Uwimana Jeannette w’imyaka 26 y’amavuko yaciye agahigo aba umukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuva ryatangira kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2009.
Uyu mukobwa wo mu Karere ka Nyanza
yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare
2022 yizihiwe agaragaza ko agiye kuba ikiraro cy’abafite ubumuga bataratinyuka
kwitabira amarushanwa y’ubwiza nk’aya.
Yatangiye kuvuga impamvu yitabiriye
Miss Rwanda n’intego yihaye mu buzima bwe, buri wese amutega amatwi. Yari
yambaye ikanzu nziza ndende, sheneti mu ijosi, umusatsi uboshye ufungiye inyuma
ari we wambaye nimero 40 mu irushanwa.
Ari mu bakobwa 81 biyandikishije mu
Ntara y’Amajyepfo, ariko 47 nibo babashije kunyura imbere y’akanama
nkemurampaka. Babanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo babonye itike yo gukomeza,
ariko abagize akanama bongeye kwiherera bemeza ko abakobwa 9 ari bo bakomeza.
Mu bakobwa 9 baserukiye Amajyepfo
harimo na Uwimana Jeannette [Nimero 40] yiyongera kuri Ituze Ange Melisa [Nimero
14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi
Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Irakoze
Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].
Uwimana yari yitwaje umukobwa witwa
Faina Kabayiza biganye mu mashuri yisumbuye. Bombi ni inshuti z’igihe kirekire,
byanatumye Kabayiza amenya ururimi rw’amarenga mu buryo bumworoheye, kuko yashyize
imbaraga mu kurwiga kugira ngo azajye abona uko bavugana nawe.
Babaye inshuti cyane, kugeza ubwo mu
minsi ishize Uwimana abwiye Faina ko ashaka kwitabira Miss Rwanda anamusaba
kuzamuherekeza kugira no azasobanure ibyo azaba arimo aravuga akoresheje
ururimi rw’amarenga.
Si ubwa mbere ariko yari atekereje
kwitabira Miss Rwanda. Uwimana avuga ko mu 2021 yashatse kwitabira Miss Rwanda,
umuryango n’abavandimwe baramushyigikira, ariko hari zimwe mu nshuti ze
zamubwiye ko atazabasha kumvikana n’akanama nkemurampaka kuko azagorwa no
gusobanura umushinga we.
Uwimana yabwiye INYARWANDA ko kubona itike yo
guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 bimuhaye izindi mbaraga
zo gutinyura n’abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Uyu mukobwa avuga ko yasoje amasomo
ajyanye n’uburezi mu mashuri yisumbuye. Akavuga ko ashaka gukomeza amashuri
akagera ku rwego rw’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s]’.
Ngo nyuma yo gusoza amasomo ye,
azashakisha abafite ubumuga abereke inyungu iri mu kwitinyuka bagaharanira
kugera ku nzozi zabo.
Uyu mukobwa avuga ko abona rimwe na
rimwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahezwa muri sosiyete, ibi
bikagira ingaruka ku iterambere ryabo.
Akavuga ko hari abiyumvisha ko abana
bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badashoboye, ariko ngo siko biri ‘barashoboye’.
Binyuze mu musemuzi we, ati “Iyo mbonye baduheza biratubabaza, ariyo mpamvu ngira ngo nshinshikarize imiryango n’abandi babishinzwe kubimfashamo mu kuzamura aba bana kugira ngo bige.”
Inkuru bifatanye: Bwa mbere Uwimana umukobwa ufite ubumuga yitabiriye Miss Rwanda
Uwimana yabonye 'Pass' yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022
Uwimana yavuze ko akiri muto, abantu
batandukanye bajyaga babwira ababyeyi ‘ko ntacyo umwana wabo azabamarira’,
bakanavuga ko ‘nta bwenge yagira’.
Ngo banabwira ababyeyi be kumugumisha
mu rugo ntajye ku ishuri nk’abandi. Ariko ngo yaje kugira amahirwe ajya ku
ishuri, kandi ni ibintu yishimira.
Uyu mukobwa yasabye inzego bireba
gushishikariza buri wese kwiga ururimi rw’amarenga. Avuga ko ari ahantu henshi
abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagihezwa, kandi bitari bikwiye.
Umusemuzi we ati “[…] Ikintu abasaba ni uko
uhereye hasi akenshi usanga abantu baba badahugurirwa kumenya amarenga ku buryo
bakwakira abantu bose nko kwa muganga, mu nzego zishinzwe umutekano usanga
abafite ubumuga batarimo, mu barimu, ndashaka bose bahugurirwe kwiga amarenga
ku buryo babasha kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,”
Uwimana avuga ko kuva akiri mu
mashuri abanza yagize inyota yo kwitabira Miss Rwanda nyuma yo kubona ‘abavuga
bitabira Miss Rwanda nkumva ndabikunze’.
Avuga ko asoje kwiga amashuri
yisumbuye, ari bwo yiyemeje kwitabira Miss Rwanda, ndetse umuryango we
uramushyigikira.
Uwimana yiga mu mashuri yisumbuye
yakundaga kumurika imideli. Miss Rwanda ni cyo gikorwa cya mbere yitabiriye
gikomeye.
Umushinga Uwimana yatanze muri Miss Rwanda ni ugufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo bitinyuke bakoreshe imbuga zabashyiriweho nka Miss Rwanda nk’abandi bose badafite ubumuga.
Uwimana yavuze ko yashakaga kwitabira Miss Rwanda 2021, zimwe mu nshuti ze zimubwira ko atazabasha guhuza n’akanama nkemurampaka
Uwimana yavuze ko Miss Rwanda igiye kumubera inzira yo kwereka n’abandi bafite ubumuga ko bashoboye, bagira uruhare mu guhindura sosiyete Uwimana yavuze ko hari ababwira umuryango we ko umwana wabo ntacyo azamara, abandi bagasaba ko atajyanwa mu ishuri
Faina Kabayiza wari umusemuzi avuga ko Uwimana ari inshuti ye y’igihe kirekire, kuko biganye mu mashuri yisumbuye
TANGA IGITECYEREZO