Imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda izamuka uko bucyeye n’uko bwije. Ni ikibazo Leta yahagurukiye, ndetse imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana isaba ko ababatera inda bashyirirwaho ibihano bikarishye.
Ni ikibazo gikora ku buzima rusange
bw’Igihugu, binatuma bamwe mu bakobwa bahatana mu marushanwa y’ubwiza, bashyira
imbere umushinga wo kwita ku bakobwa babyarira mu ngo.
Benshi mu bakobwa babyarira mu ngo bugarizwa
n’ubukene biturutse ku kuba imiryango y’abo ibatererana ndetse n’abagabo
babateye inda bakabihakana.
Hari n’abakobwa bahatirwa gushakwa
n’ababateye inda, bagera mu rugo urushako rukagurumuna.
Mu turere tumwe na tumwe, hari
imiryango itemerera umukobwa kuvuga umugabo wamuteye inda- Ibintu bituma
ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rifata indi ntera.
Mu 2019 Minisiteri y’Ubuzima
yatangaje ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu
2017 ugera ku bana 19,832.
Iyi Minisiteri igaragaza ko kuva mu
mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2019, hari hamaze kuvuka impinja zirenga
ibihumbi 78 zabyawe n'abangavu
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu mwaka
umwe gusa (Nyakanga 2017-Kamena 2018) bwakiriye dosiye 2,996 z’abana
basambanyijwe.
Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga
imivugo yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy’abangavu baterwa kizacogora igihe
ababyeyi bazumva ko uretse kuganiriza abakobwa uko bakwiye kwitwara n’abahungu
bibareba.
Avuga ati “Ndumva tugomba kuganiriza
abahungu, nibyo. Kubera ko nibo badutera inda, yego! Tugomba kubaganiriza ibyo mugenda
muganiriza [ababyeyi] abakobwa ngo bambara gutya ntibambare gutya cyangwa gutya
nta na kimwe mubwira abahungu ni nkaho inda tuzitera amasomo yose muhereza abakobwa
mugende muyahe n'abahungu.”
Uyu mugore avuga ko abahungu bagira
ibishuko byinshi bica intege umukobwa akisanga ari mu mutego adashobora
gusimbuka. Atanga urugero rw’uumusore ashobora kurihira amashuri umukobwa
ariko agambiriye kumusambanya. Ati “Kubera iki mubashuka?"
Muri Werurwe 2021, hasohotse filime
yiswe ‘Umurage’ Malaika Uwamahoro yakinnyemo ishingiye ku nkuru mpamo y’umwana
w’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline watewe inda afite imyaka 12 y’amavuko
ubuzima bukamusharirira.
Iyi filime yakinwe ku buzima bwa Aline
Mushimiyimana wo muri Rukira mu Ntara y’Uburasirazuba, yayobowe na Michael
Rothermel wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abifashijwe n’ikigo gitunganya
filime cyitwa Ingoma Films.
Malaika avuga ko yagize amahirwe yo
kuganira n’uyu mwana w’umukobwa amubwira uko byagenze kugira ngo umusore
amutere inda.
Ngo uyu mukobwa yamubwiye ko umusore
yamuteye inda ntiyongera kumuvugisha amwicaho aramutererana kuva atwite kugeza
abyaye.
Aha niho Malaika Uwamahoro ahera
avuga ko abagabo n’abasore bakwiye kudagirwa ba nibindeba muri iki kibazo cy’abangabu
baterwa inda. Ati "... Kuko nibo badushyira mu bibazo bakanadutererana.
Ikibazo ni ku bahungu 100%.”
Mu Ukwakira 2020, Umuvugizi w’Urwego
rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye RBA ko kuba
umubare w’abakurikiranywaho icyaha cyo gutera inda abangavu ukiri hasi, biterwa
ahanini no guhishirana bishingiye ku bwumvikane buba bwabayeho.
Yavuze ati “N’undi muco twita ko ari
n’umuco mubi, ni umuco wo kunga. Aho usanga imiryango yifata, bakunga umuryango
w’uwasambanyijwe n’uwasambanyije. Ndetse hamwe na hamwe ugasanga uwasambanyijwe
bamwijeje ibintu runaka, bati tuzagufasha, umwana tuzamurera kandi tuzagusubiza
ku ishuri. Icyo gihe rero icyo cyaha gitambuka kidahanwe.
Avuga ko ntawe ukwiye guhishira uwakoze iki cyaha. Ati “Ugize amahirwe icyo kintu cyacika muri karitsiye yawe kuko n’abana bawe ubwawe bishobora kubageraho."
"Rero duhaguruke twese twumve ko bibabaje, twumve umutwaro urimo n’ingaruka zirimo. Nk’abantu bakunda igihugu, niba wumva ukunda Igihugu haguruka utange amakuru ugire uruhare mu kurwanya iki kintu cyo gusambanya abana.”
Inkuru bifitanye isano: Twamusuye! Intangiriro y’ubuhanzi bwe n’urukundo rwe na Christian Kayiteshonga: Ikiganiro na Malaika wamamaye mu mivugo Malaika yavuze ko ababyeyi bakwiye gushyira imbaraga mu kuganiriza abahungu kuko ari bo batera inda abakobwa
Malaika avuga ko abahungu batega
imitego abakobwa bakisanga badashobora kuyisumbuka
TANGA IGITECYEREZO