Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, hatangijwe urugendo rwo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Iminsi ine irashize abakobwa batangiye kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 ririmo
impinduka mu bihembo n’abaterankunga.
Kwiyandikisha kw’abakobwa birangira ku
munsi hatorwa abaserukira Intara cyangwa se Umujyi wa Kigali.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda
babwiye INYARWANDA, ko nyuma y’iminsi ine ishize abakobwa batangiye
kwiyandikisha Umujyi wa Kigali ari wo uri kuza imbere mu kugira abakobwa benshi
bamaze kwiyandikisha.
Ni mu gihe Intara y’Iburasirazuba iri
ku mwanya wa kabiri mu kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.
Umukobwa wegukana ikamba rya Miss
Rwanda n’abandi begukana ikamba muri iri rushanwa, basinya amasezerano na Rwanda
Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.
Umukobwa wegukana ikamba rya Miss
Rwanda asabwa kumara nibura umwaka umwe mu Rwanda nyuma y’uko yegukanye ikamba.
Agomba kandi kuba yiteguye guhagararira u Rwanda aho yatumwa hose.
Agomba kandi kugira indangagaciro no
kurangwa n’imyitwarire myiza mu rwego rwo gusigasira ikamba yambitswe.
Ntiyemerewe kandi gukora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba rya Miss Rwanda; ariko
yemerewe kujya mu rukundo no kwambikwa impeta.
Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss
Rwanda ntiyemerewe kongera kwiyamamaza muri iri rushanwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa
24 Ukuboza 2021 cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, Umuvugizi wa Rwanda Inspiration
Back Up, Nimwiza Meghan yavuze ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari nako
bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri
rushanwa no guteza imbere abakobwa.
Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga
azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by’amafaranga
yinjije.
Yavuze ko buri mukobwa wese uzabasha
kwegukana ikamba muri iri rushanwa azahabwa 2,400,000 Frw.
Harimo kandi ko umukobwa uzegukana
ikamba rya Miss Heritage azahembwa miliyoni 5 Frw zizatangwa n’uruganda rwa
Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.
Ikindi ni uko umukobwa uzegukana
ikamba azahembwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw buri kwezi, ahabwe n’imodoka izatangwa na
Hyundai. Izaba ari yo ya mbere mu gihugu.
Umukobwa wiyandikisha muri Miss
Rwanda asabwa kwandika amazina ye yombi; nimero y'Irangamuntu, nimero ya
telefoni, imyaka ye na Email ye, amashuri yize, Intara abarizwamo, akivugaho
birambuye n'ibindi.
Miss Rwanda ya 2021 yiswe ‘Miss
Rwanda y’impinduka’, kubera amavugurura n'imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye
amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.
Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe
isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza
kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa
bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).
KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MISS RWANDA
Gahunda y’irushanwa rya Miss Rwanda 2022:
Tariki ya 29 Mutarama 2021;
Amajonjora azabera mu Ntara y’Amajyaruguru
Ku ya 30 Mutarama 2021: Amajonjora
azabera mu Ntara y’Uburengerazuba
Ku ya 5 Gashyantare 2021:
Amajonjora azabera mu Ntara y’Amajyepfo
Ku ya 6 Gashyantare 2021:
Amajonjora azabera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku ya 12 Gashyantare 2021: Amajonjora
azabera mu Mujyi wa Kigali
Ku ya 26 Gashyantare 2021: Hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa bajya mu mwiherero (Pre- Selection).
Ku ya 27
Gashyantare 2021 ni bwo abakobwa bazatangira umwiherero (Boot Camp).
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back
Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan avuga ko Miss Rwanda ya 2022 izaba
hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
TANGA IGITECYEREZO