Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ahagana saa munani z’amanywa ni bwo inkuru y’urupfu rw’umuhanzi Hagenimana Fabien yamenyekanye.
Yari amaze icyumweru arwariye mu
bitaro bya Kibagabaga, aho yari arwaye igituntu ariko yari afite ‘ikindi kintu
cyamuryaga mu nda’- Ni ko umubyeyi we Legine yabwiye INYARWANDA mu gitondo
cy’uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022.
Hagenimana Fabien yamenyekanye cyane
mu mpera za 2019 ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio/Tv10 avuga ko akunda
umuhanzi The Ben, kandi yifuza guhura nawe.
Ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda mu
gitaramo East African Party, yahuriye na Hagenimana Fabien ku kibuga
cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali. Nyuma bakorana indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ bayiririmbira muri Kigali Arena.
Kuva icyo gihe, Hagenimana yumvikanye
kenshi mu bitangazamakuru, avuga ko nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben nta
kindi kintu yongeye kumufasha.
Uyu mugabo yari umuhanga mu gucuranga
gitari, ndetse yize mu ishuri ry’abafite ubumuga rya Gatagara riherereye mu
Karere ka Huye mu Majyepfo.
Benshi bamumenye binyuze mu ndirimbo zo ha mbere zizwi nka ‘Karahanyuze’ yagiye asubiramo mu biganiro yatumirwagamo n’ahandi. Ariko yari afite indirimbo ze bwite atabashije gushyira ahagaragara.
Ryumugabe Muhinde Wellars babanye imyaka 20 amufasha mu muziki no mu buzima busanzwe, yabwiye INYARWANDA ko Hagenimana yitabye Imana asize indirimbo imwe muri studio, yafashwaga n’umunyamakuru wa Radio/Tv10 Niyomugabo Leandre.
Ati “Ntabwo yigeze ayirangiza, ariko
amagambo yo arahari, twazayikora ikarangira wenda bakazajya bayimwibukiraho.”
Uyu mugabo yavuze ko nta ndirimbo Hagenimana asize mu ikayi, kuko nyinshi mu ndirimbo ze yari yaramaze kuzisohora.
Anavuga ko hari iyo yanditse mu minsi ishize, abura ubushobozi bwo
kuyikora ahitamo kuyigurisha abandi bahanzi. Ati “Ni umuntu wari usanzwe ufite
ubuhanga mu kuririmba.”
Wellars avuga ko imyaka 20 yari
ishize afasha Hagenimana mu muziki, amusobanura nk’umuntu w’abantu waharaniye
kubanira neza buri wese.
Ati “Yari umuntu w’abantu rwose, ku
buryo n’abantu bose baramuzi n’abantu bo hanze y’imipaka baramwumva baranamuzi,
harimo abo muri Amerika, Canada, Tanzania n’ahandi.”
Akomeza ati “Kuvuga ko ari umuntu
w’abantu ni uko ahantu hose azwi, yaba no ku mbuga nkoranyambaga. Urwibutso
ansigiye ni uko twaririmbanaga, yamfashije kwiga gitari, kandi twanabanaga.”
Yavuze ko kuba Fabien yakoranye
indirimbo na The Ben ‘ntacyo byamufashije’ kuko itashyizwe ku rubuga rwe,
cyangwa se ngo uyu muhanzi amufashe mu bundi buryo.
Ubuzima bubi yari abayemo bwatumye adashaka umugore:
Ryumugabe yavuze ko
ubuzima Hagenimana Fabien abuzi neza kuva mu myaka 20 ishize. Ku buryo byinshi
yagezeho, ari we wagiye abimufashamo, yaba mu buzima busanzwe no mu muziki.
Avuga ko Fabien yabayeho ubuzima butari
bwiza, ku buryo bitari kumworohera gushaka umugore.
Wellars avuga ko Fabien yagiye abona
abamufasha kwiteza imbere ariko ‘ubuzima ntibwari bwiza’.
Ibi ngo byanatumye nk'umuryango batabasha kubona ubufasha bwo kumushyingura, ariko bagiye kwisuganya nk’imiryango.
Ati “Ntabwo ubuzima bwari bwiza.
N’ubu turi gushakisha uburyo twamushyingura ariko biratugoye nk’umuntu wari
uzwi ariko nyine ni uko nguko, ugiye aba agiye.”
Akomeza ati “Ntabwo byari gushoboka
rwose [Gushaka umugore] bitewe n’ubuzima. Bwari bukakaye, ntabwo ari ibintu byo
gukinisha rwose. Ntabwo byari bimurimo […] Byageze aho birenga ku myaka yari
arimo.”
Hagenimana Fabien w’imyaka 44
yavukiye i Gashikiri mu Cyahoze ari Komini Ruhashya. Umuryango we waje
kwimukira muri Gisagara, ariko muri iki gihe babarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 28 Ukuboza 2019, nibwo The Ben yatangaje ko yasoje gukorana indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ na Hagenimana Fabien
Hagenimana Fabien yitabye Imana nyuma
y’igihe akabije inzozi zo gukorana indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ na The Ben
The Ben yakoranye indirimbo na
Hagenimana Fabien nyuma y’uko abimusabye
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘INZIRA NDENDE’ Y’UMUHANZI RYUMUGABE MUHINDE WELLARS
TANGA IGITECYEREZO