RFL
Kigali

Umujyi wa Kigali uri kuza imbere mu mubare w’abakobwa bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2021 13:21
0


Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, hatangijwe urugendo rwo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2022.



Iminsi ine irashize abakobwa batangiye kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 ririmo impinduka mu bihembo n’abaterankunga.

Kwiyandikisha kw’abakobwa birangira ku munsi hatorwa abaserukira Intara cyangwa se Umujyi wa Kigali.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko nyuma y’iminsi ine ishize abakobwa batangiye kwiyandikisha Umujyi wa Kigali ari wo uri kuza imbere mu kugira abakobwa benshi bamaze kwiyandikisha.

Ni mu gihe Intara y’Iburasirazuba iri ku mwanya wa kabiri mu kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.

Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda n’abandi begukana ikamba muri iri rushanwa, basinya amasezerano na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.

Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda asabwa kumara nibura umwaka umwe mu Rwanda nyuma y’uko yegukanye ikamba. Agomba kandi kuba yiteguye guhagararira u Rwanda aho yatumwa hose.

Agomba kandi kugira indangagaciro no kurangwa n’imyitwarire myiza mu rwego rwo gusigasira ikamba yambitswe. Ntiyemerewe kandi gukora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba rya Miss Rwanda; ariko yemerewe kujya mu rukundo no kwambikwa impeta.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ntiyemerewe kongera kwiyamamaza muri iri rushanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 24 Ukuboza 2021 cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan yavuze ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari nako bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.

Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by’amafaranga yinjije.

Yavuze ko buri mukobwa wese uzabasha kwegukana ikamba muri iri rushanwa azahabwa 2,400,000 Frw.

Harimo kandi ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Heritage azahembwa miliyoni 5 Frw zizatangwa n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Ikindi ni uko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw buri kwezi, ahabwe n’imodoka izatangwa na Hyundai. Izaba ari yo ya mbere mu gihugu.

Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kwandika amazina ye yombi; nimero y'Irangamuntu, nimero ya telefoni, imyaka ye na Email ye, amashuri yize, Intara abarizwamo, akivugaho birambuye n'ibindi.

Miss Rwanda ya 2021 yiswe ‘Miss Rwanda y’impinduka’, kubera amavugurura n'imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).   

KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MISS RWANDA

Gahunda y’irushanwa rya Miss Rwanda 2022:

Tariki ya 29 Mutarama 2021; Amajonjora azabera mu Ntara y’Amajyaruguru

Ku ya 30 Mutarama 2021: Amajonjora azabera mu Ntara y’Uburengerazuba

Ku ya 5 Gashyantare 2021: Amajonjora azabera mu Ntara y’Amajyepfo

Ku ya 6 Gashyantare 2021: Amajonjora azabera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku ya 12 Gashyantare 2021: Amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali

Ku ya 26 Gashyantare 2021: Hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa bajya mu mwiherero (Pre- Selection). 

Ku ya 27 Gashyantare 2021 ni bwo abakobwa bazatangira umwiherero (Boot Camp).


Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan avuga ko Miss Rwanda ya 2022 izaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND