RFL
Kigali

Buri mukobwa azahabwa 20% y’amafaranga y’abamutoye: Kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022 byatangiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2021 14:31
0


Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko kuri iyi nshuro bazatanga 20% by’amafaranga buri mukobwa azinjiza mu matora.



Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2021 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Serana Hotel.

Kuri iyi nshuro amatora azabera kuri internet ndetse umuntu azajya akanda *554*33* Code# abashe gutora umukobwa ashaka akoresheje Mobile Money na Airtel Money. Ni mu gihe abatuye hanze bazatora bifashishije uburyo bwa Online.

Abatuye mu Rwanda bemerewe gukoresha ubu buryo bwose. Ikindi ni uko abatuye hanze bazakoresha uburyo bwa Online ndetse na Visa Card.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan avuga ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari nako bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.

Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by’amafaranga yinjije.

Ati “Kuri buri cyiciro umukobwa azageraho kuva muri ‘Pre-Selection’ kugeza mu bihe bindi bazaba batora kuri ‘finale’ no muri Boot Camp hose, umukobwa azagenda abona 20% by’amafaranga y’abamutoye.”

“Kandi ntabwo ari Online gusa cyangwa USSD gusa, ahubwo azajya agenda abona 20% y’abamutoye. Ni 20% y’amajwi yose y’abamutoye.”

Ijwi rya benshi mu bakobwa ryumvikanye kenshi, rivuga ko amajwi y’amatora yo kuri internet no kuri SMS uretse kubafasha gutambuka mu irushanwa, ariko amafaranga bashora atabagarukira.

Mu mpinduka nshya muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, harimo ko buri mukobwa wese uzabasha kwegukana ikamba muri iri rushanwa azahabwa 2,400,000 Frw.

Harimo kandi ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Heritage azahembwa miliyoni 5 Frw zizatangwa n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Ikindi ni uko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw, ahabwe n’imodoka izatangwa na Hyundai. Izaba ari yo ya mbere mu gihugu.

Nimwiza Meghan avuga ko kuba umushahara wa Miss Rwanda udahinduka, ariko uko abona amahirwe anyuranye ahabwa n’abaterankunga n’abandi. Ariko ko nawe bamutekerezaho.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2021, abakobwa batangiye kwiyandikisha muri Miss Rwanda.

Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kwandika amazina ye yombi; nimero y'Irangamuntu, nimero ya telefoni, imyaka ye na Email ye, amashuri yize, Intara abarizwamo, akivugaho birambuye n'ibindi.

KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MISS RWANDA


Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko buri mukobwa azahabwa 20% y’amafaranga yavuye mu bamutoye


Ingabire Grace aritegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda, ni mu gihe ahatanye muri Miss World 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND