RFL
Kigali

Vestine yakoze indirimbo yakomoye ku yo muri Bibiliya izaririmbwa n'abazatabaruka banesheje inyamaswa n'igishushanyo cyayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2022 10:53
1


NIYIVUGA Vestine, izina rishya mu itangazamakuru ariko urambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze mu nganzo yandika indirimbo 'Mugabe w'amahanga' yakomoye ku ndirimbo ivugwa muri Bibiliya izaririmbwa n'abazaba batabarutse banesheje inyamaswa n'igishushanyo cyayo.



Indirimbo 'Mugabe w'amahanga' yanditswe na Niyivuga Vestine, itunganywa na Producer Leopold mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Sabey Gilbert. Uyu muhanzikazi watangiye umuziki kera muri za 2011, mu 2012 agashyira hanze Album ye ya mbere ariko akirinda kujya mu itangazamakuru - ibintu asobanura ko byatewe n'uko igihe kitari cyakageze - yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Mugabe w'amahanga' yayikomoye mu gitabo cy'Ibyahishiwe. Ati:

Mugabe w'amahanga' ni indirimbo ikomoka mu gitabo cy'Ibyahishuwe 15:3-4 ahari indirimbo ya Mose n'iy'umwana w'intama, aho ibyanditswe byera bivuga ko izaririmbwa n'abazaba batabarutse banesheje inyamaswa n'igishushanyo cyayo n'umubare w'izina ryayo. Indirimbo irimo ubutumwa buvuga ku gukomera kw'Uwiteka Imana Umuremyi w'isi n'ijuru, n'intege nke z'abantu. 

Yakomeje avuga ko "Abakomeye bo mu isi bagiye babaho ndetse bakaba ibihangange isi bakayihindisha umushyitsi, ariko igihe cyagera bakagenda ubutazagaruka, ariko Uwiteka Imana ni Umwami uzahora ku ngoma iteka. Ni we 'Mugabe w'amahanga' cyangwa se Umwami w'amahanga, ingoma ye ni iy'iteka ryose. Ni we Wera wenyine, ni we utagira inenge na ntoya, nta ntege nke zimurangwaho. Ni indirimbo ikomeza abizera Imana muri Kristo ngo bamenye ko uwo biringiye ari uwo kwizerwa koko".


NIYIVUGA Vestine umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel wari warihishe itangazamakuru

NIYIVUGA Vestine yavuze ko "Iyi indirimbo yanditswe mu gihe cya 'Guma mu rugo', nyuma y'uko isi ihuye n'icyorezo cya Covid-19 abantu isi yose igahungabana. Vestine avuga ko ari kimwe mu bihangano bitandukanye yanditse icyo gihe ubwo yari mu rugo atuje hamwe n'umuryango we, akagira umwanya uhagije wo gusenga no gusoma Ijambo ry'Imana".

"Mugabe w'amahanga" ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo mu mpera za 2021, ikaba isohotse nyuma y'iyo uyu muhanzikazi yise "Intashyo" yasohoye mu kwezi kwa munani. Avuga ko izo ndirimbo zizakurikirwa n'izindi zigize album ye ya kabiri. Ni mu gihe album ye ya mbere yayisohoye mu 2012, ikaba yari igizwe n'indirimbo 12 z'amajwi nk'uko yabidutangarije ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere y'amashusho ari yo "Intashyo." 

Indirimbo "Mugabe w'amahanga" ndetse n'iyayibanjirije "Intashyo" zombi zigaragara kuri shene ya youtube yitwa "Integuza Ministries", ikaba ari shene Niyivuga Vestine ahuriyeho n'umugabo we Luka Karekezi nawe w'umubwirizabutumwabwiza bafitanye abana batanu.


NIYIVUGA Vestine yashyize hanze indirimbo yakomoye ku yo muri Bibiliya izaririmbwa mu Ijuru

REBA HANO INDIRIMBO 'MUGABE W'AMAHANGA' YA NIYIVUGA VESTINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwineza Cecile2 years ago
    vestige Niyivuga naganze rwose aje mu gihe .





Inyarwanda BACKGROUND