Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platnumz na Wema Sepetu bahoze bakundana batsindiye igihembo muri Tanzania nka couple nziza y’abantu batandukanye. Igitangaje cyane ni uko couple ya Diamond na Zari batandukanye nayo yari ku rutonde rwa couple zahataniraga iki gihembo.
Diamond Platnumz na Wema Sepetu bakundanye mu myaka
yashize ni bo begukanye igihembo cya couple nziza y’abantu batandukanye cyangwa
bahoze bakundana (Best Ex Couple Award). Iyi couple yatwaye iki gihembo nyuma
yo gutsinda izindi couple zitandukanye zirimo iya Diamond na Zari Hassan babyaraye
nyuma bakaza gutandukana, umuhanzikazi Vanessa Mdee n’uwitwa Jux n’abandi.
Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania mu mwaka 2006 yagize
icyo avuga nyuma yo gutsindira iki gihembo hamwe n’uwahoze ari umukunzi we
Diamond Platnumz.
Uyu mukobwa usanzwe ari n’umukinnyi wa filime muri
Tanzania ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Bongo Five yavuze ko nubwo atazi icyo
iki gihembo kigamije ariko ashimishijwe cyane no kuba yacyegukanye ndetse ko ibi
bigaragaza ko couple ye na Diamond yakunzwe n’abantu batari bacye.
Diamond Platnumz na Wema Sepetu bahoze bakundana bagukanye igihembo
Mu magambo ye yagize ati: “Ntacyo mfite cyo kuvuga. Ni
ikihe gisobanuro cya couple nziza y’abantu bahoze bakundana? Ese ni iki
bagendeyemo ngo bafate umwanzuro wo kwemeza ko aritwe twatsinze? Ntago navuga
ko byambabaje cyangwa ko byanshimishije. Ibyabaye hagati yanjye nawe [Diamond]
byarabaye. Ni ibya kera nyuma twakomeje ubuzima. Mu byukuri tugikundana twakundwaga
na buriwese ndetse n’uyu munsi birashoboka ko ariyo mpamvu twatsindiye iki
gihembo.”
Mu birori byo gutanga iki gihembo Diamond yatunguye
abari aho ashimira Wema Sepetu bahoze bakundana. Yagize ati: “Mbere na mbere
ndagira ngo nshimire uwo twahoze dukundana, mbonereho no guha ubutumwa abagabo
ko badakwiye gushyamirana nabo bahoze bakundana nyuma yo gutandukana.”
TANGA IGITECYEREZO