Kigali

Rev Alain Numa n'umugore we basubukuye ibirori bateguriye abashakanye n'abitegura kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2021 17:10
0


Rev Alain Numa hamwe n'umugore we Pastor Umurerwa Jacqueline basubukuye ibirori bateguriye abubatse ingo n'abandi bitegura kurushinga, byo gusangira no guhana ubuhamya byiswe 'Let's fix it couples night'. Ibi birori byari kuba mu mpera z'umwaka wa 2020 biza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.



Nk'uko bari babitangaje icyo gihe, iki gikorwa cyari kuba tariki 27/12/2020, ariko kiza guhagarikwa n'amabwiriza yo Guverinoma y'u Rwanda yo kwirinda Covid-19 yavugaga ko ibirori byose bitemewe. Nyuma y'uko ibirori bikomorewe ariko bikaba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho ababyitabira bagomba kuba barikingije ndetse banipimishije Covid-19, Rev. Numa n'umugore we nabo basanze ari byiza ko basubukura ibirori bise 'Let's Fix It Couples Night'.

Insanganyamatsiko y'ibi birori iragira iti "Let's Fix It", ubigereranyije mu kinyarwanda, bisobanuye "Mureke tubikosore/Mureke twisuzume". Ni insanganyamatsiko bakuye mu Abefeso 4:32. Alain Numa yabwiye InyaRwanda.com ko ibi birori bizaba tariki 23/12/2021, bibere mu mujyi wa Kigali mu Kiyovu kuri Mythos Hotel kuva saa Moya z'umugoroba kugeza saa Tatu z'ijoro.

Abazitabira ibi birori bazagira umwanya uhagije wo kuganira ku rushako ndetse banaganirizwe amagambo y'Imana n'umukozi w'Imana Bishop Olive Murekatete Umushumba Mukuru wa Shiloh Mountain Church. Bazaganira barimo no gusangira ifunguro rya nimugoroba, bityo buri 'Couple' izitabira ikaba isabwa kwishyura ibihumbi 30 y'amanyarwanda. Ushaka kwitabira ibi birori ahamagara iyi nimero: 0787777771. 

INKURU WASOMA: Alain Numa: Uko yagiye mu gisirikare, kujya mu barokore avuye muri Gatolika n'uko yigize umwana w'umupilote watwaraga Perezida-VIDEO

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rev Alain Numa uzwi cyane mu kigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda amazemo imyaka igera kuri 20, akaba n'umupasitori muri Shiloh Prayer Mountain church-inshingango yahawe kuwa 21 Ukuboza 2019, yadutangarije ko urugo ari urugendo rubamo ibintu byinshi birimo ibibi n'ibyiza, akaba ariyo mpamvu yatekereje guhuriza hamwe abubatse ingo n'abitegura kurushinga kugira ngo baganire, bahugurane, bishimane, n'ibindi. Ati:

Burya urugo ni urugendo rubamo byinshi, habamo ahamanuka, ahazamuka, amabuye, imyobo n'ibindi byinshi. Rero umwaka iyo urangiye numvise byaba byiza habayeho umugoroba wo kongera gusubiramo ibyo twahuye nabyo tukongera tukisuzuma ndetse tukagira n'ibyo twongeramo akabaraga kugira ngo n'ubutaha iyo mihanda tuyinyuremo ntakiduhungabanya duharanira kugira urugo rwubakiye ku Mana yacu kuko ari yo yonyine itanga urugo rwiza.


Rev Alain numa hamwe n'umugore we Pastor Umurerwa Jacqueline

Rev. Numa yavuze ko bateguye iki gikorwa bagendeye ku Ijambo ry'Imana riri mu Abefeso 4: 32, ati "Turi kugendera mu ijambo ry'Imana "Abefeso 4:32"《Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo.. Yongeyeho ati "Ibi birareba abubatse ingo n'abitegura kurushinga".

Muri uwo mugoroba hateganyijwe kumva ubuhamya bwa Rev Numa n'umugore we, gusangira ku bunararibonye bavanye mu rugendo bamazemo imyaka 23. Bijyanye n'amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Rev. Numa yavuze ko imyanya y'abazitabira ibaze, bityo ubyifuza wese akaba yakwiyandikisha hakiri kare kugira ngo atazacikanwa. Ati "Azaba ari n'umugoroba wo gusangira (Dinner) ariyo mpamvu harimo n'ikiguzi. Birasaba kwiyandikisha/gukora Booking kugira ngo imyiteguro igende neza kandi imyanya ikaba ibaze".


Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yimitswe agirwa Rev.Pastor


Abashakanye n'abitegura kurushinga bateguriwe igikorwa cyiswe 'Let's fix it couples night'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND