Kompanyi y’Abongereza n’Abanyapolonye yitwa Walletmor mu rwego rwo gufasha abantu mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, yakoze akuma gashyirwa mu mubiri (Microchip Impant) kazafasha abantu kwishyura bakoresheje ikiganza gusa.
Aho ikoranabuhanga rigeze ntabwo bikiri ngombwa
kugendana amafaranga mu mufuka ugiye guhaha ku isoko cyangwa se kwishyura
serivisi runaka.
Mu rwego rwo korohereza abantu hagiye havuka
ikoranabuhanga ritandukanye rifasha abantu kwishyura, aha twavuga nko gukoresha
amakarita ndetse na telefone ngendanwa.
Uretse ubu buryo bwo kwishyura bwari bumenyerewe cyane
muri iyi minsi ndetse bukoreshwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi hari
kompanyi yitwa Walletmor itifuza ko wakongera no kugendana ikofi mu mufuka cyangwa
se udukapu dutwo dukoresha n’igitsina gore ahubwo ukazajya ubigendana mu mubiri
wawe.
Muri urwo rwego iyi kompanyi yakoze akuma gashyirwa mu
mubiri kakazafasha abantu kwishyura bakoresheje ikiganza gusa nyuma yo
gushyirwamo aka kuma mu mubiri.
Aka kuma gafite ingano nkiy’intete y’umuceri kamaze
kugera ku isoko kakaba kari kugura $300 (305,100 Frw) maze nyuma kagashyirwa mu
mubiri. Iyi kompanyi yatangaje ko imaze kugurisha utu twumwa turenga 500.
Walletmor yakoze aka kuma yatangaje ko nyuma y’uko
kazaba kamaze kugera mu mubiri kakemererwa gutangira gukora, uwagashyizwemo
bizamufasha kwishyura hirya no hino ku isi ndetse ko icyo azajya akora ni
ukwegereza ikiganza cye ku mashini zisoma amakarita akoreshwa mu kwishyura maze
agahita yishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi akeneye.
Nyuma yo gushyirwa mu mubiri aka kuma gatangira gukora
Aka kuma kazafasha mu kwishyura ibicuruzwa ndetse na serivisi zitandukanye
Iyi kompanyi yakomeje ivuga ko magingo aya abantu 200
aribo bamaze gushyirwamo utu twuma mu mibiri yabo. Amakuru dukesha ikinyamakuru
Fox 10 News avuga ko iyo aka kuma kamaze kugera mu mubiri kadakenera bateri kugira ngo gakore.
Src: FOX10News & Firstpost
TANGA IGITECYEREZO