Kigali
16.2°C
3:27:43
Jan 21, 2025

Gatete Jimmy yaciye amarenga ko ashobora kugaruka mu mupira w'amaguru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/12/2021 14:22
0


Gatete Jimmy yahamije ko atazagaruka mu mupira w'amaguru nk'umutoza ariko ko agomba kugarukamo.



Kuva Jimmy Gatete yahagarika umupira w'amaguru mu mwaka wa 2010, yatandukanye burundu igisa n'umupira w'amaguru, ndetse amakuru ye yamenyekanaga yazaga adafite aho ahuriye n'umupira w'amaguru by'umwihariko ku Rwanda. 

Nk'ibindi bihugu, abanya-Rwanda bibwiraga ko Jimmy Gatete nasezera umupira w'amaguru hagendewe ku bihe byiza yari yagize mu Amavubi, ashobora kuzaba nk'umutoza cyangwa agakora ikindi ariko gifite aho gihuriye n'umupira, gusa siko byagenze.


Mu kiganiro yagiranye na Radio B&B FM, Gatete Jimmy yatangaje ko agomba kugaruka mu mupira w'amaguru ariko avuga ko atazaza nk'umutoza. Yagize ati: "Mu by'ukuri sinibaza ko nzatoza simbibona pe, ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nkwukuriramo, na n'ubu urankurikirana. Kuri ubu sinywurimo ariko ndumva hari ikintu kiri kunsunika gishaka kungaruramo, numva umunsi umwe nzawugarukamo". 

Yakomeje ati "Sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, ariko sinzi uburyo nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda, ni ibintu nibaza ko nzi, nibaza mbigarutsemo sinabura icyo mfasha n'iyo yaba ikipe yo mu muhanda nagaruka nkayifasha."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND