RFL
Kigali

Miss Rwanda ashobora kujya yitabira Miss High school Africa USA; kuki byari Miss World gusa?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2022 21:22
0


Ku wa 10 Nzeri 2021, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa bari mu bategura Miss Rwanda bagiranye ibiganiro byihariye n’abategura irushanwa rya Miss High school Africa USA byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America.



Miss High School Africa USA ni irushanwa rigiye gutangizwa n’umushoramari w'umunyamerika Ashley Shumba usanzwe ufite kompanyi zitwara ibintu (Trucking company), ndetse ni we nyiri Global Small Business Award ibera i Dubai afatanyije na Emirates Airlines.

Iri rushanwa rigamije guteza imbere abakobwa bakiri bato b’Abanyafurika. Umunyamafaranga Ashley Shumba aherutse kuvuga ko gutangiza iri rushanwa biri muri gahunda yihaye nk’umunyafurika yo kugira icyo akorera umugabane avukamo.

Umukobwa uzajya wegukana ikamba rya Miss High School Africa USA azajya ahabwa ibihembo birimo umushahara wa buri kwezi; inzu yo kubamo muri America umwaka wose mu Mujyi wa Philadelphia; ubwishingizi bw’ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n’ibindi bijyana nabyo hamwe n'izindi mpano zitandukanye.

Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri Kaminuza muri Amerika ari cyo gihembo nyamukuru.

Ashley Shumba ni we watumiye ku meza Miss Nimwiza Meghan a Miss Iradukunda Lilaine bagirana ibiganiro biturutse ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda bagira uruhare mu gutegura rimaze kugera ku rwego Mpuzamahanga ndetse n’uburyo rikora rishyira imbere cyane guteza imbere umwana w’umukobwa.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye INYARWANDA ko hari ubufatanye hagati ya Miss Rwanda n’abategura Miss High School Africa USA ku buryo umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda cyangwa se undi witabiriye Miss Rwanda azajya ahagararira u Rwanda muri Miss High School Africa USA.

Ati “...Binakunze kandi bizanakunda hari umukobwa uzajya ujya guhagararira u Rwanda muri iryo rushanwa, akaryitabira. Igihe rizatangirira tuzabimenyeshwa namwe mu bimenyeshwe. Hanyuma ni tugira umuntu uduhagararira nk'u Rwanda nabyo muzabimenya.”

Miss Nimwiza akomeza ati "...Ni nk'uko Miss World twohereza umukobwa wanyuze muri Miss Rwanda. [...] Dufite 'license' ya Miss High School Africa igihe izatangirira umukobwa uzaba wanyuze muri iryo rushanwa [Miss Rwanda] nawe azajya yitabira iryo ng'iryo rindi Miss High School Africa,"

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ahagararira u Rwanda muri Miss World. Kuva mu 2016, nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira Miss World iri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, ariko nta mukobwa urabasha kuza mu ba mbere bavamo Nyampinga w’Isi.

Mu 2021 u Rwanda rwahagarariwe na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace utarabashije kuboneka muri 40 bazasubira Puerto Rico guhatanira ikamba.

Miss Nimwiza Meghan avuga ko kugira ngo wohereze umukobwa mu marushanwa y’ubwiza ugomba kuba ufite ‘license’ [uburenganzira].

Avuga ko kugeza ubu bafite ‘license’ yo kwitabira Miss World ari na ho bohereza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda. Ati “Kugira ngo witabire ariya marushanwa yo hanze uba ugomba kuba ufite 'License' hari ama-License uba ugomba kuba ufite. Uwatsinze Miss Rwanda dufite 'license' ya Miss Rwanda niho twohereza umukobwa watsinze Miss Rwanda,”

Akomeza avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ryaguka uko bucyeye n’uko bwije hashingiwe ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa n’abandi mu ntego yo kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa.

Avuga ko hari icyizere cy’uko bazagirana ubufatanye n’andi marushanwa arimo Miss Earth ku buryo umukobwa wegukanye Miss Rwanda cyangwa undi yajya nayo ayitabira.

Ati “...Ubufatanye bwo bwanaza bubaye budahari ariko kuri ubu ngubu ubufatanye' bunini tugerageza kubyaza umusaruro bishoboka byose ni Miss World n'izo za Miss Universe, Miss Earth nazo zizaza, zanaza ariko kuri ubu ng'ubu dushyize imbaraga cyane kuri Miss World,”

Miss Meghan yavuze ko Miss Ingabire Grace wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 atahise agaruka mu Rwanda nyuma y’uko irushanwa risubitswe, ahubwo ko muri iki gihe akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko nka Miss Rwanda bashimye uko yitwaye muri Miss World, kandi ko amakosa yagaragaye bayakubuyemo amasomo bazubakiraho mu gutegura undi mukobwa uzaserukira u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Miss Rwanda 2022: Hamaze kwiyandikisha 350, abafite indwara zidakira n’ubumuga batinyuwe - Ikiganiro na Meghan 

Muri Nzeri 2021, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bagiranye ibiganiro n'abari gutegura irushanwa rya Miss High School Africa USA 

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, yavuze ko hari ubutanye n’abategura Miss High School Africa USA ku buryo umukobwa witabiriye Miss Rwanda azajya ayitabira 

Miss Nimwiza Meghan yasabye abakobwa biyandikishije muri Miss Rwanda 2022 kwikingiza Covid-19 no kwipimisha ku munsi w’ijonjora

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN


MENYA HANO UKO WAKITABIRA MISS RWANDA 2022

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND