Kigali

Ibintu 7 by'ingenzi ku mfura ya Madonna iri mu bari kumurika imyambaro y’imbere y’inzu y’imideli ya Rihanna-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/02/2022 12:21
0


Imfura ya Madonna (Madonna Louise Ciccone) yitwa Lourdes Lola Leon iri mu bari kumurika imyambaro y’imbere y’inzu y’imideli ya Rihanna ndetse iri no mu bakomeje gutigisa imyidagaduro mu ruhando mpuzamahanga.



Lourdes Leon w'imyaka 25 y'amavuko ni we mfura y’umunyabigwi mu muziki Madonna, akaba ari nawe mwana rukumbi yabashije kubyarana n’umutoza w’abanyabigango Carlos Leon. Lourdes Leon uzwi nka Lola kuva yabona izuba muri 1996 yagiye akunda kutagaragara cyane mu kibuga cy’imyidagaduro kubera ko yarimo akurikirana amasomo nyamara ibi byaje guhinduka guhera mu mwaka ushize.

Leon yahise atangira kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, atangira kwiharira ibinyamakuru yaba ibisanzwe n’ibyandikirwa kuri murandasi byiganjemo iby’imideli ariko anatambuka ku itapi itukura mu birori bitandukanye. Ikintu kimwe kuri uyu mukobwa ahuriyeho na Nyina umubyara Madonna ni uko azi icyo ashaka kandi bitamutera isoni kuba yakora n'ibyo bamwe babona nko kurengera ngo abone icyo ashaka.

INYARWANDA yabegeranirije ibintu 7 by’ingenzi ukwiye kumenya kuri Leon uri mu bari kumurika imyambaro y’imbere y'inzu y'imideli ya Rihanna yakorewe umunsi w’abakundanye uzizihizwa mu minsi mbarwa, buri mwaka uyu munsi wizihizwa kuwa 14 Gashyantare.

1.Si umukobwa wabaswe n’umwirato w’umukiro n’ubwamamare

Mu kiganiro aheruka kugirana na kimwe mu binyamakuru, uyu mukobwa Leon yatangaje ko ari we ubwe wiyishyuriye Kaminuza yifashishije amafaranga yakuraga mu nzu y'imideli ya 'Materila Girl Clothing Line' yatangije muri 2010 afatanije na nyina ari we Madonna.

Ashimangira iyi ngingo avuga ko mu muryango wabo nta murage utangwa ahubwo ko buri muntu akora agashakisha ibye. Ibi binyuranye n'uko abandi bana b’ibyamamare baba bameze aho usanga ntacyo bakora ahubwo bagategereza kugenerwa buri kimwe n'abo bakomokaho baba bafite ibya mirenge.

2.Kimwe na nyina nawe ni umunyabirori kandi utanga ibyishimo ku rubyiniro

Leon yize mu ishuri ry’umuziki n’ubugeni rya LaGuradia mu mashuri yisumbuye mu gace kazwi nka Manhattan muri Let ya Newyork aho yavuye akomereza muri kaminuza ya Michigan hari muri 2014 ari nabyo yasorejemo mu mwaka wa 2018. Ibi bimuha ubushobozi bwo gutanga ibyishimo ku rubyiriko nk'uko bimeze kuri nyina.

3.Yakundanyeho na Timothee Chalamet


Ubwo yigaga muri LaGuardia, Leon yatangiye gufatwa nk'uri mu rukundo na Chalamet umukinnyi wa filimi baniganaga bakaba bari kumwe kenshi babyina cyangwa no mu masaha yo kiruhuko.Leon yaje kwemeza ko ari byo agira ati:”Ni byo Chalamet ni we muhungu twakundanye bwa mbere ndamwuha cyane.” Chalamet nawe yaje kubyemeza mu mwaka wa 2017 ubwo bari basohokanye na Leona na Madonna.

4.Kuba atajya yogosha incakwaha

Umuco wundi Leon afite ni uwo kutogosha incakwaho, iki kikaba ari kimwe mu bintu ahuriyeho na nyina Madonna. Mu mwaka wa 2018 yazamuye akaboko yerekana incakwaha muri Newyork Fashion Week yewe no mu 2021 yongeye kubikora muri Marc Jacobs Campaign.

5.Afite inzu ye itanga serivisi za Make up

Leon yafunguye inzu ye inzu ye ikora Make up afite imyaka 14 nyuma yuko yari yaramaze kwibonaho impano yo kumenya kubitunganya neza n’ubuhanga mu guhanga uburyo bushya bwo kubikoramo.

6.Ni umwe mu banyamideli bakomeye


Amaze kwandika izina mu kumurika imideli y’inzu zikomeye nko muri New York Fashion Week na Rihanna’s Savage X Fenty Show kimwe n’izindi zinyuranye harimo no kuba yarabashije kwitabira Marc Jacob’s Spring 2021 Campaign ibintu bitari bibi ugereranije n'uko yatangiye gukoresha Instagram mu mwaka wa 2021.

7.Amaze kwigarurira inkuru nyamukuru z’ibinyamakuru bikomeye mu mideli ku isi


Leon ni umwe mu banyamideli 9 b’ikiragano gishya muri Amerika bagaragaye ku rupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru cya Vogue muri Nzeri 2021.

Ni umwe mu bari kumurika imyambaro mishya y'imbere y'inzu y'imdeli ya Rihanna








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND