RFL
Kigali

Bazishyura umusemuzi? Miss Rwanda izafasha iki Uwimana ufite ubumuga nagera mu mwiherero?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2022 11:16
0


Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akomeje kugarukwaho cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abonetse mu bakobwa icyenda batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.



Ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare 2022, nibwo Uwimana Jeannette yanditse amateka avuguruye muri Miss Rwanda, aba umukobwa wa mbere ufite ubumuga witabiriye iri rushanwa kuva ryatangizwa mu mwaka wa 2009. Imyaka 12 irashize.

Uyu mukobwa wize uburezi mu yisumbuye, yavukiye mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Imbere y’Akanama Nkemurampaka yari yitwaje umukobwa w’inshuti ye Faida Kabayina biganye, amufasha gusemura ururimi rw’amarenga kugira ngo abashe kumvikanisha impamvu yitabiriye Miss Rwanda n’umushinga ashaka gukora aramutse yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, yavuze ko afite umushinga wo gufasha no kwita ku bafite ubumuga. Abwira itangazamakuru, ko abafite ubumuga bagihezwa, bikaba imbogamizi ku iterambere ryabo bityo ko yihaye intego yo kubatinyura.

Amafoto ye akimara gusakara ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamusabiye kwambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa [Miss Popularity], abandi bamusabira kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda.

Abandi bamushimiye kwitinyuka akagaragaza icyo ashoboye. Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana yanditse kuri Twitter agira ati “Uwimana Jeannette, ikamba rya Miss Popularity ndumva ko ntawe uzarimutwara, ayandi yo bizaterwa n’abakemurampaka.”

Mu marushanwa y’ubwiza, iyo umukobwa avuga ururimi abagize akanama nkemurampaka batabasha kumva hifashishwa umusemuzi.

Ibi ni nako byagenze ku mukobwa wo muri Angola wari uhataniye ikamba rya Miss University Africa 2021, kuko yavugaga ururimi rwo muri Portugal abagize akanama nkemurampaka nta n’umwe ubasha kurwumva. Hifashishijwe umusemuzi yumvikanisha ibitekerezo bye.

Ariko kandi siko byagenze ku munya-Tanzania wagowe n’icyongereza, nyamara yarasabaga kuvuga mu rurumi rw’Igiswahili ariko ntahabwe umusemuzi wari kumufasha kumvikanisha umushinga we n’ibindi yashakaga kubwira abari bagize akanama nkemurampaka.

Irushanwa rya Miss Supranational riri mu marushanwa ane akomeye ku isi, naryo risaba umukobwa kuba avuga neza icyongereza ariko iyo bidakunda bamushakira umusemuzi akaba ari we umufasha.


Bizagenda gute kuri Uwimana Jeannette naramuka agize amahirwe yo gukomeza mu mwiherero?

Umwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda, bitenganyijwe ko uzamara ibyumweru bitatu. Abakobwa bazasurwa kandi baganirizwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, bazakora ibikorwa bitandukanye n’ibindi bigamije kubategura kuvamo Nyampinga ubereye u Rwanda.

Umwiherero utanga amakamba arimo nk’iry’umukobwa wabaniye neza [Miss Congeniality], hanakorwa ikizamini cy’isuzumabumenyi n’ibindi bishobora kugeza umukobwa ku ikamba. Ariko kandi n’amatora yo kuri internet agira uruhare mu gufasha umukobwa kugera ku ikamba runaka.

Bizoroha kuri Uwimana Jennette?

Umuryango witwa “Media for Deaf Rwanda" ufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uherutse kwandika ku rukuta rwa Twitter ugaragaza ko washimishijwe no kuba Uwimana ufite ubumuga yitabiriye Miss Rwanda 2022.

Bashimye abategura Miss Rwanda, bavuga ko bafite icyizere cy’uko ‘uyu muyoboro ugiye kwereka abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva ko ikirere kitakiri umupaka.'

Umuyobozi wa Media for Deaf Rwanda, Aimé Frederic Rangira yabwiye INYARWANDA ko bitewe n’ukuntu abana bafite ubumuga baba barakuze, usanga bitinya cyane ntibisanzure ku buryo bajya ku ruhando mpuzamahanga ngo bahatane.

Avuga ko kuba Uwimana yaritinyutse akitabira Miss Rwanda ari ikimenyetso cyiza, cyereka n’abandi bakitinya ko igihe kigeze kugira ngo batere intambwe nk’iye.

Aime Rangira avuga ko Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ifite mu nshingano guhitamo umusemuzi uzafasha Uwimana mu gihe azaba akomeje, ariko ‘ku rundi ruhande uriya mukobwa ni we ufite inshingano zo guhitamo umusemuzi umunogeye’.

Ati “Icyo rero Rwanda Inspiration Back Up ikora ni ukwishyura uwo musemuzi. Hari amafaranga umusemuzi agomba gukorera ku munsi asanzwe azwi, n’ubwo ntahita nyavuga ariko birasanzwe.”

Avuga ko Faida Kabayina [Uwimana yifashishije ku munsi wa mbere ubwo bari i Huye] aramutse yitabajwe kuba ari umusemuzi we, nawe agomba kubyishyurirwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umusemuzi ukwiye gushakwa ari umuntu usanzwe unumva neza ibijyanye n’imishinga, ku buryo uretse gusemura yanafasha Uwimana kunoza neza umushinga we ashaka kuzakora muri Miss Rwanda.

Ati “Ni ibitekerezo byacu ntabwo dutegeka Rwanda Inspiration Back Up uko ikora, ni ukujya inama…Hakwiye gushakwa umuntu ufasha uriya mwana gusesengura umushinga we neza, hari abantu benshi batumva bakuru kuri we bashobora kumufasha gusesengura umushinga we.”

“Urumva rero umuntu udasobanukiwe neza ibibazo bahanganye nabyo, biramugoye ko yajya kumuyobora no kumufasha gusesengura no kunononsora umushinga we."

"Ariko abaye ari undi muntu uzi neza ibyo bibazo, yamufasha gusobanukirwa umushinga. Ubwo rero icyifuzo dushobora gutanga, hari abandi bakuru be batagiye muri Miss Rwanda ariko basobanukiwe ibibazo by’abantu batumva neza ku buryo ari bo bashobora kumufasha gusesengura no gusobanukirwa umushinga we neza.”

Rangira avuga ko umushinga wa Uwimana wo gufasha abafite ubumuga uramutse witaweho ukanononsorwa neza, ushobora kugira ‘akamaro kanini cyane kuri sosiyete’.

Uyu muyobozi yavuze ko ufite ubumuga adakeneye ‘ko umugirira impuhwe’, ahubwo akeneye ‘guhabwa amahirwe angana n’abandi bose’.

Yavuze ko igihe ufite ubumuga ahatanye n’abandi adakwiye kugirirwa impuhwe ngo atsinde, ahubwo akwiye kubikorera. 

Ati “…Uriya mwana niba afite umusemuzi, ibitekerezo afite abasha kubikugezaho, ntabwo ukwiye kumugirira impuhwe ahubwo ukwiye kumva ibitekerezo ari kukugezaho ntumurebere mu ndorerwamu y’uko afite ubumuga, ahubwo umurebere mu ndorerwamu y’ibitekerezo ari kukubwira.”

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye INYARWANDA ko iri rushanwa nta mukobwa n’umwe ryigeze riheza, ko kuba Uwimana yitinyutse ari ibintu byo kwishimira.

Avuga ko bari gutekereza gushaka umusemuzi uzafasha Uwimana mu gihe cya Pre-Selection, n’igihe yaba aramutse agiye mu mwiherero.

Ati “Kuba dufite umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga birumvikana ko igihe azaba ageze kuri Pre-selection [Yamaze kuyigeraho kuko yatsinze mu Ntara], ni ukumushakira umuntu uzajya amufasha gusemura ari muri Pre-selection no muri Boot Camp uwo muntu twamushaka, tuzamushaka nibiba bibaye no kuri final uwo muntu ahabe kugira ngo tumworohereze urugendo rwe rwo kwiyamamariza ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.”

Nimwiza Meghan yavuze ko ari inshingano zabo korohereza umukobwa uwo ari we wese uhatanye muri Miss Rwanda, bityo ko biteguye kwishyura umusemuzi igihe cyose uyu mukobwa yaba atsinze ibice bikurikiraho muri Miss Rwanda.

Ati “Cyane [Kwishyura umusemuzi] kuko ni inshingano zacu korohereza umukobwa, ni inshingano zacu kugira ngo yumve yisanzuye ndetse yumve afite n’amahirwe amwe na bagenzi be,”

Miss Nimwiza akomeza avuga ko bazahitamo umusemuzi bagendeye ku busabe bwa Uwimana, ku buryo ahisemo ko akorana na Faida Kabayina wamusemuriye ku nshuro ya mbere cyangwa se undi wese, biteguye kumwishyura mu rwego rwo kumworohereza mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza.

Ingingo ya 2 y’itegeko N° 01/2007 ryo kuwa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, ivuga ko ubumuga ni ‘ukuntu umuntu yatakaje ubushobozi bujyanye n‟ubuzima yagombaga kuba afite cyangwa afite icyo abura ugereranyije n’abandi, bityo akaba adafite amahirwe angana n’ay’abandi.

Muri iri tegeko, ufite ubumuga ni umuntu wese wavutse adafite ubushobozi bujyanye n’ubuzima nk’ubw’abandi cyangwa wabutakaje biturutse ku ndwara, impanuka, intambara cyangwa izindi mpamvu zishobora gutera ubumuga.

Ingingo ya 27 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy‟ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.

Inkuru bifitanye isano: Twaganiriye! Uwimana yavuze ku bamucaga intege bamubuza kwitabira Miss Rwanda 

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari mu bakobwa icyenda batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo 

Uwimana wari ufite nimero 40 yaciye agahigo aba umukobwa wa mbere witabiriye Miss Rwanda ufite ubumuga 

Faida Kabayina ni we wafashije Uwimana kumvikanisha ibitekerezo bye 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko Uwimana ashobora kuzegukana ikamba rya Miss Popularity 

Bamwe baravuga ko kwitinyuka kwe akitabira Miss Rwanda bifite igisobanuro kinini ku bafite ubumuga 

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan avuga ko biteguye kwishyura umusemuzi igihe cyose Uwimana yaba ageze mu mwiherero na mbere yawo 

Umuyobozi wa Media for Deaf Rwanda, Aimé Frederic Rangira yavuze ko bashimishijwe n’intambwe Uwimana Jeannette yateye akitabira Miss Rwanda, avuga ko ufite ubumuga akwiye guhabwa amahirwe angana n’abandi 


Abakobwa 9 bo mu Majyepfo binjiye muri Miss Rwanda 2022

REBA IKIGANIRO NA UWIMANA JEANNETTE UFITE UBUMUGA

">

REBA UKO IJONJORA RYO MU NTARA Y’AMAJYEPFO RYAGENZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND