Kuri uyu wa Mbere tariki 28
Gashyantare 2022, mu Intare Conference Arena habereye ikiganiro n’abanyamakuru
cyitabiriwe n’abakobwa 20 batangiye umwiherero.
Aba bakobwa bari bambaye amakanzu
ahuje ibara, ariko buri wese yasokoje mu buryo butandukanye n’undi, n’inkweto
zitandukanye. Iki kiganiro kandi kitabiriwe n’ababyeyi babo.
Iki kiganiro kibaye nyuma y’uko ku wa
26 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground habereye umuhango wo guhitamo abakobwa 20
bagomba gutangira umwiherero.
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back
Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yashimye abakobwa 20 babashije
kugera muri iki cyiciro. Avuga ko n’abandi 50 batsinzwe ‘bakoze uko bashoboye’.
Umwiherero utangiye kuri uyu wa Mbere
tariki 28 Gashyantare uzarangira tariki 20 Werurwe 2022 ubera kuri La Palisse
Hotel i Nyamata.
Miss Nimwiza yavuze ko mu gihe abakobwa
bagiye kumara mu mwiherero ‘bazigishwa ibintu binyuranye’ bifitanye isano
‘n’inshingano Nyampinga uzatwara ikamba agomba kuba afite’.
Yavuze ko abakobwa bazigishwa umuco,
kwiga no kunononsora imishinga yabo, kuvugira mu ruhame n’ibindi bituma umukobwa
avamo Nyampinga koko.
Yavuze ko kandi ko abakobwa bazasura
ahantu hanyuranye mu rwego rwo kurushaho kwiyungura ubumenyi. Anavuga ko mu
gihe cy’umwiherero, abakobwa bazahura n’amarushanwa anyuranye arimo nko
kugaragaza impano n’ibindi.
Avuga ko ibi ari byo bizagaragaza
abakobwa 9 bazavamo Miss Rwanda 2022. Ni mu gihe undi umwe (1) azaboneka biciye
mu matora yo kuri internet no kuri SMS.
Mu cyiciro cya Pre-Selection,
abakobwa bakoresheje Miliyoni 70 Frw mu matora. Bazahabwa 20% y’aya mafaranga
bakoresheje, bivuze ko Miliyoni 14 Frw ariyo bazagabana bose uko bari 70.
Miss Nimwiza yabwiye aba bakobwa ‘ko
nta muntu uzakugira Miss Rwanda 2022 ahubwo ni wowe uzabihanira ukabigeraho’.
Yavuze ko nk’ibisanzwe iri rushanwa ryubakiye ku bwiza, ubwenge n’umuco.
Yagiriye inama buri wese yo gukora
uko ashoboye, ababwira ko ‘muri Miss Rwanda buri wese akuramo ibirenze ikamba’.
Avuga ko umwiherero ari igihe cyiza cyo gushimangira ubufatanye no gushyigikira
mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Ubu ni ubushuti buba butarangira
nyuma ya ‘Boot Camp’. Benshi muri twe dufite inshuti twakuye muri ‘Boot Camp’."
Yabwiye aba bakobwa kandi ko hari
umushinga bazafatanya, bityo bisaba gushyira hamwe kugira ngo uyu mushinga
bazawuhuriza hamwe ugire icyo ufasha sosiyete muri rusange.
Nimwiza yabwiye ababyeyi, ko bazajya
bakora uko bashoboye bakamenya amakuru ajyanye n’abana babo.
Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa
20 bajya mu mwiherero bari bagizwe na Ingabire Egidie Bibio [Ni we wari ukuriye
akanama], Marcel Ntazinda, Dr. Jean Pierre Higiro, Fiona Muthoni Ntarindwa na
Irizabimbuto Fidele.
Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza
mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni: Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje
kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali; Nshuti Divine Muheto
[Nimero 44] yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]-
Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa
Kigali, Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Ikirezi
Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba, Mutabazi Isingizwe Sabine
[Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Kalila Leila France [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba.
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba, Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba, Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Nkusi Lynda [Nimero 43]-Ahagarariye Uburasirazuba, Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba, Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba na Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Abakobwa 20 nibo batangiye umwiherero
wa Miss Rwanda 2022 uzamara ibyumweru bitatu
Aba bakobwa bazavamo Miss Rwanda 2022
bahagurukiye kuri Intare Conference Arena
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back
Up, Miss Nimwiza Meghan yabwiye aba bakobwa kubyaza umusaruro umwiherero
batangiye
Aba bakobwa babwiwe ko mu gihe
bazamara mu mwiherero bazigishwa byinshi bibategura kuba Nyampinga ubereye u
Rwanda
Ibyishimo ni byose ku bakobwa bagiye mu mwiherero ku nshuro ya mbere
Ababyeyi babwiwe ko bemerewe kumenya
amakuru y’abana babo umunsi ku munsi
Miss Nimwiza Meghan yabwiye aba
bakobwa ko hari umushinga uzagirira akamaro sosiyete bose bazafatanya gutegura
IKIMERO CY'ABAKOBWA 20 BAGIYE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2022