Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 ahagana saa tanu ni bwo abakobwa 20 bahagurukiye mu Intare
Conference Arena berekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata aho bazamara ibyumweru
bitatu bigishwa ibintu bitandukanye.
Bakigerayo, basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara
zitandukanye yaba izandura n’izitandura. Banapimwe kandi Covid-19.
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back
Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan aherutse kubwira INYARWANDA ko
abakobwa bafatwa ibizamini kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati “Tuba dukeneye kumenya ngo
umukobwa ahagaze ate kugira ngo tuzamenye uko tumutwara muri ‘Boot Camp’.
Tumenye ngo turamufata gute? Cyangwa se we arifata gute?"
"Ntabwo tubikora kugira ngo
tugire abo dukuramo. Kuko umuntu ugiye kugumana ibyumweru bibiri afite
‘condition’ uba ugomba kubimenya. Kuko muri ibyo byumweru bibiri baba bagiye mu
maboko ya Miss Rwanda. Mu maboko ya Miss Rwanda ni nko guhereza umwana
umubyeyi,"
Aba bakobwa kandi
bahawe ibyumba bazajya bararamo, aho babiri bazajya bararana mu cyumba kimwe,
buri umwe afite igitanda cye.
Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza
mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni: Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje
kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali; Nshuti Divine Muheto
[Nimero 44] yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]-
Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa
Kigali, Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Ikirezi
Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba, Mutabazi Isingizwe Sabine
[Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Kalila Leila France [Nimero
23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]-
Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa
Kigali, Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kazeneza
Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba.
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero
53]-Ahagarariye Uburasirazuba, Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye
Uburengerazuba, Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Keza
Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Nkusi Lynda [Nimero 43]-Ahagarariye
Uburasirazuba, Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba, Ndahiro
Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba na Uwimana Jeannette
[Nimero 68]- Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Uwamahoro Emma Pascaline na Kazeneza
Marie Merci bazajya barara mu cyumba kimwe
Uwimanzi Vanessa na Bahali Ruth bishimiye kugera mu mwiherero w’ibyumweru bitatu
Ruzindana Kelia wabaye uwa mbere mu majwi yo mu matora, aha yakorerwaga isuzuma ry’ubuzima bwe
Aba bakobwa bashyizwe mu byumba icumi aho babiri basangiye kimwe. Bazajya bahabwa telefone inshuro nke
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyamata mu Bugesera, yabanje kuganiriza abakobwa mbere y’uko bafatwa ibizamini birimo n’ibya Covid-19- Uwo uri iruhande rwe ni Uwinyange Beatha, umusemuzi w’ururimi rw’amarenga ufasha Uwimana Jeannette
Kuri uyu wa Mbere ni bwo abakobwa batangiye
umwiherero bazamaramo ibyumweru bitatu
Aba bakobwa bakigera ku bitaro bya Nyamata babanzaga gukoresha ‘Sanitizer’ mu rwego rwo kwirinda Covid-19