Kigali

Rick Ross yatangaje ko yihaye umuhigo wo kurira umusozi wa Kilimanjaro bitarenze 2024

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/04/2022 13:01
0


Umuraperi Rick Ross, umwe bafite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi yose muri rusange, yatangaje ko yihaye umuhigo wo kurira umusozi muremure muri Afurika. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.



Ubwo yari mu kiganiro cyitwa Full Send Podcast, umuraperi Rick Ross yabwiye abanyamakuru bakoranaga ikiganiro ko muri uyu mwaka yihaye imihigo myinshi itandukanye y’ibyo yifuza kugeraho. Mu mihigo uyu muraperi yihaye harimo no kurira umusozi wa Kilimanjaro uherereye mu gihugu cya Tanzaniya.

Rick Ross yavuze ko uyu muhigo yihaye muri uyu mwaka wo kurira uyu musozi muremure ku mugabane wa Afurika, azaba yawesheje bitarenze mu mwaka 2024.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangiye avuga ko ntacyo atabasha kugeraho mu gihe hari ikintu runaka ashyizeho umutima we wose. Yakomeje agira ati: “Ibi ni ubwa mbere mbivuze, ariko mu mwaka 2024 nzurira ngere ku gasongero k’umusozi wa Kilimanjaro. Nzabigeraho, kandi tuzajyana.”

Uyu muraperi yakomeje avuga ko ataramenya amakuru menshi ajyanye n’uyu musozi n’uko azawuzamuka, gusa kuri we akaba yihaye umuhigo wo kubigeraho uko byagenda kose ndetse ko mu mpera z’uyu mwaka azatangira kwitegura mu mutwe, maze mu mwaka utaha 2023 agatangira gukora imyitozo ngororamubiri.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba yaba azi igihe byamusaba kugera ku gasongero k’uyu musozi, yagize ati: “Ninde ubizi? Ndacyeka ari iminsi itanu kugera ku minsi icumi, ibintu nkibyo.”

Rick Ross yanyujijemo anatera urwenya avuga ko ubwo azaba agiye muri iki gikorwa atazagenda wenyine, kuko agomba kujyana n’umuntu uzamutwaza amafunguro azafata.



Umuraperi Rick Ross yihaye umuhigo wo kurira umusozi wa Kilimanjaro 

Uyu musozi wa Kilimanjaro uherereye mu gihugu cya Tanzaniya, niwe musozi muremure ku mugabane wa Afurika n’uburebure bugera 5,895m. Amakuru ari ku rubuga rwa Climbing Kilimanjaro, avuga ko ushaka kurira uyu musozi byagusaba iminsi itanu kugera ku minsi icyenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND