Umunyarwandakazi ufite ubuhanga buhanitse mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba, Malaika Uwamahoro yakoze ubukwe n’umukunzi we Christian Kayiteshonga bashimangira urukundo rwabo bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga.
Ubukwe bwa Uwamahoro na Christian usanzwe ari gafotozi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, bubera mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aba bombi babarizwa.
Malaika Uwamahoro yabanje gusohora amashusho y’imyiteguro yabanjirije ubukwe bwabo. Yerekanye we n’umukunzi we bitoza kubyina indirimbo z’urukundo, inshuti zabo zibakomera amashyi n’ibindi byagaragaje umunezero wa bombi.
Yerekanye amashusho y’umukunzi we Christian aha ikaze Nyina witabiriye ubukwe bwabo. Anerekana imyambaro, abasore n’inkumi bamugaragiye, agace kabereyemo ubukwe n’ibindi. Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi bashyigikiye urugo rushya rwahawe umugisha n’Imana n’ababyeyi.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 20 Kanama 2020 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Mujyi wa Boston. Nyuma yo gusezerana n’umukunzi we, Malaika yavuze ko ku mazina ye yongeyeho ‘Kayiteshonga’ [Malaika Uwamahoro Kayiteshonga].
Uyu mukobwa yavuze ko yajyaga yibwira ko azi urukundo, azi gukunda ariko ngo akimara guhura na Christian yabonye ko hari byinshi atari azi, kandi ko na nubu agikomeje kwiga kugira ngo asigasire urukundo rw’abo bombi.
Yavuze ko Christian [Shonga] yamweretse urukundo rudasanzwe, aramukunda ntiyamubabaza; amugaragariza urukundo rutarimo urujijo kandi abikora mu nguni zose z’umutima we.
Malaika yavuze ko urukundo ari rwiza, rwuzuye imbazi, rwumva, rutuma umuntu yishima, rugasubiza intege mu bugingo, rugashyigikira, rugatuma umuntu avumbura, by’umwihariko rukamumurikira.
Yavuze ko gukunda bisaba gukora cyane, kwita kuri mugenzi wawe ukamuha igihe cyawe cyose. Ati “Uyu mugabo yarankunze bya nyabyo. Arankwiriye! Kandi sintigeze numva ko bidashoboka, kuko nzi neza ko ari njye yaremewe.”
Malaika yavuze ko yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yandikaga ubu butumwa, kuko yahamije isezerano n’umugabo yakunze kurusha abandi.
Mu minsi ine ishize, Malaika Uwamahoro yizihije isabukuru y’amavuko. Christian yanditse avuga ko yamukunze bya nyabyo amushimira kuba yaremeye kuba kuzabana nawe akaramata nk’umugabo n’umugore.
Yavuze ko uyu mukobwa yamukundiye uwo ari we ‘kandi bigize igice cy’ubuzima bwanjye’. Ati “Ndagukunda kandi nzakomeza gukunda iteka.”
Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa “Notre Damme Du Nil.”
Malaika Uwamahoro n'umukunzi we bakoreye ubukwe muri Amerika
Malaika n'umukunzi we Christian babyinnye indirimbo zirimo iza Masamba Intore
Uwamahoro ufite ubuhanga mu kuvuga imivugo yizihiwe ku munsi w'ubukwe bwe
Agace kabereyemo ubukwe gaherereye mu Mujyi wa Boston
Christina ari kumwe na nyina bitegura umunsi udasanzwe mu buzima bwe
Mbere y'ubukwe babanje gucinya akadiho, barasangira n'ibindi
Ku wa 20 Kanama 2020 nibwo Umamahoro yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we
Malaika avuga ko nyuma yo guhura na Christian yamenye igisobanuro cy'urukundo
Christian na Uwamahoro bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
TANGA IGITECYEREZO