RFL
Kigali

Yamusambanyije ku isabukuru ye! Ni iki Ndimbati avuga ku mukobwa uvuga ko babyaranye Impanga afite imyaka 17 y’amavuko?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/03/2022 15:53
0


Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye muri Cinema nyarwanda nka Ndimbati yagize icyo avuga ku mukobwa umushinja kumufata ku ngufu ubwo yamuganaga ngo amufashe ku bijyanye no gukina firime kuko yabikundaga.



Inkuru y’umukobwa witwa Fridaus uvuga ko yabyaranye na Ndimbati abana b'Impanga ariko akananirwa kumuha indezo nk'uko uyu mukobwa yabitangarije Isimbi Tv ducyesha iyi nkuru. 

Mu gukurikirana iyi nkuru, INYARWANDA twashatse kumenya mu buryo burambuye icyo Ndimbati abivugaho, ni ko kumwegera adutangariza ko ibyo biri kuvugwa atarabireba, ariko ko ari kubibwirwa n’inshuti ze. Yirinze kugira byinshi atangaza kuri ayo makuru atarayareba.

Ndimbati ati: ’’Ayo makuru nta kintu nayavugaho kuko ntabwo ndayareba kuko nanjye ndikubibazwa n’abantu, ndashaka kubanza nanjye nkumva ibyo aribyo". Abajijwe niba koko yaramuteye inda akabyara impanga, Ndimbati yagize ati: ’’Reka nze kubireba mbone kugira icyo mbivugaho, ubu se nabivugaho iki ntazi icyo yavuze.’’

Kabahizi Fridaus avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko yatewe inda na Ndimbati, babyarana impanga. Ubwo yaganiraga na Isimbi Tv, Kabahizi yabisobanuye mu buryo burambuye, ati: ’’Naje i Kigali nje gushaka akazi kubera ko ubuzima bwo mu rugo butari bworoshye, njya gukora mu Biryogo, mu basiramu ariko nanjye nari umusiramu, hanyuma mbakorera akazi ko mu rugo birangira nkaretse njya gukora akandi kazi mu mujyi ncuruza imyenda y’umuntu.

Mugipangu twabagamo, habagamo umuhungu witwa Valens w’umucameramani (Cameraman), mu ma firime. Ndimbati yajyaga aza kumureba. Noneho najyaga mbwira Valens ngo amfashe nkine filime kuko nabikundaga, Valens akabyanga akambwira ngo ntabwo yabishobora kuko ntabwo ari we ushyira abantu muri filime ariko akambwira ngo umunsi yabonye umwanya muri filime runaka azambwira anjyane.

Noneho Ndimbati yaje kuza ndamusuhuza nyine ndamubwira ati ndagufana. Nari muzi naramubonaga muri filime ya Papa Sava na City Maid, mubwira nyine ko mufana ibintu akina ko ari byiza, arambwira ati ni byiza cyane kuba mfite n’abana bankurikira.

Noneho ndamubwira gusa nange ibyo mukora ndabikunda nifuza kuba nakina filime mumfashije. Arambwira ati nta kibazo nzagufasha se ko mbona uri n’akana keza kujya muri filime nta kibazo nzagufasha. Ampa nimero ye noneho ndamuhamagara turavugana arambwira ngo agiye kunshakira umwanya muri filime nzakinemo.

Noneho ndi mu kazi nza kumuhamagara ngira ngo mubaze aho bigeze, noneho arambwira ngo ari gukora ikiganiro ku Isango Star, nze gutegereza nasohoka ari bumpamagare. Ambaza igihe ntahira ndamubwira nti iyo majije gusari saa kumi n'ebyiri n’igice mpita ntaha, ariko hari igihe ndindira ba Boss bakampa rifuti nkagera mu rugo.

Arambwira ati ntugire ikibazo ndaguha rifuti kugira ngo tuganire, hari umwanya nari nakuboneye wo gukinamo. Noneho igihe nari ndi gusari yarampamagaye sinafata telefone ubwo arangije we yahise yigendera.

Nsoje nsohotse mvuye mu mujyi ndamuhamagara ndamubwira ese ko wambuze gusa nari mpuze ndi gusari ntabwo nari kubona uko mfata telefone ndi mu isengesho. Arambwira ngo yagiye Kimisagara. Ubundi ndamubwira ngo rero njywewe ndatashye kandi amasaha arimo arakura kandi nagutegereje ndebe ko waza vuba njyewe ndatashye.

Ubwo arambwira ati nimbe ndetse arampamagara, ndategereza mbona ntaje nanjye mpita mfata umuhanda ndigendera. Ngeze ku Murenge wa Gitega arampamagara arambwira ngo ageze mu mujyi arambwira ngo nimurinde ampe rifuti tuganire ndamutegereza araza arahansanga, ampa rifuti yari ari kumwe n’umutipe umwe arambwira ngo reka mudepoze aho agiye hanyuma tubone umwanya wo kuvugana.

Turajyana avamo awo mutipe arangije aragenda aparika Cosmos (Nyamirambo), ubundi noneho turavugana atangira kumbwira ngo ndi umukobwa mwiza, ambaza abantu bantereta noneho icyo gihe nari nagize isabukuru y’imyaka 17, ariko ni ukubera ko ku Indangamuntu baba barashyizeho bya bindi by’iya mbere y’ukwa mbere ariko ubundi navutse mu kwa 12 kuri 24. Kandi n’abantu bari babizi ko uwo munsi nagize isabukuru.

Arangije mu modoka ye hari harimo inzoga yitwa Amarura, arangije afata akantu k'agapurasitike njya ntubona tugura ijana ansukiramo arambwira ngo ninywe arambwira ngo ni amata aba arimo amaclime n’amashokora, ndanywa ndasinda. Ibyakurikiyeho naje gushiduka ndyamanye nawe muri Lodge. (Asobanura ko Lodge iri ku Kivugiza)".

Uyu mukobwa avuga ko bwari ubwa mbere anyweye inzoga, ati "Abantu twabanaga babihamya, Ndimbati niwe wazinywesheje bwa nyuma, kandi koko ntabwo nari nziko ari inzoga kuko nta n'inzoga nari nzi ko isa gutyo kuko nari nzi ko inzoga zitajya ziryoha.

Ubwo bukeye nyine nkangutse turanashwana anshyiraho amakosa ngo ninjyewe wamusabye ngo kubera ibintu nanyweye ngo nari nanezerewe, ngo ninjyewe wamushotoye. Ndangije ndamubwira ngo wimbeshyera kuko ntabwo nagusaba ntanabyibuka, abinshinja gutyo ngo ni njyewe wabimusabye ngo turyamane.

Yatangiye kumbwira ngo nimbe ngumye aho ngo nsohoke nyuma amaze kurenga yagiye, maze ndabyanga mubwira ko ntaguma ahantu ntazi maze aranzamukana anjyeza mu Gitega ampa amafaranga ibihumbi bitanu.

Naratashye njyeze mu rugo nshwana n'uwanderaga ashaka kunyirukana ariko musaba imbabazi arazimpa. Nakomeje gukora akazi birangira ntangiye gucika intege, ngiye kwipimisha nsanga ndatwite, maze ntangira guhamagara Ndimbati ntangira kumuhamagara mureshya kugira ngo mbone uko mubwira ko yanteye inda arangije araza ariko azi ko tugiye kongera  kuryamana.

Ahageze abona narakaye maze mubwira uko bimeze byose maze anyemerera ko azamfasha. Hashize igihe anshakira aho mba kwa mwishywa we, maze naragiye mbayo ariko birangira atatwishyurira inzu atanatugaburira maze mvayo.


Ndimbati avuga ko uyu mukobwa ari gutangaza ibi kugira ngo amwangirize izina

Nyuma yaho naje gusaba Ndimbati ko yanshakira umudogiteri ngo ankuriremo inda ariko Ndimbati yarabyanze abwira ko aho kugira ngo amukuremo yakwemera agafungwa, rero nyuma yaho byaje kurangira mbyaye impanga. Narababyaye ariko Ndimbati yari yansezeranyije kuzamfasha ariko byaje kurangira ntacyo amfashije maze birangira nirwanyeho”.

Ntago ariko bimeze yaba yababwiye ko igihe gishize cyose ko ari njye wari umutunze, ninjye wakodeshaga inzu, n'ubungubu iyo abamo ninjye uyikodesha, yaraje anjugunyira abana bari bamaze ukwezi hanyuma ukwezi kurangiye araza arabatwara arabiba, hashize iminsi ibiri abajyanye. 

Aza kubatwara, yabatwaye hari Papa we, hari Mama wanjye, hari abavandimwe n’inshuti na basaza be ngo ashaka ko bamukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 ngo ashaka ko bamuha Milliyoni eshanu zo kugira ngo nawe yibesheho ngo bakamuha umukozi, ngo bakamushakira n’akazi ashaka".


Abana bivugwa ko ari aba Ndimbati hamwe n'umubyeyi wabo

Ndimbati avuga ko yemera gutunga aba bana, akavuga ko ari umubyeyi ndetse ko n'ubwo abana baba atari abe yabatunga. Ati: "Ibigomba kubatunga barabyemerewe, hanyuma kuba ari abanjye byo yavuze ko agiye kujya mu Rukiko, buriya bizagenwa n’urukiko". Avuga ko atananiranye imyaka irenga ibiri ishize noneho akaba yarananiye n’amategeko.

Ndimbati avuga ko afite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ikigamijwe ari ugusebya izina rye. Ku bijyanye n’abana, Ndimbati yavuze ko ibindi bizagenwa n’amategeko kuko nta ADN bapimye, ariko ko agamije gusebya izina rye ari kumwe n’abo bafatanyije.


Fridaus hamwe n'abana b'impanga yabyaranye na Ndimbati ashinja kumutererana mu kubarera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND