RFL
Kigali

Ni we mutoza ushobora gusimbura Masudi Djuma muri Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/12/2021 9:29
0


Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia ni we ushobora kuba umutoza mushya wa Rayon Sports mu minsi igiye kuza.



Muri Rayon Sports umusaruro ukomeje kugenda uko batabishakaga ndetse bishobora gusiga umutoza hanze tugendeye ku makuru y'abantu b'imbere mu ikipe. Biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma usanzwe ari umutoza wayo ariko umusaruro ukaba ukomeje kuba iyanga. Rayon Sports mu gihe yabona ibyo isabwa bwose ngo itandukane na Masudi Djuma yiteguye guhita imwereka umuryango bitarenze iki cyumweru.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, ikanganya na Espoir FC iwayo ndetse igasebera i Nyamirambo itsinzwe na Kiyovu Sport, ubuyobozi bwa Rayon Sports bubona ko nta kindi gisigaye uretse gusezerera uyu mutoza wayihesheje igikombe mu 2017. Amakuru ducyesha umwe mu bagurisha abakinnyi ndetse n'abakinnyi Super Manager, yemeza ko ari mu biganiro na Rayon Sports ku mutoza we Irad Zaafouri.


Irad Zaafouri ubwo yari mu Rwanda ku mukino wahuje Mukura na ALHILAL yo muri Sudan 

Yagize ati: "Irad Zaafouri ni umutoza wanjye tumaranye umwaka dukorana, kuri ubu rero ndifuza ko aza mu ikipe ya Rayon Sports Irad ni umutoza ufite ibigwi abenshi baramwibuka mu 2018 atoza Al Hilal Omdurman yo muri Sudan bahura na Mukura. Rayon Sports turi mu biganiro ariko hari ibyo tutarumvikana gusa nibigenda neza azahita asinya." Irad Zaafouri wamaze imyaka itanu mu ikipe y'igihugu ya Tunisia, afite umugore w'umufaransakazi ndetse umuryango we ukaba ari na ho uba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND