RFL
Kigali

Afite umukandara w'umukara! Soleil wo muri Bamenya yavuze ibyiza byo gukina karate ku bakobwa anakomoza ku ishuri yashinze ry'imikino njyarugamba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/02/2022 20:31
1


"Ikintu karate yamfashije, yampaye kwigirira icyizere, ikinyabupfura, gukora cyane, kubaha, kwisanzura no kwirinda, ni byinshi." Ibi ni ibitangazwa na Uwase Delphine uzwi nka Soleil muri filime y'uruhererekane yitwa Bamenya, wamaze gutangiza ishuri ry'imikino njyarugamba ryitezweho gutinyura igitsinagore ku bijyanye no kwitabira Siporo.



Amazina ye asanzwe ni Uwase Delphine, ariko benshi bamuzi nka Soleil nk'izina yitwa muri Filime Bamenya akinamo ari umugore wa Kanimba. Azwi kandi nka Ortha dore ko ari ryo zina yitwa kuri Instagram [Orthauwase] akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 12.5. Atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ariko akaba akomoka mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.


Uwase amaze imyaka 15 akina umukino wa karate afitemo 'Ceinture Noire'

Uwase ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, umucuruzi wanabyize muri Kaminuza, umu sportif ubirambyemo ndetse unafite umukandara w'umukara muri karate (Ceinture Noire). Mbere yo kwirundurira muri sinema, yakoze n'umwuga w'itangazamakuru kuri Flash Tv. Iyo umusabye kwibwira abatamuzi, agusubiza gutya: "Delphine ndi umunyarwandakazi ukora ibijyanye na Sales and Marketing, nkaba ndi single (ingaragu), nkaba mfite Bachelor's degree in Commerce (Bachelor of commerce) (impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi).

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwase Delphine yatangiye adusobanurira ko Soleil abantu bazi muri Bamenya atari we Uwase Delphine wo mu buzima busanzwe. Ati "Soleil wo muri Bamenya aho atandukaniye na Delphine, Soleil ni umugore wubatse ufite umugabo witwa Kanimba ariko Delphine aracyari ingaragu ntarashaka". Yadusangije ibintu amaze kungukira muri sinema amazemo imyaka hafi 3, ati "Ibintu nka bibiri nungukiye muri cinema, nungutse inshuti nshya, ndetse byamfashije no kumenya ko impano mfite nayicuruza ikantunga". 

Uwase avuga ko filime akunda kurusha izindi ari iyitwa 'Operation Pacifico'. Nk'umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri 'Bamenya' iri mu ziyoboye mu gihugu, akaba ari no mu b'igitsinagore bahagaze neza muri karate, twagize amatsiko yo kumenya umukaratika akunda cyane ndetse n'umukinnyi wa filime afata nka nimero ya mbere, adusubiza agira ati "Nkunda Sandra Sánchez ariko role model wanjye ni Cythia Rothrock ari na we watumye nkunda karate. Mu Rwanda biragoye kubona uwo nemera kuko buri wese ngira umwihariko mukundaho".


Seleil na Kanimba ni ko bitwa muri filime Bamenya

Uwase Delphine yahishuriye InyaRwanda.com ko yatangiye karate mu 2007, akaba afite umukandara w'umukara amaranye imyaka 5. Umukandara w'umukara uhabwa umuntu umaze kuba intyoza ku rwego rwo hejuru muri karate, niwumva uwufite ujye umwubaha. Delphine ati: "Karate nayitangiye mu 2007, mfite Ceinture noire nyimaranye imyaka itanu". Yavuze ko umukino wa karate amaze kuwungukiramo ibintu byinshi cyane atarondora, ati "Ikintu karate yamfashije, yampaye kwigirira icyizere, ikinyabupfura, gukora cyane, kubaha, kwisanzura no kwirinda, ni byinshi".

Yakomeje asobanura impamvu yamuteye kujya mu mikino njyarugamba by'umwihariko akirundurira muri karate, ati "Impamvu nahisemo gukina iyi mikino, nakuze nkunda umukinnyi wa Filime witwa Cynthia Rothrock, numvaga nifuza kumera nkawe kubera filime ze nka 'Lady dragon', 'Fight for win', na 'Undefeatable'". Nubwo amaze imyaka 15 mu mukino wa karate aho afite umukandara w'umukara, Delphine asanga abakobwa n'abagore bitabira imikino njyarugamba bakiri bacye akaba ari nayo mpamvu yatangije ishuri mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira iyi mikino. Ati:

Abakobwa bafite umukandara nk'uwanjye mu gihugu ni benshi, kugira ngo tumenye umubare wabo neza ni uko hakorwa ubushakashatsi. Indoto mfite kuri uyu mukino ni ugushishikariza abari n'abategarugori kuwitabira kuko imibare yabo iracyari hasi kandi ntibibe gukina gusa tukanahangamo akazi kadutunga muri uyu mukino.

Uwase Delphine ari mu bakobwa bacye mu Rwanda bafite umukandara w'umukara muri karate

Uwase Delphine yahamagariye abakobwa n'abagore kwitabira siporo by'umwihariko imikino njyarugamba kuko bazungukiramo byinshi. Aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho yigisha ko umukobwa wize karate n'indi mikiko njyarugamba adashobora kwamburwa n'ibisambo bishikuza abantu amatelefone n'ibindi bikoresho. Yatangaje ko yashinze ishuri ry'imikino njyarugamba mu rwego rwo gufasha abakobwa kwirengera, kwigirira icyizere no kurangwa n'ikinyabupfura nk'uko nawe ahamya ko ari bimwe mu byo yungukiye muri karate.

Bitewe n'uko mu masomo ari kwigisha muri iri shuri rye harimo Karate, Taekwondo, Kung Fu, n'indi inyuranye, yabanje gusobanura aho iyi mikino itandukaniye. Ati "Karate na Taekwondo ntabwo ari bimwe, karate ifite inkomoko mu gihugu cy'u Buyapani, Taekwondo yo ikaba ikomoka muri Korea. Taekwondo yibanda cyane ku gukoresha amaguru n'ubuhanga bwo gutera imigeri naho Karate yibanda ku kurwanisha amaboko. Karate bisobanuye 'Empty hand' kwitabara udakoresheje intwaro. Instructor (utanga amabwiriza) muri karate ni we Sensei. Naho muri Taekwondo, instructor yitwa Sa Bum Nim".

"Kung Fu ifite tekinike ihuriraho na Karate. Kung Fu ikaba ari style yoroshye. Karate ishobora gukoreshwa neza mu kwangiza/kunesha uwo muhanganye, mu gihe Kung Fu ikoreshwa mu guhagarika uwo muhanganye. Aerobic ni umwitozo ngororamubiri w'uruhurirane rwa siporo yo kugenda, kwiruka, kunyonga igare no koga mu mazi. Ibi byose bikaba bifasha ikiremwamuntu kugira ubuzima bwiza buzira kurwaragurika". Yavuze ko muri iyi mikino yose, we akunda cyane Karate.

Ibyo kwitega ku ishuri Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryatangijwe na Delphine (Soleil)


Uwase Delphine ati "Yego ni byo koko natangije ishuri Kigali Elite Sports Academy (KESA) riherereye mu isoko rya Kicukiro muri etaje ya 5, hashize amezi 3 turishinze. Twakira ingeri zose abana, ingimbi, abangavu n'abakuze. Intego, twibazaga niba ishuri ryaba ari Source of income (kubyara inyungu) ku mpande zombi ku bagenabikorwa ndetse n'abagenerwabikorwa, ndetse no gukangurira abantu muri rusange ibyiza byo gukora siporo. Muri macye 'nzamura nkuzamure tuzamukane".

Yakomeje ati "Ni igitekerezo cyaje ubwo nari nsubiye mu mukino wa karate dore ko nigeze guhagarika kuyikina nk'imyaka igera muri 5 kubera inshingano zindi zitampaga umwanya. Ni bwo twishyize hamwe njyewe na Sensei Nkurunziza Jean Claude tureba ubumenyi dufite umusaruro twabyaza ubwo bumenyi kuko ubumwe ni zo mbaraga. Nk'uko Sensei wacu Niragire Samuel ufite Dan 5 yatureze adutoza kuba abantu bafite intego yatubwiraga ko karate uyikora nayo ikagukora. Tunamushimira cyane ko yatureze neza".

Ibintu abakobwa bungukira mu kwitabira imikino njyarugamba mu mboni za Delphine


Delphine ufite umukandara w'umukara muri karate na Dan imwe, aragira ati "Umukobwa, ikintu yungukira muri iyi mikino ni Self-Defense (kwirwanaho), Self-confidence (kwigirira icyizere), Self-esteem (kwiyubaha), Self- preservation (kwikingira), General level of fitness (kugira ubuzima bwiza kurushaho) no kugira imyifatire iboneye. Ntabwo ari ukuba ibishegabo nk'uko bikunzwe kuvugwa. Bifasha kuba indashyikirwa mu mibanire n'abandi no mu bikorwa bya buri munsi, kudatakaza icyerecyezo n'intego ndetse no kugira indangagaciro bwite".

Uwase Delphine yavuze ko mu rugendo rwo gusobanura akamaro ka siporo by'umwihariko imikino njyarugamba ku b'igitsinagore, hakenewe ubufasha bwa Minisiteri ya Siporo. Yasoje ikiganiro twagiranye agenera ubutumwa abafite imyumvire y'uko gukora siporo ari uguta umwanya. Ati "Icyo nabwira abumva ko gukora siporo ari uguta umwanya, gushaka ni ugushobora kandi icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi. Mbere ya byose basobanukirwe ibyiza byo gukora siporo nibabimenya iyo myumvire izacika, murakoze".

Umwalimu wigishije Delphine umukino wa karate hari icyo asaba ab'igitsinagore


Nkurunziza Jean Claude ni we wigishije Delphine umukino wa karate, ibisobanuye ko ari we wanahesheje uyu mukobwa umukandara w'umukara amaranye imyaka itanu. Yavuze ko yanejejwe cyane no kubona umwana yigishije agera ku rwego rwo gutangiza ishuri ryigisha imikino njyarugamba. Yongeyeho ko yishimiye gufatanya gushinga ishuri na Delphine kubera ubuhanga bwe mu mukino wa karate. Ati "Ishuli koko ryarafunguwe, turarifatanyije nk'umunyeshuli ubikunda kandi w'umuhanga mu byo akora, umwana ni we wihesha ingobyi, biranezeza cyane".

Yasabye abakobwa kwitabira imikino njyarugamba kuko magingo aya ubwitabire bukiri hasi. Ati "Abakobwa mu kwitabira imikino njyarugamba, ubwitabire buracyari hasi, ariko ni rwo rugamba turiho kuko biterwa no kuba badasobanukiwe cyangwa bafite amakuru atari yo kuri iyi mikino kandi iyo batuganye tubaha ubusobanuro n'ubumenyi bwimbitse kuri iyi mikino dukina myiza cyane".

Nkurunziza Jean Claude yakomeje avuga ko "Ibyo bungukiramo rero byo ni byinshi: Kwiyubaha, kwigirira icyizere, gutinyuka, ubusabane n'abandi, gukorera hamwe n'ibindi". Yanavuze ko iyi mikino yafasha abakobwa kwirwanaho igihe bahuye n'ihohoterwa, ati "Murabizi neza abakobwa ni bo akenshi bahura n'ibibazo by'ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori, nta mu karateka ibyo byabaho, muri macye ubwirinzi. Ni byinshi, sinabirondora nonaha byasaba ikiganiro kirambuye".

INKURU WASOMA: Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi 118 muri Jenoside, yashimiwe ubutwari n'abanyeshuri yigishije karate bamugabira inka-VIDEO


Uwase Delphine hamwe na Sensei Niragire Samuel ufite Dan eshanu, akaba amufata nk'umubyeyi we muri uyu mukino kuko yamureze muri 'Mamaru Kicukiro Club Karate-do'. Iyi Club ni nayo yakuriyemo Jean Claude Nkurunziza wafatanyije na Delphine gushinga ishuri


Uwase hamwe na Sinzi Tharcisse wubashywe cyane mu Rwanda mu mukino wa karate


Uwase yahuje imbaraga na Nkurunziza wamwigishije umukino wa karate batangiza ishuri ry'imikino njyarugamba


Delphine hamwe na Bozongere Rosine wamamaye muri City Maid nawe wiyemeje gukina umukino wa karate


Delphine arangamije kongera umubare w'abakobwa bakina karate kuko bakiri bacye


Delphine na bagenzi be ubwo bari bagiye gushimira Sinzi wigishije benshi umukino wa karate


Uwase Delphine yatangije ishuri ry'imikino njyarugamba yise KESA


Soleil ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda


Umunyamakuru, umukinnyi wa filime, umucuruzi wanabyize,..yasanze bidahagije yongeraho no kwiga karate


Delphine ababazwa no kuba abakobwa batitabira ku bwinshi umukino wa karate n'ukuntu yasanze ari mwiza cyane


Soleil hamwe na Bamenya bakinana muri filime Bamenya


Ni umufana ukomeye wa Arsenal Fc yo mu Bwongereza


Delphine ni inshuti y'akadasohoka n'umunyamakuru Joselyne wa B&B Fm - Umwezi


Siporo imuri mu maraso


Yiyemeje gufatanya sinema n'umukino wa karate


Delphine hamwe Jean Claude wamwigishije karate


Jean Claude wigishije Delphine karate yatewe ishema n'intera uyu mukobwa yateye yo gushinga ishuri

Soleil ni ryo zina yitwa muri Filime y'uruhererekane "Bamenya"

Delphine avuga ko gukina karate byamufashije kwigirira icyizere mu buzima busanzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana karosi2 years ago
    None ko mutatubwiye icyo bisaba ngo umuntu yinjire mwiryo shuri. Natwe ubwo bumenyi turabukeneye





Inyarwanda BACKGROUND