Kigali

#MissRwanda2022: Umulisa Lidvine yasobanuye gahunda ya mudasobwa azahanga izakoreshwa mu kuhirira imyaka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2022 22:34
0


Umulisa Lidvine yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 yakora gahunda ya mudasobwa (Program/Software) izajya ikoreshwa mu kuvomera ibihingwa hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.



Uyu mukobwa ari muri 70 bazavamo 20 bazajya muri 'Boot camp'. Bazamenyekana mu muhango uzaba tariki 26 Gashyantare 2022 uzabera kuri Expo Ground i Gikondo.

Umulisa afite imyaka 21 y’amavuko, avuka mu muryango w’abana batatu, ni we mukobwa rukumbi kandi ni we muhererezi. Ni umwe mu bakobwa 14 bahagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022.

Mu mashuri abanza yize Kutunyenyeri, icyiciro rusange yiga kuri Adelaide asoreza amasomo ye kuri Doctrina. Ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza y'Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA: Adventist University of Central Africa) aho yiga ibijyanye na ‘Marketing’.

Yabwiye INYARWANDA ko kwitabira Miss Rwanda bitari mu nzozi ze, ariko ko ubwo hasohokaga itangazo rihamagararira abakobwa kwiyandikisha, inshuti ze n’umuryango we bamushishikarije kwitabira, banamubwira ko bamushyigikiye.

Uyu mukobwa anavuga ko gutinya kwitabira Miss Rwanda byanaturukaga ku kuba yarakundaga kugira ubwoba iyo yabaga ari kuvugira imbere y’abantu.

Ati “Cyera ntabwo nari menyereye [Presentation] kuvugira mu ruhame cyane. Noneho iyo byageraga akenshi nakundaga kugira ubwoba bwinshi cyane,”

Akomeza ati “Muri uko gushidikanya naravugaga nti ibaze noneho ibintu igihugu cyose cyangwa igice kinini kizabona ngende mpagarare imbere maze mbabwire ikintu nyine. Gukora ‘Speech’ byari ibintu bingora cyane,”

Umulisa akomeza avuga ko inshuti ze zamutinyuye atangira gukora imyiteguro irimo nko kwimenyereza ingendo ya ba Nyampinga, yanzura kwitabira avuga ko niba ari ibye cyangwa atari ibye azabimenya.

Akavuga ko mbere yo kwiyandikisha, yabimenyesheje Nyina anabwira Se. Yavuze ko muri icyo gihe yari amaze agishidikanya ku kwitabira Miss Rwanda ari nabwo yafashe igihe cyo guhitamo umushinga yakora aramutse Nyampinga w’u Rwanda.

Umushinga we avuga ko yawubakiye ku buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga ‘kubera butunze buri wese’. Avuga ko uyu mushinga awitezeho gutanga akazi ku rubyiruko n’abandi bafite ikibazo cy’ibura ry’imirimo.

Umulisa avuga ko azakora gahunda ya mudasobwa izajya ibasha kumenya amazi akenewe n’ubutaka mu gihe cyo kuhira.

Ati “Ni ugukora software izaba ireba ingano y’amazi ubutaka bukeneye, ubutaka runaka wenda bitewe n’umurima muri cya gihe cy’izuba wenda abahinzi bavuga ngo bazajya bahinga igihe runaka maze basarure ikindi gihe, bikavaho bikazaba ari ibintu bihoraho bakazajya bahora babikora.”

Akomeza ati “Rero mu butaka bazashyiramo utwuma twumva [Sensors] tuzajya tumenya ngo ubutaka bukeneye amazi angana uku nguko maze babashe kuhira.”

Uyu mukobwa avuga ko mu byo yamenye ari uko hari imishani zageze mu Rwanda zizikoreshwa mu kuhirira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba.

Yavuze ko uyu mushinga afashijwe kuwushyira mu bikorwa wabaganya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kandi ukongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.

Umulisa avuga ko Miss Rwanda ari irushanwa yitabiriye kugira ngo rimufashe kugera ku nzozi ze, kandi ngo ni intambwe ikomeye ateye mu buzima bwe. 

Umulisa Lidivine yavuze uko yatekereje guhanga gahunda ya mudasobwa izifashishwa mu kuhirira imyaka 

Umulisa yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba kubera ko ahafite umuryango

Umulisa avuga ko afite icyizere cyo kuzaba mu bakobwa bazajya muri ‘Boot Camp’ 

Uyu mukobwa avuga ko umushinga we uzafasha mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko kandi ukongera umusaruro w’ibihingwa

Umulisa yavuze ko mu bakobwa bahataniye ikamba harimo abo biganye mu mashuri n’inshuti ze 

Umulisa ufite Nimero 54 yavuze ko afite impano yo gushushanya


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMULISA LIDVINE UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2022

  ">

VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND