RFL
Kigali

Alain Numa: Uko yagiye mu gisirikare, kujya mu barokore avuye muri Gatolika n'uko yigize umwana w'umupilote watwaraga Perezida-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2020 21:42
3


Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda akaba n'Umupasitori mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Murekatete Esther, yahishuye byinshi ku rugendo rwe mu gakiza n'ubuzima bushaririye yakuriyemo mu buhunzi. Ibi byose yabitangarije mu kiganiro kihariye yagiranye na Shiloh Tv cyayobowe na Jack & Jacky.



Rev. Pastor Alain Numa ni umugabo w'umugore umwe Pastor Umurerwa Jacqueline babyaranye abana bane. Imfura yabo iri kwiga Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Numa avuga ko adateganya kongera kubyara undi mwana keretse Imana ifunguye amarembo. Ni umukozi w'ikigo cya mbere cy'itumanaho mu Rwanda no muri Afrika, MTN ndetse ni n'umuyobozi muri iki kigo aho Ashinzwe Ibikorwa by'Ubugiraneza ndetse no Guhanahana Amakuru n'Ibindi Bigo (CSR & Corporate communication). Amaze imyaka 20 ari umukozi muri iyi sosiyete y'itumanaho ifite izina rikomeye muri Afrika.

Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yagizwe Rev. Pastor mu birori byitabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo: Bishop Dr Masengo Fidele, Apotre Mignonne Alice Kabera, Bishop Innocent Nzeyimana n'abandi bari baturutse mu itsinda 'All Gospel Today' barimo: Rev Baho Isaie, Pastor Ndizeye Olivier, Aline Gahongayire, Valentine Mudogo (Vava), Patient Bizimana na Phanny Gisele Wibabara umuyobozi muri MTN Rwanda. N'ubwo ari Pasiteri, ntatekereza na rimwe ibyo gushinga itorero rye kuko avuga ko uwo muhamagaro utari wamugeraho.

Soma: Alain Numa ukora muri MTN yahishuye ko agiye muri Politiki yakwishimira kuba Ambasaderi-IKIGANIRO

Soma: Alain Numa yagizwe 'Rev Pastor' mu muhango Shiloh Prayer Mountain church yimikiyemo Abapasiteri 5-AMAFOTO


Alain Numa amaze imyaka 20 ari umukozi wa MTN Rwanda

Numa yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Lubumbashi, umujyi wa kabiri kuri Kinshasa. Yabonye izuba kuwa 20 Nzeri 1973. Se umubyara ni Pierre Marcotte akaba umuzungu w'Umubiligi, naho Nyina yitwa Mukarukaka Ellena akaba umunyarwandakazi. Ubwo Numa yari afite imyaka 5 y'amavuko ni bwo ababyeyi be batandukanye, gusa icyo bapfuye avuga ko atakizi, ati "Ibyo bapfuye simbizi kuko banahura sinari mpari". Bamaze gutandukana, Se yahise yigira i burayi, Numa na nyina bakomeza kuba muri Congo.

Nyina yahise afata umwanzuro w'uko berekeza i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi kwa Se (Sekuru wa Numa ubyara nyina), akaba ari ho n'ubuzima bwatangiriye urebye kuri Alain Numa. Yavuze ko yakuriye i Burundi aba ari naho yiga. N'ubwo babaga i Burundi ariko, si ho nkomoko yo kwa nyina, ahubwo ni abanyarwanda bari barahungiye i Burundi mu 1959 nyuma y'amateka mabi yaranze u Rwanda yaje kurugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Alain Numa yatangaje uko yinjiye mu gisikare ku bw'inyota yo kuvana umuryango we mu buhunzi n'abandi bari barambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo


Alain Numa yavuze ko amaze gukura ari bwo yamenye ko i Burundi atari iwabo ahubwo ko bari bahari nk'impunzi-mu bwana bwe yari azi ko iwabo ari i Burundi kuko ariho yamenyeye ubwenge. Nyuma yo kumenya ko bakomoka mu Rwanda, yaje gufata umwanzuro wo guharanira uko ababyeyi be bataha iwabo mu Rwanda, ni ko kujya mu gisirikare. Avuga ko yari amaze kuba umusore ushoboye byinshi. Yaje mu Rwanda ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Uko Alain Numa yigize umwana w'umupilote watwaraga Perezida

Kuva akiri i Burundi mu buhungiro, kugeza aje mu Rwanda ndetse n'uyu munsi, Numa avuga ko kuba ari umu Metis (umuntu uvuka ku muzungu n'umwirabura) hari abatamwiyumvamo neza nk'umunyarwanda ahubwo bakamufata nk'umuzungu. Abajijwe niba nta kantu ajya yumva ko gutandukanywa n'abantu bamwita umuzungu, yasubije ati "N'ubu karahari, nagakuriyemo". Yahishuye ko akiri i Burundi byari ku yindi ntera, ibyamuteye gushaka umuntu yiyitirira.

Yaje kwiyitirira umu Pilote witwaga Bufeke watwaraga indege ya Perezida Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987. Ibi yabikoze mu rwego rwo kubeshya Abarundi ko nawe ari umurundi kuko yari amaze kurambirwa ibibazo bamubazaga buri munsi bati 'ukomoka hehe?'. Yavuze ko uyu mupilote yari azwi byo ku rwego rwo hejuru, bityo kumwiyitirira bituma Abarundi benshi bamwubaha bikomeye ntihagira n'umwe wongera kumuhagarika amubaza inkomoko ye.

Yagize ati "Ndavuga nti sasa reka njyewe nziyomeke ku muryango umwe, ntekereza umugabo umwe bitaga Bufeke,....yari umupilote wa Perezida wa kera w'u Burundi witwaga Bagaza. Yari umupilote uzwi waturukaga mu ntara izwi. Urabona umupilote uturuka ahantu hitwa i Mwaro, urumva aba ari umuntu wa hatari. N'ahangaha (mu Rwanda) ufite moto w'i Nyanza aba azwi nkaswe uwo nguwo!"

Yakomeje ati "Yitwaga Bufeke ni we watwaraga indege ya Nyakubahwa Perezida Bagaza. Ndabyemeza". Yabajijwe niba uwo mupilote bari babiziranyeho, asubiza ko batari banaziranye rwose. Ati "Gute se kandi tutanaziranye! Nanjye namwumvise uko bamwumvaga". Yavuze ko abarundi bamubazaga aho akomoka yabasubizaga ko ari umwana wa Bufeke. Ati "Bampagarika bati wowe uri uwahe, nti ndi uwo kwa Bufeke, bati umurundi asa gutyo? nti yego, bati so ni nde? nti ni Bufeke, bati yego sha, uriya ni umupilote ashobora kuba yaramubyaye i Burayi,...nkura ndi umwana wo kwa Bufeke ntawumpagarika".

Alain Numa yavuze ko ibyo byose byari ingaruka zo kutagira igihugu. Yasabye buri wese gushima Imana kuko yahaye abanyarwanda igihugu cyabo bari barahejwemo. Ati "Ndagira ngo nsabe buri wese akomeze ashima Imana kuba ufite igihugu, nubwo waburara uri iwanyu, kuko kuburara uri hanze ni ikibazo".

Urugendo rwa Alain Numa mu gakiza yinjiyemo avuye muri Kiliziya Gatolika


Mu mwaka wa 2010 ni bwo Numa yakiriye agakiza, akirizwa muri Shiloh Prayer Mountain church ari narwo rusengero yabatirijwemo mu mwaka wa 2011. "Buri wese aba afite uko akubitwa!" Iki ni igisubizo cya Alain Numa ubwo yari abajijwe uko yakiriye agakiza, impamvu yahisemo uyu mwanzuro mu gihe hari benshi bibwira ko agakiza ari ak'abakene n'abandi baciriritse.

Ati "Buri wese afite uko akubitwa, ni uko zitadufata kimwe, buri wese arakubitwa. Nakuriye mu muryango w'aba Gatolika kwa papa mukuru na mama, dukura dusenga misa ya mbere, mfatiraho". Yavuze ko yasengaga Misa ya mbere y'Igifaransa muri St Michel akaba yaricaraga ku ntebe ya mbere.

Bwa mbere ajya gusengera mu barokore yatahaga amatwi yazibye kubera urusaku

Mu mwaka wa 2010 ni bwo umugore we Umurerwa Jacqueline yatangiye kujya ajya gusengera muri Shiloh Prayer Mountain church, rimwe na rimwe Alain Numa akamuherekeza kugira ngo umugore we yumve ko ari umugore, ni ukuvuga yumve ko afite umugabo umuri iruhande.

Yavuze ko gusengera mu barokore byabanje kumutonda cyane kuko iyo yabaga yaherekeje umugore we gusenga, yatahaga yumva amatwi ye yazibye kubera ukuntu abarokore basenga basakuza cyane mu gihe mu ba Gatolika amateraniro yabo aba atuje cyane, ibintu asobanura ko ababa bitabiriye Misa baba bakabakaba ijuru. Yagize ati

Uko namuherekeje, uwo munsi nkahava numva ntabwo ari ahantu,...induru, urusaku, kuko urumva gusenga Misa ya mbere kuri Mutagatifu Michael, iba ituje, agafaransa keza, mbese ijuru uba urikabakaba. Hanyuma najya mu rusengero gukurikira aho umugore yagiye gusengera nkahava numva amatwi yazibye, induru, utera Haleluya ari mu birere, ingoma ziri mu birere, abaririmba,..ndavuga nti ntakundi ni ugupfira muri Nyagasani ariko reka mbe ndi hafi y'umugore.

Numa yavuze ko ku nshuro ya 4 ajya gusengera mu barokore, yahahuriye n'umugore (yamwise Mama Benjamin) wari wabwirije uwo munsi, akorwaho cyane kuko ibyo uwo mugore yabwirije, Numa yumvaga ari we bari kubwira. Ati "Yarabwirizaga nkumva ari kuvuga ibintu byanjye, kandi ubwo nicaraga inyuma hafi n'idirishya". Yavuze ko yicaraga inyuma aho akayaga kabasha kumugeraho na cyane ko yabaga avuye muri weekend inzoga (yavuze akayoga) zikimurimo.

Bageze mu rugo yihereranye umugore we amubwira ko atazasubira gusengera mu rusengero rwabo kubera ko ibintu byo guteguza ko azahasengera ari byo byatumye uwabwirije ari we yibandaho. Yakomeje gusenga, ageza n'igihe cyo kubatizwa ari nabyo byabanje kumugora kurusha ibindi kuko atiyumvishaga impamvu yabyo na cyane ko yari yarabatijwe mu ba Gatolika. Yaje kubyemera arabatizwa nyuma yo kwigishwa birambuye impamvu yo kubatizwa mu mazi menshi. Yabatirijwe rimwe n'imfura ye y'umukobwa.

Uko Alain Numa agereranya urugo rukijijwe n'urugo rudakijijwe n'inama atanga

Nk'umuntu waje kwakira agakiza akumva uburyohe burimo ndetse hakaba hari n'ubundi buzima yabayemo mbere yo kwakira agakiza, yagereranyije ingo zibayeho muri ubu buzima bubiri, avuga ko urugo rudakijijwe ruhura n'ibibazo byinshi. Ati "Urugo rudakijijwe, urugo rutarakira Yesu ruhura n'ibibazo byinshi bitandukanye. Umugabo udakijijwe ndetse n'uwo mugore we atanakijijwe aba ari kuri risk iri hejuru cyane kuko aragenda akanywa inzoga, iyo urengeje amacupa 4 uba utangiye kuba undi utari wowe;

Hari indi myuka na none iba itangiye kugukoreramo, aho ngaho ni ho haziramo n'ibindi bishuko, amafaranga wahembwe ukayatsinda aho, ubwo simvuze mu mwanya waba ugize n'undi uyagukiza, uwo nkubwira ni ba bana baba bari aho ngaho muri uwo mugoroba, baba bategereje nyine, bari mu kazi k'uburaya, iyo atayagukijije uyatsinda ahongaho mu kabari, wataha mu gitondo cyangwa aho watahira hose, usubiza amaso inyuma ugasanga nta cyo ucyuye kandi wajyanye ibihumbi 100 mu kabari cyangwa wabijyanye mu kuryoherwa kundi".

Yavuze kandi ko umugabo utarakizwa ndetse n'umugore utarakizwa hari byinshi batumvikanaho, ati "Communication ntayo, mbese nta mwanya ngufitiye wo kwicara njye nawe ngo tuvuge iby'urugo rwacu". Yavuze ko abantu nk'aba usanga nta mwanya bafite w'ibiganiro bityo buri umwe ntamenye icyo mugenzi we amutekerezaho. Yavuze ko ingo nk'izi ziba zubakiye ku kantu kameze nk'akagozi gashobora gucika umwanya uwo ari wo wose.


Rev. Alain Numa hamwe n'umufasha we Pastor Umurerwa Jacqueline

Asanga ibi bigira ingaruka nyinshi bikagenda bikagera no ku babyeyi kuko nabo utababonera umwanya kuko muba muherukanira gusa mu rusengero bakubwira ko baguhaye umukobwa wabo. Binagira ingaruka ku bana kuko usanga kenshi babuze amafaranga y'ishuri, hakiyongeraho kuburara, kubura icyo kwambara n'ibindi. Inkomoko y'ubu bukene avuga ko iterwa ahanini no kutaganira kw'abashakanye ngo bashakire hamwe icyateza imbere urugo.

Urugo rufite Yesu yavuze ko ruhora mu munyenga kabone n'ubwo baba babayeho mu bushobozi bucye. Bo, babona umwanya wo kuganira no gupanga imishinga yo gukora yabafasha gutera imbere. Ati "Rero mbifurije gukizwa, nta handi hari umunezero." Yavuze ko ibihe bya 'Guma mu rugo' mu kwirinda Coronavirus byatambutswemo mu mahoro n'ingo z'abantu bakijijwe, ati "Kuko izo ngo zashyizeho igicaniro, zitangira gusengana n'abakozi, izo ngo zifite Yesu ni zo zishyuye abakozi kuko hari abandi batabishyuye,..kandi ku kazi baracyabahemba ariko umukozi akamuhagarikira umushahara".

Muri iki kiganiro Alain Numa yabajijwe niba hari imbogamizi yari yahura nazo mu rugendo rwe rwo kwakira agakiza, asubiza ko zihari kandi nyinshi cyane, kandi akaba atari we gusa ahubwo buri wese mu rugendo urwo ari mo rwose arimo ahura n'imbogamizi. Yavuze ko nyuma yo kwakira agakiza, atigeze asubiza amaso inyuma ngo yifuze cyangwa akumbure ibyo yahozemo mbere yo kwakira agakiza.


Rev. Pastor Alain Numa avuga ko mu gakiza harimo amahoro

Benshi mu bamuzi, bamuzi nk'umuntu usabana cyane, uzi kubana n'abantu bose neza. Ku bw'ibi, yabajijwe ikintu kijya kimubabaza mu buzima bwe, Ati "Wabyihoreye ko biba atari byiza...Ubu ngubu nitwa ko ndi umupasitori, ni bimwe byo ujya wumva ngo umuntu ashiriramo imbere, njyewe Numa ntabwo ari ukunguku nari meze, iyo narakagara warabibonaga wowe twarakaranije, kuko nakundaga gukoresha umutwe cyane, ariko ubungubu ntacyandakaza, ubu namaze gukura. Iyo ufite icyakurakaje, bibwire Yesu, ubu ngubu nihererana nawe nkongera ngatuza".

Shiloh Tv Rev. Pastor Alain Numa yahaye iki kiganiro ni iyerekwa rya Bishop Olive Murekatete yagize kuva kera mu kumenyekanisha hose ibikorwa by'ivugabutumwa hatarobanuwe itorero n'idini. Ni televiziyo yatangiye ikora mu buryo bwa online, gusa bifuza ko mu gihe kitarambiranye izaguka ikagaragara no ku rindi koranabuhanga nka Canal+, StarTimes n'ahandi. Iyi Televiziyo ya Gikristo yatangijwe n'abo mu itorero Shiloh Prayer mountain church ari naryo Alain Numa akoreramo umurimo w'Imana, ibisobanuye ko nawe harimo ukuboko kwe.


Rev. Pastor Alain Numa yatangaje byinshi mu kiganiro cyamaze isaha irenga

Ku bijyanye n'impamvu kuri iyi Televiziyo batumira abo mu matorero atandukanye nta n'umwe baheje, Alain Numa yagize ati "Ni iyerekwa ryagutse, nta kidini kirimo. Nta muntu ufite Yesu we,..nta nyiri torero, nyir'Itorero azaza adutwarane nawe tugendane. Ntabwo tuvuga Yesu tujya tubona muri Shiloh, turavuga Umwami wacu twese ni we togomba kwamamaza. Umuntu uvuga Yesu wese tugomba kujyana, umuntu wese uvuga gukomera kwa Yesu, tuzabana nawe, ariko na ba bandi batanamuvuga batanazi uwo ari we, tuzamubabwira bamumenye nabo baze mu rusengero, n'ubwo utaza ahangaha ariko aho wajya hose ugende ushime, ugende wakire Yesu, ahasigaye urugendo rukomeze".

Mu buzima busanzwe, Numa Alain yavuze ko akunda kurya ubugari n'ibishyimbo. Afana ikipe ya APR FC. Abajijwe ikipe afana i burayi, yavuze ko ntayo, ati "Oya nta burayi, reka reka rwose wapi". Icyakora umukobwa we w'imfura, yahisemo kumwita Chelsea, bityo hakaba hari uwakeka ko ashobora kuba akunda cyangwa afana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza. Asubiza iki kibazo, Numa yabwiye InyaRwanda.com ko adafana iyi kipe ahubwo iri zina yise umukobwa we rikaba ryaramujemo gutyo. Ati "Chelsea ryaje nk'izina gusa ntabwo nyifana,..hanze nta kipe mfana".

Mu kiganiro twagiranye mu myaka 3 ishize, Numa twamubajije aho yakwishimira cyane gukorera umunsi yaba yagiye muri Politiki, adutangariza ko byamushimisha cyane agiye mu nshingano zimufasha kuvuganira abaturage cyangwa akavuganira igihugu, ni ukuvuga akaba Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu runaka. Ati "Biramutse bibaye (nkajya muri Politiki), nakwifuza kuba mu sector izamura umuturage cyangwa nkavuganira igihugu cyanjye mu mahanga, nka Ambasaderi w'u Rwanda".


Alain Numa hamwe n'imfura ye Chelsea bakunze kugaragara kenshi bari kumwe mu bitaramo bya Gospel


Alain Numa n'umugore we bagizwe Abapasitori mu mpera za 2019


Bishop Olive Murekatete ni we nyiri iyerekwa rya Shiloh Tv


Rev. Numa yatangaje byinshi ku buzima bwe kuva avutse kugeza uyu munsi

REBA HANO IKIGANIRO REV. ALAIN NUMA YAGIRANYE NA SHILOH TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jigijigi3 years ago
    ndakwibuka rwose ukiri amahe uri ibogari muli madowadowa mukota utarabyibuha, b blessed bro igihugu waragikoreye korera Imana igiheniki
  • Emy3 years ago
    Kudos to Alan! N'umu papa mwiza cyanee, a great role mode
  • Iyamuremye theo3 years ago
    Alain nibyiza kuba waramenye Yezu ntakobisa kumumenya byagahebuzo ukamukorera bene akokageni gusa ntamurokore ubaho usibye Kristu njye niko mbibona kandi ikindi ntarinzi sinarinziko habaho abapaster babagore Kristu uwo yatoye abagabo cumi nababiri gusa amadini menshi yazanye gender mwitorero nibyiza nibakoko nyirimyaka ariko yabishatse ndavuga Kristu ikindi Imyambaro ya Eglise Catholic imaze kuba popular vraiment nabapasiteri kazi irababereye🙏🙏gusa nkibaza ko Kristu arumwe amacakwinshi yamadini avahe kokenshi hazamo nayamaco yinda kweri gusa icyubahiro nububasha bihari umwami wabami Kristu Yezu





Inyarwanda BACKGROUND