Kigali

Amatora yatangiye mu barimo Meddy, KNC, Knowless na Byiringiro Lague bahataniye ibihembo The Choice Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2022 17:07
0


Televiziyo Isibo yatangaje ko abantu 26 bahataniye ibihembo ‘The Choice Awards’ binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, Isibo Tv yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha ko mu bihembo The Choice Awards amatora yatangiye.

Muri iri tangazo, bavuga ko amatora ari kubera ku rubuga rwa www.thechoicelive.com/awards cyangwa se ugatora ukoresheje telefoni aho ukanda *544*444* ugashyiramo ‘Code’ y’uwo ushyigikiyeho ugashyiraho # ubundi ugakanda ‘Yes’ [*544*444*Code#].

Amatora yatangiye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 azarangira tariki 12 Werurwe 2022. Gutora inshuro imwe [Ijwi rimwe] bingana n’amafaranga 50 Frw.

Isibo Tv ivuga ko ‘kimwe cya kabiri cy’amafaranga azinjizwa n’umuhanzi cyangwa se undi wese uhatanye muri ibi bihembo binyuze mu matora azayasubizwa hanyuma andi akoreshwe mu itegurwa ry’iki gikorwa’.

Buri wese uhatanye muri ibi bihembo yasabwe gushishikariza abafana be kumutora kugira ngo yegukane igikombe n’amafaranga azasubizwa binyuze mu matora yiyongere.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru Isibo Tv, Kabanda Jean de Dieu rivuga ko ibihembo bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka gafite amajwi 40% n’abafana bafite amajwi 60% byose bikaba 100%.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri aho bigizwe n’ibyiciro 13 harimo n’igihembo cyiswe ‘Icon Award’, kizahabwa uwitangiye umuziki akazatangazwa ku munsi w’ibihembo.

Muri ibi bihembo harimo ibyiciro byakuwemo ibindi byongerwamo mu rwego rwo kubinoza neza.

Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni ngarukamwaka, bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice Live’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro.

Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye muri ‘The Choice Awards’

Urutonde rw’abahataniye ibihembo The Choice Awards

The Most Valuable Player

1.Byiringio Lague

2.Sugira Enernest

3.Mutabazi Yves

4.Kenny Gasana

5.Alphonsine Agahozo 

The Choice Female Artist of the year

1.Butera Knowless

2.Alyn Sano

3.Ariel Wayz

4.Clarisse Karasira

5.Marina 

The Choice Male Artist of the year

1.Ish Kevin

2.Meddy

3.Bruce Melodie

4.Niyo Bosco

5.Juno Kizigenza 

The Choice Video Director of The Year

1.Bagenzi Bernard

2.Eazy Cuts

3.Oskados Oskar

4.Chris Eazy

5.Fayzo Pro

The Choice Video of the year

1.My Vow ya Meddy

2.Say my name ya Kenny Sol

3.Ye Ayee by Yvan Buravan

4.Shumuleta by Platini

5.Eva by Davis D 

The Choice Actress of the Year

1.Rufonsina

2.Bahavu Jeannette

3.Bijoux

4.Nana

5.Kecapu 

The Choice Actor of the year

1.Clapton Kibonke

2.Rusine Patrick

3.Digidigi

4.Papa Sava

5.Bamenya 

The Choice Dance of the Year

1.Jordan Kallas

2.Titi Brown

3.Jojo Breez

4.Sharon Higa

5.Ringa 

The Choice Influencer of The Year

1.Miss Mutesi Jolly

2.Super Manager

3.KNC

4.Rocky Kirabiranya

5.Aissa Cyiza 

The Choice Dj of the year

1.Dj Klean

2.Dj Diallon

3.Dj Brianne

4.Dj Marnaud

5.Dj Ry 

The Choice New Artist of the year

1.Confy

2.Chris Eazy

3.Ariel Wayz

4.Okkama

5.Symphony Band 

The Choice Fashion Designer

1.Tanga Design

2.Mika Fashion House

3.Moshions

4.Joyce Fashion Design

5.Isha Collection

The Choice Gospel Artist of the year

1.James na Daniella

2.Prosper Nkomezi

3.Vestine na Dorcas

4.Aline Gahongayire

5.Serge Iyamuremye 

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi washinze Radio/Tv1 ahatanye mu cyiciro cy’abavuga rikumvikana [Best Influencer] mu bihembo ‘The Choice Awards 

Meddy ahatanye mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka [Best Video of the year] abicyesha indirimbo ye yise ‘My Vow’, anahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [The Choice Male Artist of The Year]

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka [Best Female Artist]

Byiringiro Lague umukinnyi wa APR F uherutse kurushinga ahatanye mu cyiciro ‘Most Valuable Player’








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND