RFL
Kigali

Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi 118 muri Jenoside, yashimiwe ubutwali n’abanyeshuri yigishije Karate bamugabira Inka-VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/04/2021 14:04
2


Abanyeshuri biga karate mu ishuri rya ‘Sinzi Academy’ ryashinzwe n’umunyabigwi muri uyu mukino, Sinzi Tharcisse ndetse n’abandi yigishije, bifatanyije nawe mu kwibuka umuryango we, inshuti n’abaturanyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimirwa ubutwali yagize bwo kurokora imbaga y’Abatutsi mu nzira y’umusaraba banyuze.



Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021, ubwo itsinda ry’Abakaratika 20 bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, kwifatanya na mwalimu wabo Sinzi Tharcisse kwibuka umuryango we, inshuti n’abaturanyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banatemberezwa imwe mu misozi yanyuzemo abundabunda yihisha abicanyi, ndetse banasobanurirwa uko yarokoye abatutsi 118 benshi yakuraga mu bapfu akabasubiza ubuzima.

Abigishijwe karate na Sinzi babanje gutemberezwa berekwa imwe mu misozi bagiye bihishamo mu gihe bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho beretswe urutare ruri ku musozi wa Rwambariro yamanutseho ariko akaba muzima ubwo yahungaga imodoka ya MINUAR yari iri kumuhiga, ndetse hari harashyizweho ibihembo ku muntu wese uzamwica.

Iri tsinda ryeretswe kandi umusozi wa ISAR Songa ubumbatiye amateka akomeye y’Abatutsi bari batuye mu murenge wa Kinazi ndetse n’abaturanyi baho bari kumwe na Sinzi, kuko bari bahahungiye ari 3,480 birwanaho igihe gito bakoresheje intwaro gakondo, ariko imperuka iza kubabaho ubwo baraswaga n’ingabo za Leta zikoresheje imbunda ziremereye, hatikirira imbaga y’Abatutsi.

Nyuma yo gukwira imishwaro, bacye bashoboye kurokoka bakomeje kubundabunda mu mashyamba no mu bishanga badafite icyerekezo n'ubwo bifuzaga kwambuka bakajya mu Burundi aho bari bizeye ko bashobora kubona amahoro.

Mu nzira itoroshye, Sinzi na bagenzi be bagenze amanywa n’ijoro bagahura n’ibitero bikicamo bamwe abandi bakirwanaho bagakomeza urugendo. Kera kabaye baje kugera ku kanyaru n’ubwo bitari byoroshye baje kwambuka bagera i Burundi, gusa Sinzi ntiyanyuzwe n'ubwo yari amaze kwambuka kuko yasubiye mu kanyaru kashokanaga imibiri y’Abatutsi batemaguwe, akayitegereza akareba ko hari ugitera akuka akamurokora.

Abatutsi 118 ni bo Sinzi yambukanye mu Burundi ku musozi wa Ntegamarangara ari naho baje kurokokera. Nyuma yo gusobanurirwa inzira y’umusaraba Sinzi yanyuzemo arokora Abatutsi 118, igikorwa cyakomereje ku rwibutso  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’umurenge wa Kinazi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 43,287, aho babunamiye ndetse banashyira indabo ku rwibutso.

Biteganyijwe ko tariki ya 28 Mata 2021, indi mibiri 20 yabonetse nayo izashyingurwa muri uru rwibutso.

Iri tsinda ry’Abakaratika ryakomereje mu cyahoze ari Rugarama, aho Sinzi Tharcisse avuka, hakaba habaye igikorwa kunamira no gushyira indabo ku nzibutso zitandukanye zishyinguyemo ababyeyi be, abavandimwe, umuryango we muri rusange, inshuti ndetse n’abavandimwe.

Nyuma y’iki gikorwa cyafashe igihe kitari gito, abagize iri tsinda ry’Abakaratika berekeje i Huye, bashimira mwalimu wabo Sinzi Tharcisse ku gikorwa cy’ubutwali yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwambika umudali w’ubutwali, bamuha igikombe ndetse banamugabira Inka.

Nkurunziza Jean Claude ufite umukandara w’umukara na ‘DAN’ eshatu wari uhagarariye iri tsinda ry’Abakaratika, yavuze icyari kigamijwe bategura iki gikorwa ndetse n’isomo basigiwe n’urugendo rutoroshye mwalimu wabo Sinzi yakoze rwamugize intwali. Yagize ati:

Igitekerezo cyacu cyaje nk’abanyeshuri bigishwa na Maitre Sinzi Tharcisse, nk'uko mubizi ni umuntu wagize uruhare mu kurokora umubare munini w’Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, nk’abanyeshuri be twabitekerejeho turavuga tuti ‘ni gute twajya tubwirwa amateka tukayasoma ahandi, twemeza ko byaba byiza twigiriye aho byabereye akatwereka amateka tutayasoma gusa, kugira ngo turusheho gutera ikirenge mu cye ku bw’ubutwali yagize.

Yakomeje agira ati: “Urugendo twakoze rwatwigishije ko kugira ubutwali ari cyo cya mbere, kubera ko ibyo yakoze ari igikorwa cy’indashyikirwa, Abantu bazi ko kwiga karate ari ukurwana gusa, ariko iyo atwigisha, twiga cyane cyane ikinyabupfura, rero yatweretse urugendo yanyuzemo ndetse n’aho yafataga ibyemezo bimwe na bimwe aho abandi babaga bafite ubwoba, akemera akitanga kugira ngo arengere ubuzima bwa benshi”.

Aba banyeshuri bashimiye Maitre Sinzi ku butwali yagize, bamwambika umudali w’ishimwe, bamuha igikombe ndetse banamugabira inka. Nkurunziza yavuze igisobanuro cy’iri shimwe bahaye mwalimu wabo Sinzi, yagize ati: “Nk'uko mwabibonye twamuhaye Inyana, mu muco nyarwanda ni urukundo, twamugaragarije urukundo kubera ko tutabona icyo tumuhemba kubera ko yakoze ibikorwa bihambaye by’ubutwali”.

Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri Cinema (Akina muri Filime Bamenya) ufite umukandara w’umukara muri Karate, arahamagarira igitsina gore kwitabira uyu mukino, kugira ngo barusheho gutera ikirenge mu cya Sinzi Tharcisse. Yagize ati:

Impamba uru rugendo rwansigiye, ni uko ntagomba kureka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubutabazi cyangwa cy’ubugiraneza nitwaje ko ndi umukobwa cyane cyane ko mu minsi ya kera bajyaga bavuga ko umukobwa ari umunyembaraga nke, kuba narabashije gutera ikirenge Sinzi akanyigisha akanambera icyitegererezo bimpa ishusho y'uko abakobwa muri rusange tugomba gukora icyashoboka cyose kikaduteza imbere ndetse n’aho bishoboka tukaba twakwitangira igihugu  tukarwana kugeza ku iraso rya nyuma.

Maitre Sinzi Tharcisse washimiwe ubutwali yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko yakiriye iki gikorwa ndetse anashimangira ko urukundo ruruta byose kandi rutsinda ibigeragezo.

Yagize ati ”Abakaratika bishyize hamwe bavuga ko tugomba gufatanya kwibuka ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse n’abandi twabanaga mu muryango, baje nk’abakaratika kubera ko ibikorwa by’ubutwali byo kurokora abantu nabikoze nk’umukaratika, bishyize hamwe bampa igikombe, inka n’umudali, nabyishimiye cyane.

“Urukundo ni ikintu gihenze cyane kuko muri karate turakundana tugasabana, mu miterere no mu mibereho ya karate iyo ukunze urakundwa. Ni igikorwa nashimye cyane cy’urukundo kandi nkaba nifuza ko no mu gihe kizaza umutima w’urukundo bawuhorana ukajya ubaranga.

“Isomo ibihe nanyuzemo byansigiye ni urukundo, nkazaruharanira urukundo, nkazarwemeza urukundo ndetse nkazanarupfira, haragahoraho urukundo, buryo umuntu udakunze ntakundwa”.

Igikorwa cyabaye none kizajya kiba buri mwaka ndetse aba bakaratika barateganya kuzajya bashimira abantu batandukanye bagiye bakora ibikorwa by’ubutwali mu bihe bitandukanye.

REBA UKO IGIKORWA CYOSE CYAGENZE

AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:

Umusozi wa ISAR Songa watikiriyeho imbaga y'abatutsi bari bihishanye na Sinzi

Maitre Sinzi asobanura ibyabereye ku musozi wa ISAR SongaHashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi

Ifoto yafatiwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi

Abakaratika berekeza ku ivuko kwa Sinzi


Soleil uzwi cyane muri Cinema atwaye indabo zigiye gushyirwa ku rwibutso

Hashyizwe indabo ahashyinguye umuryango wa Maitre Sinzi Tharcisse


Maitre Sinzi Tharcisse

Umusozi Sinzi yamaze igiye azamuka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sinzi yahawe umudali n'igikombe n'abanyeshuri yigishije karate

Maitre Sinzi yagabiwe Inka n'abanyeshuri be kubera ubutwali yagaragaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi

AMAFOTO+VIDEO: IRADUKUNDA Jean de Dieu (InyaRwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harimo3 years ago
    Uri intwari Sinzi warakoze n Imana yarakoze kubana nawe
  • Jean Pierre3 years ago
    I salute Sensei Sinzi, he is a great man! Imana izamuhembe! Great idea to his students!





Inyarwanda BACKGROUND