Kigali

Aba Perezida ba Amerika bateshejwe ikuzo n’irari ry’umubiri

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/12/2021 16:05
0


Hari aba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika banyuranye bagiye bateshwa ikuzo n’irari ry’umubiri, ibintu byagiye bishengura imitima y’abafasha babo bakagumana bya mbuze uko ngira .



Kubona inkuru zivuga ku byerecyeranye n’ubuzima bw’aba Perezida n’amahabara yabo biragoye kugeza ubu, ariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka ishize ari myinshi ayo makuru avugwa yanagiye akwirakwira hose.

Iby’irari byahereye kuri Bill Clinton wateshejwe ikuzo n’irari ry’umubiri agasambana  n’umusitajiyeri (intern) mu ngoro ya White House witwa Monica Lewinsky w’imyaka 22 nk’uko byagiye bitangazwa nyamara Bill Clinton agakomeza kugenda abihakana.

Ibi byavuzwe umwarimu wa kaminuza ya Shippensburg Alison Dagnes, yemeza ko bitari bisanzwe mu bayobozi ati:”Kugeza kuri Bill Clinton ntibyari byarigeze bitangazwa mu itangamakuru iby’aba Perezida n’amahabara yabo.”

Akomeza agira ati:”Mbere rero abanyamakuru ntibashoboraga kuba batangaza iby’umubano wihariye n’abagore cyangwa abakobwa w’aba Perezida kuko batabibonagamo inkuru”.

N’ubwo bwose umubano wabo wabaga uzwi n’inshuti, abo bakorana n’abanyamakuru, Dagnes yagize rubanda ntibari barigeze bumva inkuru z’ibara nk’iryo ku mukuru w’igihugu ukiri ku butegetsi.

Agira ati: “Inkuru nk’izi zajyaga zivugwa ari uko umukuru w’igihugu yavuye mu biro cyangwa se nyuma y’igihe kirekire apfuye.”Bill Clinton wavuzwe mu busambanyi n'umusitajeri w'imyaka 22 

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Warren G wayoboye igihe gito akaza kwicwa n’umutima mu mwaka wa 1923, Nan Britton wabaye umunyamabanga muri White House ariko akajya anaryamana nawe yaje gushyira igitabo hanze  kigaruka ku buzima  bwose bwa Warren G.

Britton yavuze ko yahuye na Warren G ubwo yari akiri umwangavu uyu mugabo nawe ataraba Perezida ahubwo ari kwiyamamariza kuba Senateri. Yemeza ko umubano we na Warren waje gukomera ukavamo umwana w’umukobwa witwa Elizabeth.

Ibyanditswe na Britton ariko ntibyafatwaga nk’ukuri kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo hakorwaga isuzuma rya DNA,  rigahuza neza Warren G n’umukobwa we Elizabeth.

Nan Britton ariko siwe wavuzwe mu bijyanye n’umubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina na Warren kuko na Carrie Fulton Phillips yagiye ashyirwa mu majwi hagatangwa n’ibimyetso bifatika.Warren G Harding wagize amahabara atandukanye mu mwaka wa 2015 bikemezwa ko yabyaranye n'umunyamabanga we umwana w'umukobwa 

Kimwe na Warren, Perezida Franklin D.Roosevelt yari afite ihabara bari bamaranye igihe kirekire ariko ritigeze rivugwaho kugeza apfuye. Franklin yatangiye kugirana umubano wihariye na Lucy Mercer mu ibanga ikinyacumi mbere y’uko Franklin aba.

Ubwo umugore we Eleanor yabonaga inyandiko bagiranye muri nzeri 1918, byabaye ibintu birebire abaza Franklin ikibimutera. Eleanor na Franklin bakomeje kugumana kubw’izina ryabo n’ahazaza h’umuryango ariko byakomerekeje umutima wa Eleanor.

Umunyamateka Doris Kearns Goodwin yanditse avuga ku gikomere byateye Eleanor umufasha wa Franklin agira ati:”Byari bigoye kwibagirwa umugabo we, byari binagoye gushakisha aho yerecyeza amaso ngo ahozwe amarira.”

Umubano wa Franklin n’ihabara rye Mercer wakomeje kubaho kugeza ubwo yitabaga Imana mu mwaka wa 1945. Naho umufasha we Eleanator akomeza kubana nicyo gikomere, yanga igitsinagore uretse umujyanama we, Loren Hickok wakomeje kumuba hafi.Franklin we yarinze yitaba Imana agikururana n'ihabara rye ibintu byashegeshe umutima w'umufasha we

Lyndon B Johnson ni umwe mu ba Perezida bagaragaza kutumva ko ibyo bishoyemo byo guca inyuma umugore hari ikibazo kibirimo. Akumva kuba afite ihabara rye Alice Glass ari ibisanzwe, umufasha wa Johnson yari azi Glass kimwe n’andi mahabara y’umugabo we.

Nk’uko byagarutsweho n’ikinyamakuru cya The Guadian nyuma y’uko uyu mugore yitabye Imana mu mwaka wa 2007 bavuga ari bimwe mubyashegeshe umutima we mu bihe by’ubuzima bwe.Lyndon B Johnson we yumvaga ngo kugirana ihabara ntacyo bitwaye

Perezida John F Kennedy we yaciye ibintu kuko n’abaturage bari bazi uburaya bukorwa n’uyu mugabo ariko abanyamakuru nabo ari uko nyamara bakamugirira ibanga, abandi ntibabibonagamo inkuru.

Ariko na none hari n’abaterwaga ubwoba n’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu; urugero ni Marvin Kalb wa CBS wari warihanangirijwe abwirwa ko  atazigera atangaza iby’amahabara ya John F Kennedy.

Nyamara n’ubwo bwose yari yatewe ubwoba kenshi, Kalb yaje kugeraho yandika agira ati:”Ntayindi nshuro yo gukomeza kubika ibyo nagatangaje niboneye kandi mpora mbona.”

Maze arabikora ashyira hanze inkuru harimo n’ibyaje kuvugwa ko yaryamanaga n’umuhanzikazi, Marilyn Monroe wari waramuririmbiye indirimbo y’umunsi w’amavuko we ariko kugeza n’ubu nta bimenyetso bifatika biraboneka.

Hemejwe kandi ko yanasambanije umusitajeri w’imyaka 19 Mimi Beardsley, Mary Panchot Meyer kimwe na Judith Campbell Exner.John F Kennedy we yagiye avugwa mu busambanyi inshuro nyinshi, yararaga aho abonye ibintu byari binazwi n'abaturage na mbere y’uko bigera mu itangazamakuru

Mu myaka ya vuba kandi muri Amerika havuzwe iby’irari rya Donald Trump mu bihe byo kwiyamamaza kwe, aho yagiye akabakaba abagore babarirwa mu barenga 16.Donald Trump nawe ni umwe mubagiye bagaragaza ko bagira irari riri hejuru akabakaba abagore banyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND