Umunyamakuru wa Radio Kiss Fm, Cyuzuzo Jean d’Arc yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Jaanu.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yatangiranye urugendo rushya rw'ubuzima n’umukunzi we.
Nyuma yashyize amafoto ane kuri konti ye ya Instagram no kuri Twitter,
ashima umukunzi we amubwira ko amukunda, anamushimira kuba yarumvise
“Ibyiyumviro byanjye kuva ku munsi wa mbere.”
Abantu batandukanye barimo inshuti ze, abahanzi,
abanyamakuru n’abandi bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye.
Cyuzuzo yambitswe impeta hashize igihe gito Bagwire Keza
Joannah, wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015 bakorana kuri Kiss Fm
arushinze.
Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho
yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.
Cyuzuzo anakora ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri
Televiziyo Rwanda akorana n’abanyamakurukazi Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda
na Mucyo Christella.
Uyu mukobwa ni bucura mu muryango w’abana babiri. Mu
2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa
impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye
n’Imibanire mpuzamahanga.
Cyuzuzo afite uburambe bw’imyaka irenga icyenda mu
itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, akaba umuhanga mu cyongereza n’Igifaransa.
TANGA IGITECYEREZO