Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akomeje kugarukwaho cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abonetse mu bakobwa icyenda batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare
2022, nibwo Uwimana Jeannette yanditse amateka avuguruye muri Miss Rwanda, aba
umukobwa wa mbere ufite ubumuga witabiriye iri rushanwa kuva ryatangizwa mu
mwaka wa 2009. Imyaka 12 irashize.
Uyu mukobwa wize uburezi mu yisumbuye, yavukiye mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Imbere y’Akanama Nkemurampaka yari
yitwaje umukobwa w’inshuti ye Faida Kabayina biganye, amufasha gusemura ururimi rw’amarenga kugira ngo abashe kumvikanisha impamvu
yitabiriye Miss Rwanda n’umushinga ashaka gukora aramutse yambitswe ikamba rya
Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko,
yavuze ko afite umushinga wo gufasha no kwita ku bafite ubumuga. Abwira
itangazamakuru, ko abafite ubumuga bagihezwa, bikaba imbogamizi ku iterambere
ryabo bityo ko yihaye intego yo kubatinyura.
Amafoto ye akimara gusakara ku mbuga
nkoranyambaga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamusabiye kwambikwa
ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa [Miss Popularity], abandi
bamusabira kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda.
Abandi bamushimiye kwitinyuka
akagaragaza icyo ashoboye. Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana yanditse
kuri Twitter agira ati “Uwimana Jeannette, ikamba rya Miss Popularity ndumva ko
ntawe uzarimutwara, ayandi yo bizaterwa n’abakemurampaka.”
Mu marushanwa y’ubwiza, iyo umukobwa avuga ururimi abagize akanama nkemurampaka batabasha kumva hifashishwa umusemuzi.
Ibi ni nako byagenze ku mukobwa wo
muri Angola wari uhataniye ikamba rya Miss University Africa 2021, kuko yavugaga ururimi rwo muri Portugal abagize akanama nkemurampaka nta n’umwe ubasha
kurwumva. Hifashishijwe umusemuzi yumvikanisha ibitekerezo bye.
Ariko kandi siko byagenze ku
munya-Tanzania wagowe n’icyongereza, nyamara yarasabaga kuvuga mu rurumi rw’Igiswahili
ariko ntahabwe umusemuzi wari kumufasha kumvikanisha umushinga we n’ibindi
yashakaga kubwira abari bagize akanama nkemurampaka.
Irushanwa rya Miss Supranational riri
mu marushanwa ane akomeye ku isi, naryo risaba umukobwa kuba avuga neza
icyongereza ariko iyo bidakunda bamushakira umusemuzi akaba ari we umufasha.
Bizagenda gute kuri Uwimana Jeannette naramuka agize amahirwe
yo gukomeza mu mwiherero?
Umwiherero w’irushanwa rya Miss
Rwanda, bitenganyijwe ko uzamara ibyumweru bitatu. Abakobwa bazasurwa kandi
baganirizwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, bazakora ibikorwa bitandukanye n’ibindi
bigamije kubategura kuvamo Nyampinga ubereye u Rwanda.
Umwiherero utanga amakamba arimo nk’iry’umukobwa
wabaniye neza [Miss Congeniality], hanakorwa ikizamini cy’isuzumabumenyi n’ibindi
bishobora kugeza umukobwa ku ikamba. Ariko kandi n’amatora yo kuri internet
agira uruhare mu gufasha umukobwa kugera ku ikamba runaka.
Bizoroha kuri Uwimana Jennette?
Umuryango witwa “Media for Deaf
Rwanda" ufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uherutse kwandika
ku rukuta rwa Twitter ugaragaza ko washimishijwe no kuba Uwimana ufite ubumuga
yitabiriye Miss Rwanda 2022.
Bashimye abategura Miss Rwanda,
bavuga ko bafite icyizere cy’uko ‘uyu muyoboro ugiye kwereka abakobwa
bafite ubumuga bwo kutumva ko ikirere kitakiri umupaka.'
Umuyobozi wa Media for Deaf Rwanda, Aimé
Frederic Rangira yabwiye INYARWANDA ko bitewe n’ukuntu abana bafite ubumuga baba
barakuze, usanga bitinya cyane ntibisanzure ku buryo bajya ku ruhando
mpuzamahanga ngo bahatane.
Avuga ko kuba Uwimana yaritinyutse
akitabira Miss Rwanda ari ikimenyetso cyiza, cyereka n’abandi bakitinya ko
igihe kigeze kugira ngo batere intambwe nk’iye.
Aime Rangira avuga ko Rwanda
Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ifite mu nshingano guhitamo umusemuzi
uzafasha Uwimana mu gihe azaba akomeje, ariko ‘ku rundi ruhande uriya
mukobwa ni we ufite inshingano zo guhitamo umusemuzi umunogeye’.
Ati “Icyo rero Rwanda Inspiration Back Up ikora ni ukwishyura uwo musemuzi. Hari amafaranga umusemuzi agomba
gukorera ku munsi asanzwe azwi, n’ubwo ntahita nyavuga ariko birasanzwe.”
Avuga ko Faida Kabayina [Uwimana
yifashishije ku munsi wa mbere ubwo bari i Huye] aramutse yitabajwe kuba ari umusemuzi we, nawe agomba kubyishyurirwa.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko
umusemuzi ukwiye gushakwa ari umuntu usanzwe unumva neza ibijyanye n’imishinga, ku buryo uretse gusemura yanafasha Uwimana kunoza neza umushinga we ashaka
kuzakora muri Miss Rwanda.
Ati “Ni ibitekerezo byacu ntabwo
dutegeka Rwanda Inspiration Back Up uko ikora, ni ukujya inama…Hakwiye gushakwa
umuntu ufasha uriya mwana gusesengura umushinga we neza, hari abantu benshi
batumva bakuru kuri we bashobora kumufasha gusesengura umushinga we.”
“Urumva rero umuntu udasobanukiwe neza ibibazo bahanganye nabyo, biramugoye ko yajya kumuyobora no kumufasha gusesengura no kunononsora umushinga we."
"Ariko abaye ari undi muntu uzi neza
ibyo bibazo, yamufasha gusobanukirwa umushinga. Ubwo rero icyifuzo dushobora
gutanga, hari abandi bakuru be batagiye muri Miss Rwanda ariko basobanukiwe
ibibazo by’abantu batumva neza ku buryo ari bo bashobora kumufasha gusesengura
no gusobanukirwa umushinga we neza.”
Rangira avuga ko umushinga wa Uwimana
wo gufasha abafite ubumuga uramutse witaweho ukanononsorwa neza, ushobora kugira
‘akamaro kanini cyane kuri sosiyete’.
Uyu muyobozi yavuze ko ufite ubumuga
adakeneye ‘ko umugirira impuhwe’, ahubwo akeneye ‘guhabwa amahirwe angana n’abandi
bose’.
Yavuze ko igihe ufite ubumuga
ahatanye n’abandi adakwiye kugirirwa impuhwe ngo atsinde, ahubwo akwiye
kubikorera.
Ati “…Uriya mwana niba afite
umusemuzi, ibitekerezo afite abasha kubikugezaho, ntabwo ukwiye kumugirira
impuhwe ahubwo ukwiye kumva ibitekerezo ari kukugezaho ntumurebere mu
ndorerwamu y’uko afite ubumuga, ahubwo umurebere mu ndorerwamu y’ibitekerezo
ari kukubwira.”
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye INYARWANDA ko iri
rushanwa nta mukobwa n’umwe ryigeze riheza, ko kuba Uwimana yitinyutse ari
ibintu byo kwishimira.
Avuga ko bari gutekereza gushaka
umusemuzi uzafasha Uwimana mu gihe cya Pre-Selection, n’igihe yaba aramutse
agiye mu mwiherero.
Ati “Kuba dufite umukobwa ufite
ubumuga bwo kutumva no kutavuga birumvikana ko igihe azaba ageze kuri
Pre-selection [Yamaze kuyigeraho kuko yatsinze mu Ntara], ni ukumushakira umuntu uzajya amufasha gusemura ari muri Pre-selection no muri Boot Camp uwo muntu
twamushaka, tuzamushaka nibiba bibaye no kuri final uwo muntu ahabe kugira ngo
tumworohereze urugendo rwe rwo kwiyamamariza ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.”
Nimwiza Meghan yavuze ko ari
inshingano zabo korohereza umukobwa uwo ari we wese uhatanye muri Miss Rwanda,
bityo ko biteguye kwishyura umusemuzi igihe cyose uyu mukobwa yaba atsinze
ibice bikurikiraho muri Miss Rwanda.
Ati “Cyane [Kwishyura umusemuzi] kuko
ni inshingano zacu korohereza umukobwa, ni inshingano zacu kugira ngo yumve
yisanzuye ndetse yumve afite n’amahirwe amwe na bagenzi be,”
Miss Nimwiza akomeza avuga ko
bazahitamo umusemuzi bagendeye ku busabe bwa Uwimana, ku buryo ahisemo ko
akorana na Faida Kabayina wamusemuriye ku nshuro ya mbere cyangwa se undi wese, biteguye kumwishyura mu rwego rwo kumworohereza mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza.
Ingingo ya 2 y’itegeko N° 01/2007 ryo
kuwa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, ivuga ko ubumuga
ni ‘ukuntu umuntu yatakaje ubushobozi bujyanye n‟ubuzima yagombaga kuba afite
cyangwa afite icyo abura ugereranyije n’abandi, bityo akaba adafite amahirwe
angana n’ay’abandi.
Muri iri tegeko, ufite ubumuga ni umuntu wese wavutse adafite ubushobozi bujyanye n’ubuzima nk’ubw’abandi cyangwa wabutakaje biturutse ku ndwara, impanuka, intambara cyangwa izindi mpamvu zishobora gutera ubumuga.
Ingingo ya 27 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy‟ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.
Inkuru bifitanye isano: Twaganiriye! Uwimana yavuze ku bamucaga intege bamubuza kwitabira Miss Rwanda
Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari mu bakobwa icyenda batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo
Uwimana wari ufite nimero 40 yaciye agahigo aba umukobwa wa mbere witabiriye Miss Rwanda ufite ubumuga
Faida Kabayina ni we wafashije Uwimana kumvikanisha ibitekerezo bye
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko Uwimana ashobora kuzegukana ikamba rya Miss Popularity
Bamwe baravuga ko kwitinyuka kwe akitabira Miss Rwanda bifite igisobanuro kinini ku bafite ubumuga
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan avuga ko biteguye kwishyura umusemuzi igihe cyose Uwimana yaba ageze mu mwiherero na mbere yawo
Umuyobozi wa Media for Deaf Rwanda, Aimé Frederic Rangira yavuze ko bashimishijwe n’intambwe Uwimana Jeannette yateye akitabira Miss Rwanda, avuga ko ufite ubumuga akwiye guhabwa amahirwe angana n’abandi
Abakobwa 9 bo mu Majyepfo binjiye muri Miss Rwanda 2022
REBA IKIGANIRO NA UWIMANA JEANNETTE UFITE UBUMUGA
TANGA IGITECYEREZO