Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yatangaje ko hari uburyo byinshi bwakoreshwa mu rwego rwo gufasha ikiremwamuntu kubaho iteka. Uyu mugabo yavuze ko abantu bashobora gukomeza kubaho uramutse ufashe ibiri mu bwonko bwabo bigashyirwa mu marobo mu rwego rwo gukomeza kubika intekerezo zabo.
Elon Musk, umugabo urangwa n’udushya twinshi yongeye
gutungura abatuye Isi ubwo yatangazaga ko hari uburyo bushobora gukoreshwa maze
abantu bakabaho iteka.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The
Insider, Elon Musk w’imyaka 50 y’amavuko yatangaje ko abantu bashobora kuvana (download)
mu bwonko bwabo bimwe mu bintu batekereza ko bituma baba abihariye maze
bigashyirwa mu marobo.
Yakomeje avuga ko nubwo umuntu yaba atakiriho, ibi
bizafasha mu gukomeza kubika intekerezo ze ndetse n’imico yamurangaga. Elon
Musk yongeyeho ko iri koranabuhanga ari indi ntambwe izaba itewe abantu bava mu
kubika amakuru muri mudasobwa ahubwo akabikwa ahandi.
Iki gitekerezo cyo kuvana intekerezo za muntu mu
bwonko maze zigashyirwa ahandi, mu myaka itari mike ishize byafatwaga nk’ibintu
bidashoboka muri siyansi ariko muri iyi minsi abahanga bavuga ko umunsi umwe
iri koranabuhanga rishobora kuzashoboka.
Hashize igihe kitari gito kompanyi y’uyu muherwe yitwa
Neuralink itangaje ko yatangiye gukora igerageza ry’utwuma (microchip) duzashyirwa
mu bwonko bw’abantu bityo tukazafasha mu bikorwa bitandukanye harimo gufasha
abantu bafite ibibazo bya palarize ndetse n’ibindi bijyanye n’imikorere y’ubwonko.
Uyu mugabo nyiri bigo bikomeye ku Isi harimo nka Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse na Space X ikora ingendo mu isanzure, mu myaka mike ishize aherutse gutangaza ko abantu bashobora kuba ku mubumbe wa Mars ndetse akaba yaratangiye gukora ibyogajuru bizakoreshwa abantu nibatangira kujya guturayo..
TANGA IGITECYEREZO