Kuva mu 2018 abantu batangiye kubona no gushima impano ya Malaika Uwamahoro, umuhanzikazi uzwiho ubuhanga bukomeye mu kwandika no kuvuga imivugo akaba n’umukinnyi wa filime n’amakinamico ubirambyemo.
Uyu mugore afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buhanzi yakuye muri Kaminuza ya Fordhan University iherereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Twamusuye! Amaze ibyumweru birenga bibiri ari mu Rwanda aho yaje gusura umuryango we utuye ahitwa kuri Wonderland, aho bafite serivisi zitandukanye zirimo kwita ku bakiriya, amacumbi yo kuraramo n’ibindi bitandukanye.
Ni heza! Uba wicaye witegeye Kigali
neza, wumva akayaga gasusurutsa umutima nta rusaku rw’imodoka nk’izinyuranamo
muri Kigali n'amahoni adashira. Ni urugendo rw’iminota nka 30’ mu mudoka
ugenda witegereza ibyiza bitatse u Rwanda.
Afite igihe cy’amezi ane mu Rwanda
asura umuryango we, akora ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi, yiyibutsa byinshi
ku muco w’u Rwanda n’ibindi.
Ni umugore wirekura mu kaganira
birambuye yagera ku ngingo yo gushimangira akumvikanisha amarangamutima ye.
Nk’ubu yasubije atazuyaje ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda mu Rwanda
gituruka ku babyeyi batagaraniriza abahungu babo ngo bababuze gushuka abakobwa.
Malaika kandi azi kurwanira ishyaka
inshuti ze, ku buryo utamusaba guhitamo hagati ya Meddy na The Ben cyangwa
hagati ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Miss Bahati Grace ngo akwemerere.
Akubwira ko ari bamwe atabona uwo ahitamo.
Malaika Uwamahoro twamusuye kuri Wonderland avuga birambuye ku ntangiriro y’urugendo rwe rw’ubuhanzi, uko yisanze mu rukundo na Christian Kayiteshonga n’ibindi
Injira mu kiganiro- Umunyamibare wavuyemo umuhanzi w’inguni zose:
Mu mashuri yisumbuye Malaika yize ku
bigo bitandukanye birimo Green Hills Academy, Ifaqe na Lycee de Kigali aho yize
ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi.
Agisoza amashuri yisumbuye yabonye
akazi muri Mashariki, Spoken words Rwanda, Ishyo Arts n’ahandi hanyuranye.
Nyuma yaje kubona Buruse ya Perezida ajya kwiga ibijyanye n’ubuhanzi mu Mujyi
wa New York muri Amerika, aho yamaze imyaka ine.
Agisoza amasomo ye yatangiye kubona
akazi mu bijyanye no gukora filime, ikinamico, imivugo n’ibindi. Kuva ubwo
atangira guhamagarwa n’abantu bo muri Afurika y’Epfo, muri Amerika n’ahandi hose
bashakaga kumuha akazi.
Yabwiye INYARWANDA ko yimariyemo
ubuhanzi kubera ko yavukiye mu muryango w’abahanzi mu ngeri zinyuranye.
Ati “Mama wanjye ni umudozi […] Aba
Tantine banjye barabyinaga cyane na bo bagakora amakinamico, aba Tonton banjye
barashushanyaga rero nakuze mbireba mbikunda. Kandi kubera ko nakuze mbona
ubuhanzi bukoreshejwe mu buryo butandukanye naravuze nti nshobora kuririmba,
kubyina gukora ibi. Byose nabigiyemo ntavuga ngo ngomba gukora akantu kamwe.”
Malaika avuga ko buri kimwe akora
akibonera umwanya, kubera ko afite intego ashaka kugeraho aho akorera.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REK TURYE SHOW' MALAIKA YAKORANYE NA DJ MARNAURD
Avuga ko kwiga Imibare, Ubugenge
n’Ubumenyi bw’isi ari amahitamo y’ababyeyi be, kuko we atabishakaga. Ariko
kandi ngo byamufashije kumenya ururimi rw’Igifaransa n’imibare yifashisha mu
buzima bwa buri munsi.
Ati “Byaramfashije kubera ko ubu
ngubu nsigaye nkina amafilime mu Gifaransa kubera ko nabashije kwiga urundi
rurimi mu mashuri yisumbuye…N’ubwo byangoye ariko ntewe ishema nabyo kuko
nabishyize mu buryo bwanjye kandi byaramfashije mu buzima bwanjye.”
Uyu mugore avuga ko mu masomo yose
yigaga imibare itari imworoheye, ahanini bitewe n’uko yize ishami atashakaga
kuko we yashakaga kwiga iby’ubuhanzi gusa.
Agashimangira ko yakuze ashaka kuba
umuhanzi, ku buryo ubwo ku myaka 11 yagarukaga mu Rwanda nyuma agatangira no
gukorana na Mashariki yamenye neza ko buri wese afite ubushobozi bwo guhitamo
ubuhanzi ashaka gukora.
Asobanura ko ubuhanzi bwe bwibanda
cyane ‘ku gutekereza uko sosiyete yahinduka n’uko abantu baba beza kurushaho mu
buryo bumwe cyangwa ubundi’.
Avuga ko ku myaka 15 yari yinjiye mu
buhanzi, ariko ko yagiye agira amajwi ya benshi bamubwiraga ko inzira yinjiyemo
itazamuhira. Akavuga ko yagerageje kurwana asingira inzozi ze yatangiye
kurotora kugeza uyu munsi.
Malaika ati “Numvaga ko mfite impano!
Iyo mpano hari igihe ituma mbyuka kare nkumva hari ikintu ngomba kwandika
nkahita nyandika cyangwa nkavuga ngo aya magambo ko numva akomeye agomba kugira
umusanzu. Nariyizeye, kandi nizera impano yanjye. Numvaga nyine ngomba gukomeza
kubikurikirana kandi abandi ntabwo bumvaga intumbero yanjye,”
Uyu mugore wabaye muri Uganda, avuga
ko ubuzima bwe bwubakiye ku mpanuro ya Nyirakuru wamubwiye ‘gira neza
wigendere’. Akavuga ko iri jambo ryamukomeje mu buzima bwe kandi aryubakiraho
agirira neza abantu batandukanye.
Akavuga ko gushikama ku mpano ye
y’ubuhanzi yamugejeje aho umutima we utatekerezaga. Malaika avuga ko yavuze
imivugo ahantu hanyuranye, akina filime imbere y’abakomeye, ariko ko abitse
urwibutso rw’umunsi avuga imivugo ari imbere ya Perezida Paul Kagame, yari
anyuzwe icyo gihe!
Ati “Ohhh numvaga meze neza! Perezida
Kagame ni intwari kuri njye, ndamukunda cyane. Nkunda uburyo bw’imiyoborere iyo
mugeze imbere mba numva binteye ishema nanjye. Buri gihe mba ntewe ishema, mba
numva nishimiye kugera imbere ye no kubasha kumutaramira,”
“[…] Kenshi iyo ngeze imbere ye
mba nishimye cyane. Ni amahirwe adasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umuntu
nkunda cyane.”
Ashima Perezida Kagame ku bwa Buruse
yamuhaye akajya kwiga ubuhanzi asigaye yifashisha mu gutanga ubutumwa bwiza.
Ubuhanzi bwamuhuje na Christian Kayiteshonga barwubakanye kuva muri Nzeri 2020:
Ku wa 5 Nzeri 2020, ni bwo Malaika
Uwamahoro yakoze ubukwe na Christian bwabereye mu Mujyi wa Boston muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 20
Kanama 2020 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Mujyi wa
Boston. Nyuma yo gusezerana n’umukunzi we, Malaika ku mazina ye yongeyeho
‘Kayiteshonga’ [Malaika Uwamahoro Kayiteshonga].
Ubukwe bwa Malaika na Christian
bwahuje imiryango, inshuti, abavandimwe, abahanzi n’abandi. Mu batashye ubu
bukwe harimo; umuraperi Muhire William wiyise K8 Kavuyo wakunzwe mu ndirimbo
zirimo ‘Allhamdoulilah’, ‘Ntibayoka’, Ndaguprefera’ n’izindi;
Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi
nka Emmy umaze imyaka irindwi akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Ubu bukwe bwatashywe kandi na Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss
Rwanda 2012, Miss Heritage Rwanda 2012 na Miss Fespam 2013.
Malaika avuga ko ubukwe bwe bwagenze
neza, akavuga ko yahuye na Christina Kayiteshonga mu 2012 bahuriye mu
Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Icyo gihe bahura Christian yiteguraga
kujya muri Amerika kwiga ibijyanye n’ubuhanzi. Malaika avuga ko Christian yamuhaye
ikaze aho yakoreraga umushinga we yise ‘Seka Rwanda’.
Akavuga ko mu 2012 Christian yagiye
muri Amerika bakomeza kuvugana kugeza ubwo mu 2013 nawe yagiye kwiga muri
Amerika. Ngo akigera muri Amerika yatangiye gutekereza kwagura ubuhanzi bwe
yifashishije Christian asaba amafaranga nyina.
Ngo ubwo yasabaga nyina amafaranga
amubwira ko agiye gusura Christian kugira ngo amufashe gukora imishinga
y’ubuhanzi bwe yamubwiye ko uwo agiye kureba ari mubyara we, bombi bakura
bazi ko bafitanye isano ya bugufi.
Ati “Mama yavuze ati Christian wuhe
ndamubwira nti Christian Kayiteshonga arambwira ngo buriya wari uzi ko ari
‘cousin’ wawe? Ndamubwira nti mubyara wanjye gute ariko ntabwo nabitinzeho,”
Icyo gihe Malaika yari ari mu Mujyi
wa New York mu gihe Christian yari atuye mu Mujyi wa Florida. Uyu mugore avuga
ko mu gihe cyose yahuraga na Christiana baganiraga nk’abavandimwe ubundi
bagakomeza imishinga yabo.
Malaika avuga ko asoje Kaminuza ari
bwo Nyina yamubwiye ko yamubeshye ko Christian ari mubyara we, bitewe n’uko
yabonaga ubushuti bwe bwavamo ikindi kintu kandi akiri ku ntebe y’ishuri.
We avuga ko yumvaga bakomeza kuba
ababyara, ariko ngo Christian yarabyanze amubwira ko amuzi neza ahubwo bakwiye
gutangirana urugendo rw’urukundo.
Ati “Icyo gihe njyewe numvaga
twakomeza kuba ababyara ariko Christian ati 'Oya! Uranzi ndakuzi wese reka
noneho tubikomeze tubigire ibindi'. Ni uko byagenze. Ariko bwaradufashije kuko
twabashije kumenyana nta bindi birimo.”
Malaika avuga ko Christian
yamukundiye ko ari ‘mwiza, akunda abantu cyane, umuntu ufite agaciro, wubaha
kandi ukunda Imana, ukunda Nyina n’umuryango we’.
Ati “Ibyo bintu byose byagiye
binyereka ko ari umugabo muzima nshobora kumara iminsi yanjye yose y’ubuzima ndi
kumwe nawe.”
Avuga ko umunsi Christian amusaba
kurushinga atazuyaje kuko baziranye igihe kinini.
Inkuru wasoma: Malaika Uwamahoro ufite ubuhanga mu kuvuga imivugo yakoreye ubukwe muri Amerika
Incamake ku buzima bwa Malaika Uwamahoro:
Malaika Uwamahoro ni umugore wamamaye
mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba.
Izina rye ryakomeye kubera imivugo yavugiye
mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Afurika yunze Ubumwe
n’ahandi.
Yakinnye muri filime zikomeye zirimo
nka “Notre Damme Du Nil” yaturutse ku gitabo cya Mukasonga Scholastique yamamaye
cyane.
Yanakinnye muri filime ‘Umurage’ ishingiye
ku nkuru mpamo y’umwana w’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline watewe inda afite
imyaka 12 agatangira uburushyi yayobowe na Michael Rothermel wo muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika.
Muri Werurwe 2020 yatanze ikiganiro muri Forbes Africa Woman Leading Women Summit yahuriyemo
n’abarimo Leilla Lopez wabaye Miss Universe 2011, Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga w’Afurika y’Epfo Neledi Pandor n’abandi.
Mu Ukwakira 2020 yasohoye umuvugo wise
‘Black Skin’ ugaruka ku buzima bubi abirabura babamo muri Amerika.
Uyu muvugo wagaragayemo
Abanyarwandakazi barimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda
2012.
Yagize uruhare mu mukino witwa Miracle in Rwanda werekaniwe i
Broadway muri New York.
Azi kuririmba cyane kuko yumvikana mu
ndirimbo ‘Reka Turye Show’ ya DJ Marnaud.
Inkuru wasoma: Miss Aurore, K8 Kavuyo, Emmy mu batashye ubukwe bwa Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Christian
Malaika yatangaje ko gutaramira imbere
ya Perezida Paul Kagame ari urwibutso rudasaza abitse, akamushimira Buruse
yamuhaye yo kujya kwiga ubuhanzi muri New York
Malaika n'umukunzi we Christian
bakoze ubukwe ku wa 05 Nzeri 2020 mu birori byabereye mu Mujyi wa Boston
Malaika uzwi mu kuvuga imivugo, gukina ikinamico na filime yavuze ko ku munsi w’ubukwe bwe yari yuzuye umunezero nyuma yo kurushinga n’inshuti ye y’akadasohoka
Malaika yavuze ko umukunzi we Christian amukunda bya nyabyo, akamukundira inshuti, umuryango n’abandi
Umuraperi K8 Kavuyo [Wegeranye na Christian] na Emmy [Uri inyuma ya Malaika] bari mu batashye ubu bukwe
Umuhanzi Emmy yicaranye na Miss
Mutesi Aurore Kayibanda. Malaika ashimangira ko Mutesi ari Nyampinga w’ibihe
byose ashingiye ku ndangagaciro zakomeje kumuranga
Malaika avuga ko mu 2012 ari bwo
yahuye bwa mbere na Christian batangira urugendo rw’urukundo mu 2017
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MALAIKA UWAMAHORO
MALAIKA AHERUTSE GUSOHORA UMUVUGO YISE ‘BLACK SKIN’
MALAIKA AFITE UMUVUGO YISE ‘HOW MANY TIMES’
AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO