RFL
Kigali

Umwana wa Miss Muyango na Kimenyi yongeye guca agahigo nyuma y’iminsi 145 avutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/01/2022 14:40
0


Rimwe na rimwe mu Rwanda bamwe mu byamamare bakunda guhisha ubuzima bwabo rusange aho usanga bo batanerekana abana babo, abandi bagahitamo kwerekana abafana kuva bavutse kugeza bakuze batangiye kwifatira imyanzuro.



Kuva kuwa 02 Nzeri 2021, ubwo Kimenyi Miguel Yannis yatagiraga gushyirirwaho amafoto kuri konti ye ya Instagram na nyina, uru rubuga rwarazamutse cyane ndetse abantu benshi berekana urukundo bari gukunda umwana wa Miss Muyango na Kimenyi Yves wari ugeze ku Isi.

Uru rubuga ubu rumaze kugeraho amafoto n’amashusho agera kuri 26, abantu bararukunze cyane kuva icyo gihe bitewe n’uburyo rukomeza kubereka iterambere rya Kimenyi muto n’imikurire ye kuko kugeza ubu rumaze gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 10 na 400.

Gukurikirwa n’aba bantu bangana gutya ni umushinga mwiza ababyeyi b’uyu mwana bize kuko ahenshi ku Isi biramenyerewe ko umwana ufite ababyeyi bazwi mu myidagaduro, kuzamuka kw’imbuga nkoranyambaga ze bireshya abashoramari.

Uku gusangiza abantu ubuzima bw’uyu mwana ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu bikorwa cyane kubera uburenganzira bw’umwana n’ubw’ababyeyi, buri wese agira amahitamo ye ku bijyanye n’ibyo akorera umwana.

Kuri ubu mu Rwanda ni gake cyane ubona ibyamamare berekana abana  babo cyangwa abafungura konti ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abana babo. Mu Rwanda umwana wa Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine kuva yafungurirwa instagram inyuzwaho amafoto atandukanye, yujuje ibihumbi 10 birenga by’abamukurikira.

Biratangaje ariko biramenyerewe mu bihugu byateye imbere aho umwana w’icyamamare avuka agahita atangira kwamamaza, akabona amaduka amwambika kuva akivuka kugeza abaye icyamamare nk’uko aba aje n’ubundi mu Isi y’ubwamamare asanzemo ababyeyi be.

Utagiye kure cyane muri Tanzaniya nta mwana wa Diamond uwo ariwe wese yabyaranye n’abagore batandukanye udafite ikigo runaka yamamariza, kuva akivuka ibyo bigo biba byaramuteye imboni. Princess Tiffah ni imfura y’umuhanzi Diamond Platnumz, afite imyaka itandatu y'amavuko, akurikirwa na miliyoni zirenga ebyiri n’ibihumbi magana atandatu. Yamamariza ibigo birimo Nmb Tanzania, Vodacom Tanzania na Gsm Mall n’ibindi.

Miss Muyango ateruye imfura ye

Mu Rwanda Uyu mwana w’umuhungu wa Kimenyi Yves yise Kimenyi Miguel Yanis, yaciye agahigo ko kuba ari we mwana w’umuntu uzwi muri iki gihugu ubashije kuzamura konti ya instagram mu gihe gito ndetse n’abamureba bamuhozaho ijisho umunsi ku wundi bakiyongera ndetse banashyiraho ubutumwa butandukanye.

Konti ya instagram ya Kimenyi Miguel Yanis ikurikirwa n’abarenga 10,000. Mu bigaragara iyi Instagram yafunguwe ku itariki yatangiye gushyirwaho amafoto ariyo ya 02 Nzeri 2021.

Hariho amafoto atandukanye ya Kimenyi Miguel Yanis ndetse handitseho ko tariki ya 29 Kanama ari umunsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Iyo ufunguye konti ya Instagram ya Kimenyi Miguel Yanis imfura ya Miss Muyango, wakirwa n’ubutumwa buri muri ‘Bio’ y’uyu mwana bukubwira buti “urakaza neza kuri konti yanjye ya instagram”, bugakurikirwa n’umutima w’urukundo ndetse bukerekana ko konti ye icungwa na nyina.

Muri ubwo butumwa kandi hari ubundi bugira buti: “Menya ko papa ariwe cyitegererezo cyanjye”. Hari n’ubundi butumwa bugira buti: “Kimenyi Yves na Uwase Muyango ni ababyeyi banjye”. Ubwo butumwa buherekejwe n’urufunguzo ndetse n’undi mutima w’urukundo.

Kimenyi Miguel Yanis ubu yujuje amezi atanu n'iminsi itanu

Ku wa  29 Kanama 2021  nibwo Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, na Kimeny Yves bibarutse umwana w’umuhungu.

Kimenyi Miguel Yanis arakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga

Kimenyi Yves na Miss Muyango bateruye umwana wabo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND