RFL
Kigali

Diamond Platnumz na Wema Sepetu batsindiye igihembo cya couple nziza y’abantu batandukanye (Best Ex Couple Award)

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:28/02/2022 15:43
0


Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platnumz na Wema Sepetu bahoze bakundana batsindiye igihembo muri Tanzania nka couple nziza y’abantu batandukanye. Igitangaje cyane ni uko couple ya Diamond na Zari batandukanye nayo yari ku rutonde rwa couple zahataniraga iki gihembo.



Diamond Platnumz na Wema Sepetu bakundanye mu myaka yashize ni bo begukanye igihembo cya couple nziza y’abantu batandukanye cyangwa bahoze bakundana (Best Ex Couple Award). Iyi couple yatwaye iki gihembo nyuma yo gutsinda izindi couple zitandukanye zirimo iya Diamond na Zari Hassan babyaraye nyuma bakaza gutandukana, umuhanzikazi Vanessa Mdee n’uwitwa Jux n’abandi.

Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania mu mwaka 2006 yagize icyo avuga nyuma yo gutsindira iki gihembo hamwe n’uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz.

Uyu mukobwa usanzwe ari n’umukinnyi wa filime muri Tanzania ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Bongo Five yavuze ko nubwo atazi icyo iki gihembo kigamije ariko ashimishijwe cyane no kuba yacyegukanye ndetse ko ibi bigaragaza ko couple ye na Diamond yakunzwe n’abantu batari bacye.




Diamond Platnumz na Wema Sepetu bahoze bakundana bagukanye igihembo 

Mu magambo ye yagize ati: “Ntacyo mfite cyo kuvuga. Ni ikihe gisobanuro cya couple nziza y’abantu bahoze bakundana? Ese ni iki bagendeyemo ngo bafate umwanzuro wo kwemeza ko aritwe twatsinze? Ntago navuga ko byambabaje cyangwa ko byanshimishije. Ibyabaye hagati yanjye nawe [Diamond] byarabaye. Ni ibya kera nyuma twakomeje ubuzima. Mu byukuri tugikundana twakundwaga na buriwese ndetse n’uyu munsi birashoboka ko ariyo mpamvu twatsindiye iki gihembo.”  

Mu birori byo gutanga iki gihembo Diamond yatunguye abari aho ashimira Wema Sepetu bahoze bakundana. Yagize ati: “Mbere na mbere ndagira ngo nshimire uwo twahoze dukundana, mbonereho no guha ubutumwa abagabo ko badakwiye gushyamirana nabo bahoze bakundana nyuma yo gutandukana.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND