RFL
Kigali

The Ben yaririmbanye na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona, abyinisha Sherrie Silver muri East African Party 2020 yasize ibyishimo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2020 10:43
0


Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugisha Benjamin wiyise The Ben, yakoreye i Kigali igitaramo cy’amateka mashya avuguruye mu muziki w’u Rwanda abanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi 6 b’abanyarwanda muri East African Party 2020 yahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama 2019 mu nyubako ya Kigali Arena yuzuye ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda n’abandi bari bambariye gushyigikira umuziki w’abahanzi barindwi bakunzwe mu Rwanda b’intoranwa muri iki gitaramo.

East African Party ni kimwe mu bitaramo byagutse bitegurwa na kompanyi ya East African Promoters (EAP) ihagarariwe na Mushyoma Joseph. Kuri iyi nshuro ya 12 yahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda, nk’intego yari yarihaye mu gihe imaze ikora.

Iki gitaramo East African Party 2020 cyari kimaze hafi amezi abiri cyamamazwa mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, mu byapa bitandukanye byo ku muhanda n’ahandi abanyarwanda basabwa gushyigikira abahanzi babo mu rugendo rw’umzuki.

Cyaririmbyemo umuhanzi The Ben wari umushyitsi Mukuru, Andy Bumuntu, King James, Butera Knowless, Bushali, Riderman na Bruce Melodie. Buri muhanzi yakoze uko ashoboye atanga ibyishimo ku mubare w’abafana witabiriye iki gitaramo cyasize amateka.

1. KANDA HANO: THE BEN, UMUHANZI W'IMENA WARI UTEGEREJWE MURI EAST AFRICAN PARTY 2020

Mbere y’uko The Ben ahamagarwa ku rubyiniro, Anita Pendo wari uyoboye iki gitaramo yavuze ibigwi bye biratinda! Yavuze ko ari umusore watangiriye umuziki mu rusengero, mu matsinda atandukanye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ajya no gutura muri Amerika.

Yavuze ko ari umuhanzi w’umuhanga kandi utagutenguha mu gitaramo.  The Ben yahamagawe ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota 40’. Yaserutse yambaye imyenda y’ibara ry’umukara ndetse n’ababyinnyi be bari bambaye uko n’inkweto z’ibara ry’umweru.

Yageze ku rubyiniro yambaye ikote ku ndirimbo ya kabiri araryikura aririmbana n’abafana be zimwe mu ndirimbo zakomeje izina rye nka ‘Lose Control’, ‘Ko nahindutse’, ‘Can’t get enough’ n’izindi.

Indirimbo ‘Can’t get enough’ yakoranye na Otile wo muri Kenya yayiririmbye afashwa mu mibyinire na Sherrie Silver umunyarwandakazi w’umubyinnyi wubatse izina rikomeye binanyuze mu ndirimbo ‘This is America’ yabyinnyemo ya Childish Gambino.

Uyu muhanzi yaririmbye kandi indirimbo ‘Ntacyadutanya’ yakoranye n’umuhanzikazi Priscillah asaba abafana be kumufasha kuyiririmba. Yanasohoje isezerano rye n’abafana aririmbana na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ basohoye mu ijoro ry’uyu wa kane.

Fabien ageze ku rubyiniro yifurije abantu bose umwaka mushya muhire. 

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyirijwe muri Monster Records na Producer Knoxbeat. Iyi ndirimbo yishimiwe mu buryo bukomeye abari mu gitaramo bahanika amajwi bafatanya na Fabien kwizihirwa n’umunsi udasanzwe kuri we.

The Ben yasoreje ku ndirimbo ‘Habibi’, ‘Inshuti nyanshuti’, ‘Roho yanjye’, ‘Suko’ aherutse gusohora na ‘Thank you’ yakoranye na Tom Close. Yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo anashima bikomeye Perezida Kagame ku bwo kubakisha inyubako ya Kigali Arena yahariwe imyidagaduro.

The Ben yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2017 mu gitaramo cyabereye muri Parking ya Sitade ari naho mugenzi we, Meddy yagikoreye mu 2018. Ni mu gitaramo yerekaniyemo umukunzi we Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.

1. KANDA HANO: AndyBumuntu yabimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo:


Andy Bumuntu ni we muhanzi wabimburiye abandi kuri stage. Ni umuhanzi w'umuhanga uri mu bagezweho mu Rwanda. Yaserutse ku rubyiniro abyina indirimbo ze ahera ku ndirimbo 'Fenty' aherutse gusohora. Yaririmbye afashwa n'abafana bamukunze kuva utangiye urugendo rw'umuziki.

Mbere y'uko aririmba indirimbo ya kabiri yifurije abafana be umwaka mushya muhire nabo baramwikiriza. Iyi ndirimbo 'Mine’ yayiririmbye yicurangira na gitari. Ni imwe mu ndirimbo zamwaguriye igikundiro ndetse yayiririmbye afatanya n'abafana be bamize amagambo ayigize. Byagera aho akaririmba anoza ijwi agakomerwa amashyi.

Yakomereje ku ndirimbo 'On Fire' yasohotse mu Ugushyingo 2019. Ni imwe mu ndirimbo zimaze igihe gito ku isoko ariko imaze gucengera umubare munini cyane cyane urubyiruko.

Yaririmbye Kigali Arena itaruzura nk'uko byari byitezwe. Amashusho y'iki gitaramo yanyujijwe ku nyakira mashusho za rutura zinagaragaza isaha ku buryo byorohera abategereye urubyiniro kureba neza ibitaramo.

Bumuntu yaririmbye kandi indirimbo 'Appreciate' y'ishimwe ku Mana imaze igihe icurangwa kuri Radio, Televiziyo, mu tubyiniro no mu bitaramo bikomeye. Uyu muhanzi yari yambaye ipantaro y'ibara ry'umweru n'agakote gaciye amaboko k'ibara ry'umukara.

Yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe anifuriza abafana be umwaka mushya muhire w'ibyishimo. Anita Pendo wari uyoboye iki gitaramo yavuze ko adashidikanya ko yishimiwe cyane n’abakobwa.

2. KANDA HANO: King James, umuhanzi wa kabiri waririmbye muri iki gitaramo:


Ni umunyamuziki wahiriwe muri uyu mwaka. Afite umubare munini wamukunze kuva atangiye muzika. Indirimbo yise 'Ayo arya ni ayanjye' ni yo yahereyeho, umuraperi Bull Dogg aratungurana amusanga ku rubyiniro bisembura ibyishimo bya benshi.

Yakomereje ku ndirimbo ‘Ndakwizera' yabaye idarapo ry'umuziki we mu myaka itanu ishize. Asoje kuririmba iyi ndirimbo yabajije abafana niba bameze neza akomereza ku ndirimbo 'Parapara' yamuhaye igikundiro kidasanzwe mu muziki.

King James yaririmbye kandi indirimbo 'Meze neza' yasohoye mu mezi macye ashize, aririmba uduce tw'indirimbo ze zakunzwe nka 'Ese warikiniraga', 'Birandenga', 'Icyangombwa' n'izindi.

Yasoreje ku ndirimbo 'Umuriro watse', 'Ganyobwe', 'Kuko turi kumwe', 'Buhoro buhoro', 'Ndagutegereje' ava ku rubyiniro abyinishije imbaga yari muri iki gitaramo.

Indirimbo z'uyu muhanzi yashyize hanze mu bihe bitandukanye ziracyafite icyanga ndetse umubare munini urazizi ku buryo baziririmba babyina, amaboko mu kirere bagaragaza kunyurwa n'inganzo y'uyu musore.

3. ">KANDA HANO: Butera Knowless uherutse guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cyaKaminuza:


Butera Knowless yageze ku rubyiniro abanjirijwe n'ababyinnyi batandatu ndetse n'itsinda ry'abaririmbyi bagera ku munani bambaye imyambaro yiganjemo ibara ry'umweru n'umukara.

Yahereye ku ndirimbo 'Blessed' aherutse gusohora. Asoje yabajije abafana be uko bameze, baramwikiriza. Yanzitse ku ndirimbo 'Uzagaruke' akomerwa amashyi n’ubwo atakirijwe ibyishimo bihebuje muri iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi umaze imyaka igera ku icumi mu muzika yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umukara, umusatsi yarekuye. Yakomereje ku ndirimbo 'Sweet mutima’, Ujya unkumbura', ‘Day to day’ yaririmbye abyinana n’umusore wishimiwe mu buryo bukomeye n’izindi.

Knowless yaririmbaga akanyuzamo akanabyina. Yasoreje ku ndirimbo 'Nzaba mpari', ‘One Love’ ya Bob Marley, ‘Baramushaka’ n’izindi.

Yakiriye ku rubyiniro Nel Ngabo bakoranye indirimbo ‘Ntibikabe’ ndetse na Igor Mabano baririmbana indirimbo ‘Darling’ yakoranye na Ben Pol. Aba bahanzi bombi bo muri Kina Music bafashije kongera ubushyuhe muri iki gitaramo cyamaze hafi amasaha arindwi.

4. KANDA HANO: Bushali- Umuhanzi wagize igikundiro kidasanzwe muri uyu mwaka.

Bushali yaserutse aherekejwe itsinda rinini ry'abasore batagaragaza amasura n’imyambaro yibajijweho! Bose bazengurukaga urubyiniro babyina indirimbo zitandukanye ari nako basubiramo amagambo y'indirimbo zitandukanye uyu muraperi yaririmbaga.

Mbere y'uko aririmba yabanjirijwe n'amashusho yasobanuraga uwo ari we. Yavugaga ko yatawe muri yombi, abafana bakavuga ko yafungurwa hagafungwa Pacson.

Yahereye ku ndirimbo ‘Kinyatrap’, ‘Abahungu’ ya Ice nova zihagurutsa n’abari bicaye muri iki gitaramo. Yasabye abafana be kuvuga ngo 'Tugendane', babikora batazuyaje.

Yaririmbye kandi Indirimbo 'Niyibizi' yishimiwe mu buryo bukomeye yayirimbye n'iyonka yahagurutse. Uyu muhanzi yagiye atanga umwanya kuri bagenzi be babana muri Green Ferry Music bakaririmba zimwe mu ndirimbo zabo.

Pogatsa yaririmbanye na Bushali indirimbo yitwa “Nyabingi’’; Icenova aririmba iyitwa “Abahungu’’ na “250”. Bushali yasoreje ku ndirimbo ‘Ni tuebue’ na ‘Ku Gasima’ zatanze ibyishimo bikomeye muri iki gitaramo.

Uyu muraperi yanyuzagamo akamena amazi mu bafana bakizihirwa mu buryo bukomeye. Yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe avuga ko 2020 ari umwaka w’icyubahiro ku Mana ashima bikomeye Perezida Kagame.

6. KANDA HANO: Umuraperi Riderman yaririmbye afashwa na Karigombe:


Umuraperi Gatsinzi Emery wiyise Riderman yageze ku rubyiniro afashwa mu miririmbire n'umuraperi Karigombe bakoranye igihe kinini. Yahereye ku ndirimbo yise 'Umwana w'i muhanda' iri mu zakomeje izina rye mu gihe amaze mu rugendo rw'umuziki.

Yifurije abafana be umwaka mushya muhire avuga ko 'uyu mugoroba ari mwiza kuko twinjiye muri 2020'. Yari yateguje abafana be kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze yakoze mu myaka icumi ishize zigakundwa mu buryo bukomeye.

Indirimbo ya kabiri yaririmbye ni 'Umurashi' akomereza ku ndirimbo 'Amateka' yavuzemo urugendo rwe muziki, 'Nkwite nde’, ndetse na ‘Nakoze iki’.

Yaririmbye kandi indirimbo 'Igicaniro' yo mu 2010, 'Inyuguti ya R', 'Nyicugusa nka Champagne’. Ni imwe mu ndirimbo nziza uyu muhanzi yagize zamamaza Primus y'uruganda rwa Bralirwa ariko kandi yanakunzwe mu buryo bukomeye.

Iyi ndirimbo ikundirwa umudiho uyigize, amagambo yoroshye yifashishwa kenshi n'urubyiruko n'ibindi.

Yayiteye arikirizwa ibintu birahinduka muri Kigali Arena. Yaririmbye hari igice kinini cy'abafana bagenda urusorongo bivana mu bandi basohoka buri munota.

Riderman yasoreje ku ndirimbo 'Holo' na ‘Abanyabirori’ asoza abwira abafana be ati 'Imana ibahe umugisha tuzasubira ubutaha'.

6. KANDA HANO: Bruce Melodie, yaririmbye ategurira urubyiniro The Ben:


Bruce Melodie yageze ku rubyiniro ahagana saa tanu n'imimota 53' ahera ku ndirimbo 'Uzandabure'. Ni imwe mu ndirimbo afite ibyinitse, yaririmbaga abaza afana be niba bameze neza nabo bakamwikiriza.

Yaririmbye indirimbo nka 'Fresh', 'Twongere' yakoranye na Queen Cha, ibintu birahinduka benshi barasimbuka bafatanya nawe kwizihirwa n’iki gitaramo cyahaye ikaze abakunzi b'umuziki umwaka mushya wa 2020.

Uyu muhanzi yaririmbye ageza tariki ya 02 Mutarama 2020 aranzika mu ndirimbo ‘Katerine’ yabaye idarapo ry’umuziki we mu mwaka wa 2019. Iyi ndirimbo ifite umudiho wizihira umubare munini.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Kungola’ umuhanzikazi Sunny bayikoranye aratungurana amusanga ku rubyiniro. Uyu muhanzikazi w’umunyadushya yazunguje ikibuno imbere y’abafana bakoma amashyi y’urufaya, benshi batera hejuru ibintu birahinduka muri Kigali Arena.

Indirimbo ayisoje yabwiye abafana be ko abakunda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2020.

Iki gitaramo cyari gifite abaterankunga b’Imena; Airtel na Bralirwa. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Munganyinka Liliane Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki giraramo kandi ko mu bihe bitandukanye bagira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Yagize ati “Murabizi Airtel yitabira ibikorwa byinshi cyane cyane iby’imyidagaduro ni ukuvuga ngo ni ubu ng’ubu twagombaga kubamo ahubwo Mushyomba Joseph yakagombye kuba yaragikoze mbere y’ibindi byose tukabanza tugatera inkunga abahanzi bacu, abanyarwanda, abana b’igihugu.”

Yavuze ko iyo abahanzi bataramye baba bataramiye abafana ba Airtel ari nayo mpamvu yo kubashyigikira muri uru rugendo ‘kugira ngo bishime’.

Pierrot Byukusenge Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuterankunga mu ruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya Heineken, yavuze ko imyaka 12 ishize bakorana na kompanyi ya East African Promoters mu gutegura ibi bitaramo mu murongo wo gufasha uruganda rw’imyidagaduro kwaguka.

Yavuze ko bishimira gutera inkunga igikorwa nk’iki cyane cyane binyuze mu kinyobwa cya Heineken. Avuga ko mu gihe cy’imyaka 12 ishize hari iterambere ryigaragaza mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Mu gihe cy’imyaka 12 turi kumwe icyo twashakaga ni ukuzana umunezero mu bantu. Ibyo dushaka ni ukwamamaza ibinyobwa bwacu ariko nanone bikanywebwa mu rugero. Turashaka ko uyu munsi twese dutera imbere, kandi impano zacu z’abanyarwanda zateye imbere. Twishimiye gutera inkunga East African Party 2020.”


The Ben yifashishije Sherrie Silver n'ababyinnyi batandukanye atanga ibyishimo muri iki gitaramo

AMAFOTO: Twitter/ Airtel Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND