Nyuma y’amakuru amaze igihe acicikana hirya no hino mu bitangazamakuru ku Isi, avuga ko rutahizamu wa Paris Saint Germain, Klyan Mbappe agiye kwerekeza muri Real Madid, byahagurukije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ajya kumvisha uyu mukinnyi kutagira ahandi ajya, akaguma muri PSG agakomeza gusuisurutsa Abafaransa.
Mbappe
w’imyaka 23 y’amavuko kugeza magingo aya yanze kongera amasezerano muri PSG imaze
umwaka imwinginga ariko yarayitsembeye, aho bivugwa ko Real Madrid yamaze
kumwegera bagirana ibiganiro by’ibanze ku buryo mu mpenshyi azayerekezamo.
Kugeza
ubu Mbappe asigaje amasezerano y’amezi ane muri PSG, bikaba bivugwa ko Real
Madrid izamusinyisha ku buntu mu mpeshyi y’uyu mwaka aho azagenda yigurishije.
Ikinyamakuru
Diario AS cyatangaje ko PSG yizeye ko ubufasha bwa perezida Macron buzagira
icyo buhindura ku cyemezo cy’uyu mukinnyi udashaka kuguma Parc des Princes.
Amakuru
avuga ko Emmanuel Macron yifuza cyane ko Mbappe aguma mu Bufaransa, kandi akaba
yarabigaragaje neza.
Mu
mpeshyi ishize, Perezida Macron w’imyaka 44, yagize ati: "PSG ni ikipe
ikomeye yashoboye kumuzamura kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko aguma muri iyo
kipe no muri shampiyona y’u Bufaransa".
Umwe
mu babanjirije Macron ku butegetsi, Nicolas Sarkozy, wari ku buyobozi hagati ya
2007 na 2012, na we ngo yaba agerageza guhindura icyemezo cya Mbappe akaba
yaguma muri PSG.
Uyu
mugabo w’imyaka 67 yari kuri Parc des Princes ubwo PSG yatsindaga Real Madrid
igitego 1-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri muri UEFA Champions League.
Igitego
cya Mbappe cyatumye PSG itera intambwe ikomeye yo kwerekeza muri ¼ cya
Champions League, aho itegereje umukino wo kwishyura uzabera i Mdrid.
Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko yifuza ko Mbappe aguma muri PSG
TANGA IGITECYEREZO