RFL
Kigali

Amerika: Abategura Miss Rwanda bagiranye ibiganiro n'abategura Miss High School Africa USA-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/09/2021 9:02
0


Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa bamwe mu bategura Miss Rwanda bari muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Gatanu bahuye n’abategura irushanwa rya Miss High school Africa USA bagirana ibiganiro.



Miss High School Africa USA ni irushanwa rigiye gutangizwa n’umushoramari w'umunyamerika Ashley Shumba usanzwe ufite kompanyi zitwara ibintu (Trucking company) ndetse ari na nyiri Global Small Business Award ibera i Dubai afatanyije na Emirates Airlines. 

Miss High School Africa USA ni irushanwa rije rigamije guteza imbere abana b'abakobwa bakiri bato b’abanyafrica. Ashley Shumba yavuze ko gutangiza iri rushanwa biri muri gahunda yihaye nk’umunyafurika yo kugira icyo akorera umugabane we.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangizwa vuba aho umukobwa uzajya uritsindira azajya ahabwa ibihembo bitandukanye harimo amafaranga (umushahara buri kwezi); inzu yo kubamo muri America umwaka wose mu mujyi wa Philadelphia; ubwishingizi bw’ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n’ibindi bijyana nabyo hamwe n'izindi mpano zitandukanye.


Miss Nimwiza Meghan aganira n'abategura Miss High School Africa USA

Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri kaminuza muri Amerika ari cyo gihembo nyamukuru

Abategura Miss Rwanda bitabiriye ubu butumire nyuma y’ubutumire bwaturutse kuri uyu mushoramari biturutse ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse n’uburyo rikora rishyira imbere cyane guteza imbere umwana w’umukobwa byishimiwe n’abategura Miss High School Africa USA.

Mu biganiro bagiranye harimo ku bijyanye n’imikorere hagati y’impande zombi yaba ari ku marushanwa nyirizina ndetse no ku bikorwa bikorwa n’abatsindiye amakamba mu marushanwa yombi ndetse hatanirengagijwe uburyo abagaragaje impano zidasanzwe n’uburyo bagaragaje ubushobozi mu bumenyi buri hejuru kuba bashobora gufashwa kwiga cyangwa kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo butandukanye.


Miss Elsa na Miss Nimwiza hamwe n'abategura Miss High School Africa USA

Umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Meghan Nimwiza witabiriye ubwo butumire, mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ribereyeho abanyarwanda rikabakura ku rwego rumwe ribashyira ku rundi

Yagize ati: ’’Miss Rwanda ni irushanwa ribereyeho abanyarwanda cyane abaryitabira ndetse no kubakura ku rwego rumwe ribageza ku rundi kandi mu mpande zose. Tuzakomeza gushyira ingufu mu bintu byose byatuma umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi atera imbere kandi yiyubaka kuko niyo ntego y’irushanwa (girl empowerment) kandi ibyo turimo hano ni imwe mu nzira ituganisha ku ntego yacu”.

Yakomeje agira ati: “Twe nk'abategura irushanwa biradushimisha cyane iyo tubona ibikorwa byacu byishimirwa n’abantu bagiye batandukanye noneho bikaba bigeze n'aho amwe mu marushanwa mpuzamahanga yifuza gukorana natwe bya hafi. Ni ishema kuri twe ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange, ibi bikadutera ingufu zo gukora cyane ku buryo dutera imbere kurushaho.”

   

Usibye kandi irushanwa rya Miss High School umushorampari Ashley Shumba na kompanyi ye barifuza gukorana n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda ari bo Rwanda Inspiration Back Up mu yindi mishinga minini igiye itandukanye izagenda igarukwaho mu minsi iri imbere izafasha impande zombi.

 
Miss Nimwiza Meghan ari kubarizwa muri Amerika

Miss Iradukunda Elsa ari kubarizwa muri Amerika









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND