashimiye urubyiruko rwavuye imihanda yose rwifatanya nawe kwizihiza isabukuru y’amavuko
Muhoozi arizihiza isabukuru y’amavuko yishimira uruhare yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda
Lt Gen Muhoozi yatangaje ko ibirori by’isabukuru ye byazanye ibyishimo mu gihugu cye
Isinzi ry’abantu ryitabiriye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi
Muhoozi yasabye abanya-Uganda kwita ku gihugu cyabo, kuko ntawundi uzabibakorera
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabanjirijwe na siporo rusange, aho bagenze ibirometero 10
TANGA IGITECYEREZO